Kanseri y’ibere: Nubona ibi bimenyetso uzihutire kujya kwa muganga

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko Kanseri y’ibere ivurwa igakira iyo imenyekanye kare, akaba ariyo mpamvu ikangurira abantu kuyisuzumusha badategereje kuremba.

Dr Nyirinkindi avuga ko kwipimisha kanseri y'ibere no kwivuza umuntu atararemba bitanga amahirwe yo gukira
Dr Nyirinkindi avuga ko kwipimisha kanseri y’ibere no kwivuza umuntu atararemba bitanga amahirwe yo gukira

Byavugiwe mu gikorwa cy’ubukangurambaga kuri kanseri y’ibere no gupima abagore n’abakobwa iyi ndwara kugira ngo bamenye uko bahagaze, cyabaye kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2016.

Icyo gikorwa cyireba kireba ahanini abafite imyaka 35 no hejuru yayo kuko ngo ari bo ikunze kwibasira.

Dr Uwinkindi François, umukozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) ukuriye gahunda yo kurwanya kanseri, avuga ko hari ibimenyetso byihariye bigaragaza kanseri y’ibere.

Agira ati “Mu bimenyetso bikomeye harimo utubyimba tudasanzwe mu ibere, imoko itebera, kubona ibintu by’uruzi biza mu ibere utonsa no kubona ibere ryahishije.

Umuntu ubonye kimwe muri ibi bimenyetso yakwihutira kujya kwa muganga.”

Akomeza avuga ko mu Rwanda buri mwaka hagaragara abantu 600 bafite kanseri y’ibere. Kandi ngo 60% muri ntibakira, bazira kutivuza kare kuko ngo iyo bitinze ijya mu bindi bice by’umubiri kuyivura ntibikunde.

Umuganga ari gupima umugore witabiriye igikorwa cyo kwipimisha kanseri y'ibere
Umuganga ari gupima umugore witabiriye igikorwa cyo kwipimisha kanseri y’ibere

Igikorwa cy’ubukangurambaga kuri Kanseri cyateguwe n’umuryango wigenga wita ku buzima (SFH) ku bufatanye na MINISANTE.

Uwitwa Jacqueline, wari waje muri icyoi gikorwa kwipomisha, avuga ko yaje kubera ibimenyetso byamugaragayeho.

Agira ati “Nabonaga imoko y’ibere ryanjye yatebeye kandi ngo ari kimwe mu bimeneyetso bya kanseri.

Naje rero ngo bandebere niba ari kanseri kuko n’ubu numvamo umusonga, bityo nivuze hakiri kare kuko gutinda ngo bidatanga amahirwe yo gukira.”

Mugenzi we witwa Mukashyaka Veneranda avuga ko iki gikorwa ari ingenzi.

Agira ati “Iki gikorwa n’ingirakamaro ku buzima bwacu kuko batubwiye ko iyo umuntu yipimishije atararemba avurwa agakira mu gihe twari tuzi ko urwaye kanseri aba ategereje urupfu gusa.”

Kwisuzumisha kanseri y'ibere byitabiriwe n'abantu benshi
Kwisuzumisha kanseri y’ibere byitabiriwe n’abantu benshi

Kwizera Bosco ushinzwe ibikorwa muri SFH, avuga ko uwo basanganye ibimenyetso by’iyi ndwara agirwa inama.

Agira ati “Uwo basanganye ibimenyetso byayo agirwa inama ndetse abaganga bakaba bamwohereza ku bitaro bivura kanseri kandi iyo imenyekanye kare aravurwa agakira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 26 )

Mwiriwe,njyewe ibere ryanjye ry’iburyo habamo akabyimba iyo nkanzeho karandya gusa hajya hazamo udusonga ariko imoko nta kibazo zifite rero nagize ubwoba none yaba ari cancer??

Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 13-04-2024  →  Musubize

Hello! Mfite imyaka 25 ndi umukobwa amabere yanjye yombi imoko iratebera iyo nyakanze havamo utuzi rimwe na rimwe tukaza tuvanze mo amaraso ese ubwo byaba ari ibimenyetso byuko narwaye iyo cancer? Murakoze

Clementine yanditse ku itariki ya: 9-04-2024  →  Musubize

Hello! Mfite imyaka 25 ndi umukobwa amabere yanjye yombi imoko iratebera iyo nyakanze havamo utuzi rimwe na rimwe tukaza tuvanze mo amaraso ese ubwo byaba ari ibimenyetso byuko narwaye iyo cancer? Murakoze

Clementine yanditse ku itariki ya: 9-04-2024  →  Musubize

Ibere ryange rirandya kandi rizamo utuzi Duke iyo ndikanze ubwo nicanceri?

