Umuturage uri mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’ubudehe, mu gihe bamusuzumye bagasanga arwaye Malaria, azajya ahabwa umuti ku buntu.
Maj Dr William Kanyankore uyobora ibitaro bya Rubavu atangaza ko 72% by’ indwara zitanduza zirimo Diabete, Goute, impyiko n’izindi, zimaze kurusha indwara zanduza kwibasira abaturage.
Leta zunze Ubumwe z’Amerika zageneye u Rwanda inkunga ya Miliyari 14,5Frw yo kurufasha ku rwanya Malariya mu mwaka utaha wa 2017.
Sosiyete sivile mu Rwanda ivuga ko imyumvire ikiri hasi ku bijyanye no kwirinda SIDA ibangamira igabanuka ry’iyi ndwara itagira umuti n’urukingo.
Umuryango SUN-Alliance uhuriyemo imiryango irwanya imirire mibi mu Rwanda, uvuga ko abana bari munsi y’imyaka 5 bagwingiye bakuzura Sitade amahoro inshuro 29.
U Rwanda ruri imbere mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byagaragaje igabanuka ry’indwara z’ubuhumekero zahitanye abagera ku 8,181 mu 2015.
Bamwe mu batuye Nyagatare, bavuga ko bamenye ko umuti wica imibu uterwa mu mazu atariwo utera imbaragasa, ziterwa n’umwanda.
Abashakashatsi bo mu Bwongereza barizeza ko umuti ukiza SIDA ugiye kuboneka nyuma yo kuvura umurwayi wayo akagaragaza ibimenyetso byo kuyikira.
Ministeri y’ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) itangaza ko Malaria isigaye ifite ubukana bukabije kuburyo ngo imiti isanzwe iyivura itakibasha guhangana nayo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko imwe mu mpamvu zituma muri ako karere hagaragara ikibazo cy’imirire mibi ari ukubyara indahekana.
Kuva ku mwana muto kugera ku muntu mukuru, abageze mu ishuri ndetse n’abatararikandagiyemo baturiye Ikivu, usangamo benshi bafite ikibazo cy’amenyo y’umuhondo asa n’ashiririye.
Bamwe mu bitabira Expo 2016 bavuga ko baboneraho bakanipimisha virusi itera SIDA cyane ko iyi servisi ihari kandi ikorwa mu buryo bwihuse.
Leta ya Korea ikomeje gufasha impunzi mu nkambi ya Mahama ibagenera ibikoresho byo kuringaniza imbyaro no kurinda indwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina.
Abakora umwuga w’uburaya mu Karere ka Rusizi bavuga ko impamvu ubwiyongere bw’agakoko gatera SIDA buri hejuru biterwa n’amadorali bahabwa n’Abanyekongo.
Mu gutangiza "ALL IN" Campaign, Madamu Jeannette Kagame yabajije impamvu urubyiruko 49% ari bo bonyine bisuzumishije SIDA, nyamara ari cyo gice kinini cy’abandura icyo cyorezo.
Umuryango mpuzamahanga wa AHF ufatanya na Leta y’u Rwanda mu kurwanya SIDA, urasaba abaturage ubufatanye mu kurwanya ubwandu bushya.
Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE) iravuga ko Abanyarwanda barenga 21% bafite umubyibuho ukabije, kandi abenshi ngo ntibazi ko byabaviramo ingaruka zirimo impfu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irasaba Abanyarwanda kugira umuco wo kwipimisha nubwo baba batarwaye mu rwego rwo kwirinda indwara zitandura kuko zica iyo zivujwe bitinze.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iravuga ko igiye gutanga miliyoni esheshatu z’inzitiramibu mu guhangana na malariya idahwema kwiyongera.
Abaturage bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi bibasiwe n’indwara zimpiswi zituruka ku kuba bakoresha amazi bavoma mu migezi.
Abaturage bo mu mirenge igize Akarere ka Gatsibo bavuga ko kurwara no kurwaza malariya bituma iterambere ryabo ritihuta nk’uko babyifuza.
Madame Jeannette Kagame atangaza ko bidasobanutse kuba mu muvuduko isi iri kugenderaho hari indwara zigihitana ubuzima bwa benshi zitaracibwa burundu.
Abahanga mu buvuzi bwibanda kuri malariya bavuga ko igihugu gishobora kuyirwanya ariko ibihugu bituranyi bitabikoze ngo nta cyo biba bimaze.
Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda bifashijwe na Ministeri y’Ingabo hamwe n’iy’Ubuzima, byiteguye impuguke mpuzamahanga mu by’ubuzima kubera ikibazo cya Malaria.
Ubuyobozi bw’AKarere ka Ngororero bwasabye abahatuye kwirinda ikintu cyose kirimo n’umwanda gishobora kubakururira indwara, kandi bafite ubushobozi bwo kuzirinda.
Gisagara nka kamwe mu turere twagaragayemo Malariya nyinshi, abaturage baho barasabwa kujya borohereza abashinzwe gutera imiti yica imibu.
Ubushakashatsi bw’ikinyamakuru the Economist bugaragaza ko Abanyafurika bafite ubudahangarwa ku ndwara kurusha Abanyaburayi n’Amerika, bitewe no kwitabira inkingo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Dr Alvera Mukabaramba, yatangaje ko mu Rwanda hagiye gutangira ubukangurambaga ku isuku yo mu Kanwa.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba burateganya kororera amafi mu ngomero zifata amazi yifashishwa mu buhinzi, bugamije kurwanya ikwirakwizwa rya Malariya.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yaburiye Abanyarwanda ko badakwiriye gukerensa indwara y’ibicurane, kuko utayivuje neza ishobora kumugiraho ingaruka zikaze.