Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba burateganya kororera amafi mu ngomero zifata amazi yifashishwa mu buhinzi, bugamije kurwanya ikwirakwizwa rya Malariya.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yaburiye Abanyarwanda ko badakwiriye gukerensa indwara y’ibicurane, kuko utayivuje neza ishobora kumugiraho ingaruka zikaze.
Urugaga Nyarwanda rw’ababana na Virusi itera SIDA (RRP+), ruvuga ko akato mu Rwanda kataracika burundu ariko ngo intambwe igezweho yo kukarwanya irashimishije.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu butangaza ko Indwara ziterwa n’isuku nke ari zo ziganje mu murenge kubera kutagira amazi meza.
Minisiteri y’Ubuzima ntiyemeranya n’ababuza abaturage kuryama mu nzitiramibu bababwira ko ziri mu bikurura udusimba tw’ibiheri hakaba n’abahisemo kwemera kuribwa n’imibu.
Abatuye mu Murenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko bibasiwe n’indwara zituruka ku mwanda kubera kuvoma amazi mabi.
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga bahawe inzitiramibu muri gahunda yo kurwanya malariya baravuga ko zidahuye n’uburyamo bafite iwabo.
Abaturage bo mu murenge wa Gasaka, barinubira kuba barafungiwe amazi, bigatuma bashoka ibishanga, ubu bakaba bararwaye inzoka na malariya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage kwirinda gukoresha nabi inzitiramubu bahawe, kugira ngo badakomeza kwikururira maraliya yari kimaze iminsi yaragarutse.
Abajyanama b’ubuzima mu Karere ka Rwamagana ngo bagiye guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi nyuma yo guhabwa ibikoresho bizifashishwa mu gikoni cy’umudugudu.
Abadepite barimo gusura Akarere ka Nyanza bagasabye kurandura burundu cy’indwara ya Bwaki.
Ministeri y’ubuzima (MINISANTE) yagaragaje ingamba zizakoreshwa mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2016 mu kugabanya malariya yabaye icyorezo.
Abashinzwe ubuzima mu Karere ka Gakenke n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Nemba baratangaza ko indwara nyinshi abaturage bakunze kurwara zituraka kw’isuku nke.
Mu mirenge imwe n’imwe ya Gisagara abaturage bavuga ko Malariya yiyongereye mu mpera za 2015, Akarere kavuga ko ariko hafashwe ingamba.
Ubuyobozi bwo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma buratangaza ko bwahagurukiye abagifite umuco wo kwengesha inzoga ibirenge.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko mu kwezi ku Kuboza abantu 828 barwaye Malariya, bagasaba abaturage gukoresha inzitiramubu mu kuyirinda.
Imwe mu miryango yari ifite ikibazo cy’imirire mibi mu Karere ka Muhanga iravuga ko kwitabira amatsinda ya FARN byatumye barwanya Bwaki.
Kuva tariki 16 kugeza 22 Ugushyingo 2015, mu ifasi y’ikigo nderabuzima cya Tabagwe muri Nyagatare, mu barwayi 1816, 1258 basazwemo Malariya.
Ndayishimiye Jean de Dieu, wakize indwara y’igicuri, avuga ko afite impungenge z’uko ashobora guhezwa ku murimo kubera iyo ndwara yarwaye.
Ibitaro bya Butaro biratangaza ko mu Karere ka Burera habarirwa abarwayi 2304 bafite ibibazo byo mu mutwe bakurikiranirwa hafi.
Umuyobozi w’ibitaro bya Muhororo mu Ngororero avuga ko hari abaturage batakigana amavuriro bagifatwa n’indwara abakivuza barembye kubera kutagira Mitiweli.
Abagize ihuriro ryo kuzamura imirire mu Karere ka Gicumbi SUN (Scaling Up Nutrition) bafashe ingamba zo kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi batangaza ko kutagira amazi meza byabateye kurwara indwara ziterwa n’umwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buratangaza ko muri aka karere hakiri imiryango idafite ubwiherero iyindi nayo ikaba ifite ubutujuje ibisabwa.
Abaturage bo mu Karere ka Kirehe bemeza ko baciye ukubiri na malariya yari yarababayeho icyorezo kuva aho gahunda y’inzitiramibu yatangiye.
Nikuze Vestine, umwarimukazi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Murama mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro urwaye impyiko arashimira abarimu b’i Rwamagana kubera inkunga bamuteye.
Kagande Sirivani na Mukasikubwabo Immaculée bo mu karere ka Kirehe barwaje umwana imyaka 14 bakaba basaba ubufasha bwo gukomeza kumwitaho.
Mu karere ka Nyanza hatangijwe igikorwa cyo gutera imiti yica imibu urugo ku rundi mu mirenge ifite ubwiyongere bwa Malariya.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kirasaba abanyamakuru umusanzu mu kurwanya icyorezo cya SIDA, bakangurira abaturage kuyirinda mu biganiro bakora.
Abatuye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro baratangaza ko kongera kwegerwa bakibutswa ububi bwa Sida bibatera kurushaho kuyirinda.