Keza yanditse ku itariki ya: 30-03-2024  →  Musubize

Muraho mwi bere ryanjye ryi buryo hazamo imisonga rimwe na rimwe. Arko nta tubyimba turimo. Ese nayo yaba Ari cancer ???

Alias yanditse ku itariki ya: 6-02-2024  →  Musubize

Mudumagare kuri 0790217851tubafashe

Dr mushimiyimana Eugene yanditse ku itariki ya: 8-03-2024  →  Musubize

Muraho neza! Njyewe ndi umukobwa mfite imyaka 24 narwaye ibere 2019 bararibaga gs nyuma hajemo akabyimba kuburyo mwibere hajya hateramo imisonga kd uburyo imoko imeze hasa nahinjiramo amazing iyo ndi koga ,nagiye kwamuganga banyandijira imiti ngo yokoroshya imisonga ,barambwira ngo ntibansuzuma cancer ,mumufashe mumbwire ko ntigeze mbyara ark nkaba mbibona ko ndwaye kd bakaba batansuzuma ,mwe mwamfasha iki?

Alias yanditse ku itariki ya: 8-12-2023  →  Musubize

Twagufasha ukoresheje iyo number 0790217851

Dr Mushimiyimana yanditse ku itariki ya: 10-03-2024  →  Musubize

Mfite akabyimba koroshye kaza hafi yimoko iyo nonsa karashonga kuko sinkumva Yaba atonka nibwo nkumva Kandi ntikandya Kandi mbibonye mu mezi 2 ashize maze kubyara

Munsubize Yaba Ari ikimenyetso cya cancer yibere??

Munsubize

Alias yanditse ku itariki ya: 3-12-2023  →  Musubize

Muraho ndikonsa umwana wamezi 2 iyo mwonsa iruhande yimoko neza numva harimo akantu kabyimbye koroshye ariko kuburyo ngakoraho kakiruka noneho uko akomeza konka kagenda gashonga Yaba Atari konka nibwo nkumva neza

Ibi mbyumvise Cq mbibonye Aho mbyariye mu mezi abiri ashize

Munsobanurire Yaba Ari cancer yibere??

Betty yanditse ku itariki ya: 3-12-2023  →  Musubize

Amabere yombi ateramo imisonga ikabije
Nijoro nkumva hokera nkaharimo urusenda,hamwe imoko iratebeye,yose imoko zirandya
Yaba Ari cancer

Fille yanditse ku itariki ya: 24-10-2023  →  Musubize

Muraho neza! Njye ibere ryanjye ry’ibumoso rirandya pe! Umwaka ushize naronsaga noneho amashereka akajya aza yivanzemo uturaso njya kwa muganga bambwirako ntakidasanzwe bampa imiti rirakira ndakomeza ndonsa ubu rero naracukije ariko imisonga imereye nabi. Mungire inama yicyo nakora murakoze cyane.

Solange yanditse ku itariki ya: 12-10-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza mwibere ryange Harimwo akantu kabyibye nagiye
Kwa muganga barampima
Babwira ko ari hormone
Mwansobanurira
Murakoze cyaneeee

[email protected] yanditse ku itariki ya: 8-10-2023  →  Musubize

Hello!
Mu ibere ryanjye ry’ibumoso harimo akabyimba gusa ntigaherereye munsi y’ukuboko, Kari kuruhande rwegereye iry’iburyo. Ntikandya gusa iyo nkakozeho nkakanda nibwo kandya nkamaranye umwaka, gusa nagiye kubitaro(kibagabaga) baransuzuma bambaza niba hari umuntu wo muri family nzi waba wararwaye kanseri y’ibere, mbabwirako ntawe bahita bambwirango ntahe ninumva kiyongera ngo nzasubireyo ngo bakabage ngo bajye kugasuzuma.
Gusa mba numva mfite ubwoba nubwo kadakura ariko harubwo hazamo udusonga. Mbumbabarire mumbwire niba haricyo mumvisemo kuko mfite ubwoba bwinshi.
Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 11-12-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka