181 basuzumwe indwara zo mu matwi bakeneye inyunganirangingo

Mu minsi ibiri umuryango Starkey umaze uvura indwara z’amatwi mu karere ka Nyamagabe, muri 386 basanze 181 muri bo bakeneye inyunganirangingo.

386 basuzumwe amatwi baranavurwa 181 muri bo bakeneye inyunganirangingo
386 basuzumwe amatwi baranavurwa 181 muri bo bakeneye inyunganirangingo

Ubu buvuzi bwakozwe ku itariki enye n’eshanu Gashyantare,n’abaganga bo mu muryango utegamiye kuri Leta Starkey ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima.

Twagirayezu Innocent umusore utumva utanavuga, uwamuzanye kumuvuza yavuze ko bababwiye ko babemereye kuzagaruka bagahabwa inyunganirangingo kugirango zizamufashe.

N’ubwo hari ababwiwe kuzagaruka ngo bahabwe inyunganirangingo hari n’abahise bakira ibibazo birakemuka.

Umukecuru Nyirangendahayo Evelyne yemeje ko nyuma yo kumwoza mu matwi yabashije kumva,mbere atarapfaga kumva umuntu atamwegereye.

Abaturutse mu duce dutandukanye bari bitabiriye kwisuzumisha indwara z'amatwi
Abaturutse mu duce dutandukanye bari bitabiriye kwisuzumisha indwara z’amatwi

Emerusenge Gisele umukozi wa Starkey ukurikirana ibikorwa byayo,yavuze ko baje kuvurira I Nyamagabe kuko iri mu turere batari baragezemo. Bakaba barakundaga kubona abantu baho baza kwivuriza mu tundi turere aho babaga bari.

Avuga ko abasuzumwe babaha imiti bakurikije ikibazo bafite,bakanaha insimburangingo abo basanze bazikeneye.

Yagize ati “Nta nyunganirangingo ushobora kubona iri munsi y’ibihumbi 200.

Hari igihe umuturage bimunanira agahitamo kwiberaho atumva kubera ko inyunganirangingo bamwandikiye ihenze.Abo tumaze gusuzuma tugasanga bakeneye utwuma tuzagaruka mu cyiciro cya kabiri tutubahe ku buntu.”

Igikorwa cyo guha inyunganirangingo abazikeneye ngo giteganijwe muri Mata 2017.

Bamwe bogejwe mu matwi batashye bumva neza
Bamwe bogejwe mu matwi batashye bumva neza

Hategekimana Sylvestre ushinzwe ubuzima i Nyamagabe avuga ko ubu buvuzi bwari bukenewe kuko hari ibigo nderabuzima byinshi bitagira ubushobozi bafashije muri ubu buvuzi.

Yagize ati “indwara zo mu matwi ni nyinshi kandi ziterwa n’ibintu bitandukanye.
Usanga rero ku bigo nderabuzima bafite ubuvuzi bw’ibanze,hari aho butagera ku buryo batanga n’izo nyunganirangingo.Biba bisaba inzobere.”

Umuryango Starkey ukorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda. Wita ku buvuzi bw’indwara z’amatwi mu baturage.

Kuva 2012, umaze kuvura abarenga ibihumbi bitanu mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwaduha numero twababonaho kugiwango twivuze

Alias yanditse ku itariki ya: 31-07-2022  →  Musubize

Mutubwire uwutumva neza arinda kuraba imuntu kumunywa,akumva ibisuma mu matwi ko vyokunda tuzomuzane

pia yanditse ku itariki ya: 21-05-2020  →  Musubize

Ko tubona iyi gahunda ari nziza,ifitiye akamaro abafite ubumuga bwo kutumva,the i Nyamasheke yazatugeraho gute? Contact:0788835189

Theogene/ Nyamasheke yanditse ku itariki ya: 26-03-2018  →  Musubize

Ububuvuzi nubwingirakamaro bukenewe nabenshi ahubo ababaganga baduha address yaho abafite ibibazo byomumatwi babasanga murakoze

hadj yanditse ku itariki ya: 7-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka