Urubyiruko rwo mu cyaro ruracyagira isoni zo gukoresha agakingirizo mu kwirinda Virusi itera Sida no kwirinda inda zitateganyijwe, bagasaba kwegerwa.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze gukurikirana ibikorwa birwanya ubukene, bakarandura ikibazo cy’imirire mibi cyugarije abana.
Ministeri y’Ubuzima yamaganye inatangaza urutonde rw’amavuta harimo n’azwi nk’umucango cyangwa umukorogo yo kwisiga abujijwe mu gihugu, avugwaho kwangiza ubuzima bw’abantu
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye muri 2012, bwerekanye ko 60% by’abafite virusi itera SIDA mu Rwanda ari igitsina gore.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuvuzi (RBC) kiratangaza ko cyatangiye gahunda gusimbuza inzitiramibu zitujuje ubuziranenge ziherutse guhabwa abaturage kibaha inshya.
Abakozi b’Umuryango Society for Family Health (SFH) barimo gupima SIDA ku bushake i Kagugu mu Karere Gasabo, bakanageza ninjoro kugira ngo abakozi badacikanwa.
Uburyo burya bwo gutera imiti yica imibu mu bishanga no mu bidendezi, byagize uruhare mu kugabanya indwara ya malariya, nyuma y’uko ubushakashatsi bwari bwaragarije ko hari icyo bishobora guhinduraho.
Kuva ku wa 28 Kemana 2015 kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Kamena 2015, abanyeshuri 4 b’abakobwa bo mu Ishuri Ryisumbuye Hillside Matimba, ryo mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, bari bari mu Bitaro bya Nyagatare bagaragaza ibimenyetso by’ihungabana, abaganga bakeka ko ari indwara yitwa “Mass Hysteria”.
Abatuye mu murenge wa Ngarama wo mu karere ka Gatsibo wakundaga kugaragaramo abana bafite ibibazo by’imirire mibi, batangaza ko iki kibazo cyagabanutse kuva aho batangiye kwitabira gahunda y’igikoni cy’umwana kuko byabafashije kurwanya imirire mibi.
Ubuyobozi bw’ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga giherereye mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi, buratangaza ko abenshi mu barwayi iki kigo cyakira; bari gusanga barwaye Malariya.
U Rwanda rukomeje kugaragaramo izamuka rikomeye ry’indwara ya Malariya, kimwe mu bibazo bihangayikijije Minisiteri y’ ubuzima (MINISANTE), kuko bigaragara ko imbaraga zari zarashyizwe mu kurwanya iyi ndwara mu bihe byashize zagabanutse.
Imwe muri Quartier ( Karitsiye) yiyise kuri 40 iri mu Mujyi wa Nyanza ikaba izwiho kuberamo uburaya kuri uyu wa 4 Kamena 2015 yapimwemo virusi itera SIDA kugira ngo abahatuye bafashwe kumenya uko bahagaze maze bafate ingamba z’ubwirinzi.
Igikorwa cyo gutera imiti yica imibu ikwirakwiza indwara ya Malaria mu nzu cyarangiye ingo zateganyijwe zigezweho ku kigereranyo cya 99%, kuko abajijutse batabonetse ngo inzu zabo ziterwemo umuti.
Nyirandirabika Judith umubyeyi w’abana bane, asaba abantu kudaha akato abarwaye indwara yo Kujojoba (Fistula). Ni nyuma y’uko yayirwaye akayimarana imyaka itandatu yarahawe akato, ariko ubu akaba yarivuje agakira.
Bamwe mu bagabo basuzugura indwara y’umwingo bakeka ko ari iy’abagore bakanga kuyivuza baragirwa inama yo kwihutira kuyivuza, kuko ari indwara mbi ishobora kubabuza gukomeza gahunda zabo mu gihe itavuwe neza.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabutare burasaba abafite ubuzima n’ubushobozi kutirengagiza abarwaye kuko ntawe uzi icyo ahazaza hamuzigamiye.
Umugabo w’imyaka 27 witwa Jerome Renzaho, utuye mu Mudugudu wa Buranga, Akagari ka Ruhinga mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, amaranye uburwayi bw’imitsi yo mu mutwe imyaka irenga ibiri.
Raporo yavuye mu bitaro byo mu karere ka Muhanga mu kwezi kwa 11 igaragaza ko ku barwayi 100 basuzumishije17 bari barwaye malariya . Imirenge ya Cyeza, Rongi na Nyarusange niho malariya yiganje.
Yozefu Nabonibo w’imyaka 52 utuye mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Karengera avuga ko amaze imyaka 37 afite uburwayi bw’umunwa wo hasi wabyimbye ugatuma atagira umurimo n’umwe akora kubera uburibwe ahorana.
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe batewe ubwoba na malariya ikomeje gufata indi ntera muri aya mezi atatu ashize.
Amatsinda y’isuku mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera yafashije mu kugabanya indwara zikomoka ku mwanda ugereranyije n’imyaka yashize.
Abaturage b’akarere ka Nyagatare barakangurirwa kugana kwa mugana kabone n’ubwo nta bushobozi baba bafite kuko hari baza kwivuza barembye ndetse rimwe na rimwe hakaba abahitamo kurwarira mu ngo zabo kuko badafite ubwisungane mu kwivuza.
Umubare w’abaturage bafatwa n’indwara ya malariya mu Karere ka Nyamagabe ukomeje kwiyongera ugereranije n’igihe cyashize, ku buryo mu mezi atanu ashize abarwaye malariya bikubye inshuro ebyiri.
Abanyarwanda barakangurirwa gusobanukirwa n’indwara y’umwijima wo mubwoko bwa B na C cyane cyane ko iyo ndwara yandurira mu nzira nk’izo ubwandu bw’agakoko gatera Sida icamo.
Abitabiriye inama mpuzamahanga y’iminsi itatu yigaga ku bushakashatsi bukorwa kuri virusi itera Sida bashoje bifuza ko hakongerwa ingufu mu ngamba zihora zifatwa zigamije kurwanya Sida.
Umugore witwa Yankurije Zabukiya w’abana batandatu utuye mu mudugudu wa Nyamagana B mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza avuga ko ubu yiyakiriye nyuma yo kugerageza kwiyahura inshuro eshatu kubera ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Polisi y’igihugu iri guhugura abagize community policing ububi bw’indwara ya Ebola n’uburyo bayirinda kugira ngo bagire uruhare mu kuyikumira ndetse banamenye uko bakwitwara baramutse babonye umuntu uyirwaye.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kivu mu karere ka Nyaruguru bwamaze kuvuza umuryango wa Gasimba Emmanuel wari wugarijwe n’amavunja ariko byasabye ko ubanza ukimurirwa ahandi.
Mu gihe bamwe bibaza impamvu maraliya ikomeje kwiyongera kandi harafashwe ingamba zikomeye zo kuyirwanya hifashishijwe inzitiramubu, abashinzwe ubuzima mu karere ka Ngoma barakangurira abafite inzitiramubu kuzikoresha neza ngo babashe kuyihashya.
Nyuma y’ubwiyongere bw’indwara ya Malariya buteye inkeke mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Nyanza, hashyizweho ingamba z’ubukangurambaga buhuriweho n’umuryango Imbuto Foundation buzakorerwa mu mirenge yose igize aka karere.