Arasaba ubufasha ngo abashe kujya kwivuza impyiko mu Buhinde

Kantengwa Leocadie wo mu Karere ka Ngoma arasaba ubufasha ngo abashe kujya mu Buhinde kwivuza indwara y’impyiko amaranye igihe.

Kantengwa arasaba ubufasha ngo abashe kujya kwivuza impyiko mu Buhinde
Kantengwa arasaba ubufasha ngo abashe kujya kwivuza impyiko mu Buhinde

Kantengwa utuye mu Murenge wa Mutendeli avuga ko kujya kwivuza mu Buhinde bimusaba gutanga miliyoni 25RWf. Amaze imyaka itatu yivuza iyo ndwara y’impyiko.

Ahamya ko we n’umuryango we batashobora kubona ayo mafaranga yose kuko batunzwe n’ubuhinzi gusa.

Kantengwa avuga ko yari asanzwe yivuriza mu Rwanda. Ariko ngo ubu nabyo byarahagaze kuko Mitiweli itakibasha kumwishyirira.

Ubwo burwayi bw’impyiko bumusaba guca mu mashini iyungurura amarayo inshuro ebyiri mu cyumweru. Guca mu cyuma inshuro imwe gusa byishyurwa ibihumbi 100RWf.

Kuri ubu ariko amaze ukwezi yarabuze ubushobozi bwo guca muri iyo mashini kuburyo ngo ubuzima bwe bumerewe nabi.

Muganga yamubwiye ko uburyo bwe bwo gukira ari uko yahindurirwa impyiko bitaba ibyo akaba agumye kuri iyo mashini iyungurura amaraso.

Umugabo wa Kantengwa avuga ko ibibazo byamurenze yabuze icyo akora n'icyo areka.
Umugabo wa Kantengwa avuga ko ibibazo byamurenze yabuze icyo akora n’icyo areka.

Kiviri William, umugabo wa Kantengwa avuga ko kubera kuvuza umugore we ubutunzi bwe bwamushizeho.

Agira ati “Amatungo n’amasambu byanshizeho icyo nsigaranye gusa ni inzu ntuyemo n’abana. Nta bushobozi ngifite bwo gukomeza kumuvuza ngo anyure muri kiriya cyuma.

Sinshoboye no kumujyana kwivuza mu Buhinde,ibibazo byarandenze rwose nabuze icyo nakora. Mutugirire impuhwe rwose mudufashe tumuvuze kwa muganga.”

Kamazi Jean Bosco umuturanyi wabo nawe ahamya ko uwo muryango uri mu bukene kuko nta handi bakura amafaranga uretse mu buhinzi.

Muziganyi Florence, umukozi wa RSSB ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bwishingizi bwo kwivuza Miriweli avuga ko amabwirizwa ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) avuga ko umurwayi w’impyiko wishingirwa, yishyurirwa imashini iyungurura amaraso ari utarenza ibyumweru bitandatu gusa.

Umuryango w'uyu mubyeyi Kantengwa uvuga ko wagurishije byose ngo uvuze uyu mubyeyi none ngo basigaranye inzu yonyine
Umuryango w’uyu mubyeyi Kantengwa uvuga ko wagurishije byose ngo uvuze uyu mubyeyi none ngo basigaranye inzu yonyine

Akomeza avuga ko abangiritse impyiko kuburyo bagomba guhora bakoresha ubu buryo, ubuzima bwose cyangwa bagasimburizwa izindi, ibyo Mitiweli itabikora.

Uwaba afite ubufasha yabugeza kuri uwo muryango yifashishije nimero za telefone 0788773961 na 0728773961 zombi ni iza Kiviri William.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

arababape!!ufiteumutimaukuamufashe

Theo yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka