Ibyo byagaragaye mu gikorwa cyabereye hirya no hino mu Karere ka Musanze ku kuva ku itariki 13 kugeza 17 Werurwe 2017.
Hagaragajwe ko muri abo 104 bafite ikibazo cy’imirire mibi harimo 10 bari mu ibara ry’umutuku bivuze ko ikigero bariho cy’imirire mibi gikabije na 94 bari mu muhondo, bivuze ko na bo bafite imirire mibi ariko idakabije.
Uwimana Russ, umubyeyi wo mu murenge wa Muhoza avuga ko iki kibazo giterwa n’uko hari bamwe mu babyeyi batazi gutegura ifunguro ryujuje ibisabwa.
Agira ati “Bamwe muri twe ntibazi gutegura ifunguro ryujuje ibisabwa kugira ngo umwana akure neza. Baracyafite ubujiji ari yo mpamvu bakeneye amahugurwa kugira ngo bamenye gutegura neza ibyo bafite.”
Mugenzi we witwa Uwimana Jeanne, avuga ko ariko gutegura ifunguro ryujuje intungamubiri bidasaba inyama gusa nk’uko benshi babizi.
Agira ati “Imirire myiza ntabwo ari uguteka izo nyama n’amafi gusa kuko twe tuba twifitiye akarima k’igikoni karimo ibikenerwa.
Ushobora guteka neza imboga, ibirayi n’ibishyimbo, ukirinda kumena amamininwa yabyo, ugashyiramo indagara na karoti ifunguro rikaba ryuzuye.”
Uretse ubujiji butuma hari ababyeyi batabasha gutegura indyo yuzuye, ngo hari n’abafite ikibazo cy’ubukene ku buryo bibagora kubona ibyo batekera abana babo, ugasanga ngo babagaburira ibyo babonye byose.
Dr Ngezahayo Léon, umuyobozi ukuriye ibikorwa byo kuvura mu bitaro bya Musanze, avuga ko uruhare runini muri kibazo cy’imirire mibi ari urw’ababyeyi.
Ati “Uruhare runini muri iki kibazo ni urw’ababyeyi kuko akenshi mu midugudu aho batuye usanga ibikenewe kugira ngo bateke indyo yuzuye yo guha umwana bihari.
Ababyeyi rero bakwiye gukangukira gukoresha ibyo bafite nkuko tubibigisha bityo bagaburire abana babo neza”.
Muri icyo cyumweru cy’ubuzima gisozwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2017, ibindi bikorwa birimo ni ugusuzuma abantu indwara zitandura, guha ibinini by’inzoka abana, kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana no kuboneza urubyaro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|