Ntibazongera kwiganyira kubera ibikoresho bahawe

Abakangurambaga b’urungano mu kurwanya SIDA bakorana n’Urugaga nyarwanda rw’ababana na Virusi itera SIDA (RRP+) bahawe ibikoresho bizabafasha kuzuza inshingano zabo.

Umwe mu bakangurambaga b'urungano ahabwa ibikoresho
Umwe mu bakangurambaga b’urungano ahabwa ibikoresho

Ibyo bikoresho bahawe tariki ya 03 Gashyantare 2017, birimo bote, imitaka, amataburiya, ibitabo bijyanye n’umurimo bakora n’ibikapu byo gutwaramo ibitabo.

Farida Marie Solange, umwe mu bakangurambaga b’urungano ukorera mu murenge wa Muhima muri Nyarugenge, avuga ko ibyo bikoresho bizabafasha cyane mu murimo wabo.

Agira ati “Twajyaga twiganyira kugera ku bo dushinzwe cyane cyane mu gihe cy’imvura ndetse hakaba ubwo tutabagezeho kubera kubura ibikoresho bikaba byabagiraho ingarukambi.

Ubu baduhaye bote, imitaka, amataburiya n’ibikapu byo gutwaramo ibitabo, bizatworohereza mu kazi kacu tugakore neza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+, Sage Semafara aganira n'abakangurambaga b'urungano
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RRP+, Sage Semafara aganira n’abakangurambaga b’urungano

Abakangurambaga b’urungano bakangurira bagenzi babo babana na Virusi itera SIDA gukurikiza gahunda zo gufata neza imiti igabanya ubukana.

Bagakurikira kandi abagore batwite kugira ngo bazabashe kubyara abana bazima ndetse bagakangurira n’abandi baturage kwipimisha ku bushake ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

Farida avuga ko ibikoresho bahawe na RRP+, bibateye imbaraga bityo n’ishingano zabo bakazazuzuza neza.

Umuyobozi wa RRP+, Muneza Sylvie avuga ko ibi bikoresho byari bikenewe. Abihuza na gahunda nshya yo gufata imiti nyuma y’amezi atatu aho kuba buri kwezi nk’uko bisanzwe.

Agira ati “Ubu Leta yadushyiriyeho gahunda yo gufata imiti kwa muganga nyuma y’amezi atatu aho kuba buri kwezi.

Ibi biradufasha kuko tubona umwanya wo kwikorera ibindi ari yo mpamvu abakangurambaga b’urungano bagomba gukora cyane kugira ngo hatazagira abirara bagata gahunda.”

Yongeraho ko ibi bikoresho byahawe abakangurambaga b’urungano bo mu Mujyi wa Kigali, ariko ko n’abo mu tundi duce tw’igihugu batangiye kubihabwa.

Muneza Sylvie, umuyobozi wa RRP+
Muneza Sylvie, umuyobozi wa RRP+

RRP+ ivuga ko mu Rwanda hari abakangurambaga b’urungano babihuguriwe 4000, gusa ngo baracyari bake hakurikijwe umubare munini w’abo bagomba gukurikirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka