Abafite ubumuga barasaba ko barushaho kwegerezwa insimburangingo n’inyunganirangingo, ku buryo babibonera ku rwego rw’Akarere kandi ku bwisungane mu kwivuza (Mituweli), kuko ahenshi bazibona bibahenze.
Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere (USAID) mu Rwanda, cyatangaje ko cyongereye igihe cyo gutera inkunga gahunda zo guteza imbere ubuzima mu gihugu, zari zaratangiye mu 2020 zigomba kurangirana na Kamena uyu mwaka.
Minisiteri y’Ubuzima muri Zanzibar yatesheje agaciro impapuro zemerera umuforomo n’abaganga gukora umwuga w’ubuvuzi, nyuma y’uko bahamijwe kugira uburangare n’imyitwarire itari iya kinyamwuga, bikavamo urupfu rw’umugore utwite ndetse n’umwana we mu byumweru bibiri bishize, ku Bitaro bikuru bya ‘Mnazi Mmoja referral hospital’.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba inzego zitandukanye zibifite mu nshingano, ko zabagenera ingengo y’imari yihariye muri serivisi z’ubuzima, kubera ko bahura n’ibibazo bitandukanye batigeze bateganyiriza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biri i Kigali, muri iki cyumweru byabashije gukora neza igikorwa cyo gusimbuza impyiko ku bantu batatu. Iki gikorwa gikubiye muri gahunda za Leta zigamije kugabanya ikiguzi gihenze, cyo kwivuriza mu mahanga harimo no gusimbuza impyiko zirwaye.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko ikibazo cyo kudahabwa serivisi zose z’ubuvuzi ku bafite ubumuga bagiye kugisuzuma, kugira ngo bajye bavuzwa na Mituweli kuri servisi zose bakenera zirimo no guhabwa insimburangingo.
Umugabo witwa Senyenzi Alphonse wo mu Karere ka Musanze, arashimira ibitaro bya Ruhengeri biherutse kumuvura nyuma y’imyaka 10 yarahumye kubera uburwayi bw’ishaza bwafashe amaso yombi, akaba yongeye kureba.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kivuga ko abagabo bakuze batitabira gahunda yo kwisiramuza, kubera kugendera ku muco wa kera no ku myumvire imwe n’imwe ndetse bakumva ari igikorwa cy’abakiri bato.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kiratangaza ko kigiye gutangira gutanga urukingo rw’indwara y’amashamba iterwa na virusi, kuko rusanzweho ariko rukaba rutari ruri ku rutonde rw’inkingo zihabwa abana mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, hamwe na Antoine Cardinal Kambanda, basuye Habarurema aho yari arwariye mu bitaro bya Ruli, nyuma yo kumara iminsi ibiri yaragwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro akagikurwamo akiri muzima.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yabwiye abaforomo n’ababyaza bakorera mu ivuriro rya Ruli mu Karere ka Gakenke ko Leta irimo itekereza icyo bakora mu kubongerera ubushobozi kugira ngo barusheho kunoza umurimo bakora wo kuvura abarwayi.
Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM) yizihije Umunsi mpuzamahanga wahariwe Abaforomo, yamagana abo ivuga ko bakinira ku buzima bw’abantu, nyuma yo gufatanwa ibyangombwa byo gukora by’ibihimbano.
Abajyanama b’ubuzima 175, ku wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2023, boherejwe mu bigo bibiri (Vision Jeunesse Nouvelle na Kanyefurwe) byo mu Karere ka Rubavu, bicumbikiye abagizweho ingaruka n’ibiza, kugira ngo bite by’umwihariko ku bana.
Minisiteri y’Ubuzima yahawe inkunga izafasha Igihugu kongera umubare w’ababyaza no kubongerera ubumenyi. Iyo nkunga igizwe n’ibikoresho bitandukanye by’imfashanyagisho bifite agaciro k’ibihumbi ijana by’Amadolari (abarirwa muri Miliyoni 111 z’Amafaranga y’u Rwanda), ibyo bikoresho bikaba bigenewe amashuri arindwi yigisha (…)
Uruganda SC Johnson na Raid® irushamikiyeho byagiranye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango wita ku buzima, Society for Family Health (SFH) Rwanda, ndetse na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu rwego rwo guha abajyanama b’ubuzima impamyabushobozi ndetse n’insimburamubyizi ihagije nk’imwe mu ngamba zirimbanyije zo kurandura (…)
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami rishinzwe Ubuzima, Nakato Agnes, avuga ko kugira ngo umuhigo wa Mituweli ujye weswa 100% hagiye gushyirwaho ibimina byo ku rwego rw’Isibo bizakusanyirizwamo imisanzu y’abahatuye.
