Aya magare yatanzwe n’umuryango wa Gikirisitu utegamiye kuri Leta FH (Food for the Hungry), muri uku kwezi kw’Ukuboza.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere ry’imibereho myiza mu Karere ka Gatsibo Dusenge Yvette, asaba ababyeyi kuyafata neza, akanabibutsa ko abana bafite ubumuga, nabo ari abana, bityo bakaba bagomba kubafata nk’abandi.
Yagize ati “Tuributsa aba babyeyi kumenya ko ari inshingano zabo kwita ku buzima bw’abana babo bavukanye ubumuga, ko batagomba kubatererana bakabafata nk’abandi bana bose batavukanye ubumuga.
Ibikoresho bahawe tuzabakurikirana tumenye ko babifata neza”.
Mukakibibi Marie Gorette, umwe muri aba babyeyi, avuga ko nta mikoro yari afite yo kuba yakwigurira igare ryo kumufashiriza umwana, agashima Leta n’abafatanyabikorwa bayo babatekerejeho bakabaha iyi mfashanyo.
Ati “Biranshimishije cyane kubona iri gare, umwana yarwaraga ariko kuko atabasha kugenda bikangora kumugeza kwa muganga, ugasanga byamuviramo no kurembera mu rugo.”
Bamwe mu babyeyi nabo bahawe amagare, bavuga ko abana babo batabashije kugera mu mashuri kubera ikibazo cy’ubumuga bwo kutagenda bavukanye, ariko ubu ngo bagiye guhita babatangiza amashuri.
Umuryango FH ufite gahunda yo gufasha abana bagera kuri 3028 bo mu Karere ka Gatsibo bafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima.
Muri iyi gahunda uyu muryango wahereye ku magare y’abafite ubumuga agera kuri 48, igare rimwe rifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 350 frw.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|