Inzobere z’abaganga batururtse mu Bubiligi ku bufatanye n’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe, batangiye kubaga abafite uburwayi bwo mu nda, harimo n’abafite Kanseri (Cancer).
Ghana yabaye igihugu cya mbere cyemeje urukingo rushya rwa Malaria rufatwa, nk’uruzahindura Isi, nk’uko byasobanuwe n’abashakashatsi mu bya siyansi barukoze.
Dr Daniel Ngamije yageze i Genève mu Busuwisi aho agiye gutangira inshingano nshya zo kuyobora Porogaramu ishinzwe kurandura Malariya ku Isi. Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ni we wahaye ikaze Dr Daniel Ngamije.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko yagabanyije ibiciro bya dialyse (uburyo bwo gusohora imyanda mu mubiri hifashishijwe imashini), ku bantu bafite ikibazo cy’impyiko zidakora neza, bikaba byakozwe mu rwego rwo kugira ngo izo serivisi zorohere bose.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubuvuzi muri Sosiyete ikora imiti n’inkingo ya ‘Moderna’, Paul Burton, avuga ko inkingo za ‘ARNmessager’ zo kurwanya kanseri n’izindi ndwara z’umutima zizaba zabonetse bitarenze umwaka wa 2030.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), yagaragaje ko umuntu umwe muri batandatu (1/6), hirya no hino ku Isi, aba yarigeze guhura n’ikibazo cy’ubugumba mu buzima bwe, ibyo ngo bikaba bivuze ko hari byinshi bikeneye gukorwa mu rwego rwo kugira ubuvuzi bwiza bufasha abafite ikibazo cy’ubugumba, (…)
Bamwe mu Banyarwanda baba muri Mozambique bahaye Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) Amadolari ya Amerika (USD) 20,594 (asaga miliyoni 22 z’Amanyarwanda (Frw), akaba yagenewe kunganira gahunda y’Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé).
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere mu Rwanda (UNFPA Rwanda) n’ishyirahamwe ry’ababyaza mu Rwanda (Rwanda Association of Midwives), bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, mu rwego rwo gufasha ababyaza kurushaho kunoza akazi kabo no kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratangaza ko hagiye gukorwa inyigo igaragaza imibare nyayo y’uko ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe gihagaze Mu Rwanda, kugira bashobore gufasha abafite ibyo bibazo.
Abaturage b’Umudugudu wa Gikobwa, Akagari ka Munini, Umurenge wa Rwimbogo, bavuga ko bagorwa no kwivuza kubera ko ivuriro ryabo ry’ibanze ritagikora kubera ko ryasenyutse.
Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku isuku yo mukanwa uba tariki ya 20 Werurwe buri mwaka, Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kiributsa buri wese kuzirikana isuku yo mu kanwa ndetse no kwivuza indwara z’amenyo hakiri kare.
Abaturage bo mu Kagari ka Ruhinga mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, barishimira ivuriro bujurijwe rigiye kubafasha guhangana n’ikibazo cy’uburwayi bw’amenyo.
Perezida Paul Kagame yashimye intambwe y’amateka u Rwanda ruteye mu rugendo rwo gukora inkingo n’imiti, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’ibikoresho bizakoreshwa mu kubaka uruganda bigeze i Kigali.
N’ubwo umuntu aba yabonye ibimenyetso bisanzwe bijyana na gutwita, harimo kuba ibisubizo byo kwa muganga byerekanye ko umuntu atwite (test positif), kubara igihe inda ifite bahereye ku gihe aherukira mu mihango, ariko hari ubwo bibaho, bareba mu nda y’umubyeyi bakoresheje ibyuma byabugenewe bagasanga nta rusoro rwigeze rwirema.