Umuryango nyafurika uharanira uburenganzira bwa muntu (ACHPR), Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho Kenya (ICJ-Kenya), Amnesty International, Umuryango mpuzamahanga w’abavoka, Ihuriro nyafurika ry’abunganizi mu mategeko n’umuryango mpuzamahanga w’abunganizi ni yo miryango izatoranywamo uzakurikirana urubanza rwa Pasiteri Jean (...)
Umucamanza Nyirabirori Annonciata n’umwanditsi w’urukiko Nyirangorane Anastasie birukanywe ku mirimo yabo burundu bazira amakosa akomeye bakoze mu kazi kabo; nk’uko bitangazwa na Kaliwabo Charles umuvugizi w’inkiko.
Zimwe mu nkiko zo mu gihugu zahawe abayobozi bashya izindi zihabwa abacamanza bashya, nk’uko byemejwe mu Nama Nkuru y’Ubucamanza y’iminsi itanu iyobowe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yari iteraniye ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga.
Urukiko rw’ubujurire mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ruzatanga umwanzuro ku bujurire bwa Kanyarukiga Gaspard tariki 08/05/2012.
Ubushinjacyaha bwashyize ahagaragara ibimenyetso byaturutse mu Buholandi, bishinja Ingabire Victoire ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo, kuvutsa umudendezo igihugu ndetse no gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR.
Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) burasaba ko urubanza rwa Mathieu Ngirumatse na Edouard Karemera rwasubirwamo hagakosorwa amakosa yo kubakuraho icyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside.
Ku munsi wa kabiri urubanza rwe rusubukuwe, Ingabire Victoire yahakanye ibimenyetso ashinjwa n’ubushinjacyaha ko yaba yaragiranye ibiganiro n’abagize umutwe wa FDLR binyuze ku murongo wa internet (email).
Umufasha wa nyakwigendera Nizeyimana Mohamed uherutse kwitaba Imana nyuma y’uko abatekamutwe bamutwariye amafaranga miliyoni 10, aravuga ko anenga cyane uburyo abafatiwe muri iki gikorwa cyo gutubura bari gukurikiranwa.
Ingabire Victoire yongeye kwisobanura ku byaha aregwa, aho yavuze ko mu byaha bitandatu aregwa harimo ibyo atemera nk’icy’ingangabitekerezo ya Jenoside. Yisobanuye kuri uyu wa Mbere mu gihe hari hategerejwe ko hasomwa ibimenyetso byakuwe mu Buholandi.
Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha (ICTR), kuwa Mbere tariki 12/03/2012 niho ruzasuzuma icyemezo cyo kohereza mu Rwanda urubanza rwa Bernard Munyagishari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.
Leta ya Canada irateganya kohereza Umunyarwanda Télesphore Dereva mu Rwanda kugira ngo anyuzwe imbere y’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha aregwa byo kuba yarabaye mu mutwe w’Interahamwe.
Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwategetse ko Tharcisse Muvunyi afungurwa kuko yari amaze kurangiza ¾ by’imyaka 15 yakatiwe ; nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na perezida w’urukiko tariki 06/03/2012 ribivuga.
Ubushinjacyaha bw’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) bukomeje kugaragaza uburyo uwahoze ari minisitiri w’imigambi ya Leta, Augustin Ngirabatware, yabeshye mu buhamya yatanze yiregura.
Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Sgt/Major Nzirasanabo Gilbert na Caporal Ngabonziza Ramazan gufungwa burundu no gusubiza amafaranga miliyoni enye n’ibihumbi 641 bafatanwe nyuma yo kwiba kwa Munsasire Celestin utuye mu gasantere ka Gihengeri mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare tariki 28/02/2012.
Umuryango wa Makombe wo mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero, urashinja komite nyobozi y’aka karere kudashyira mu bikorwa umwanzuro inama njyanama y’aka karere iherutse gufata ku bijyanye n’amasambu uyu muryango uburanira.
Urukiko rw’Ubujurire mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(ICTR) ruzasoma urubanza rw’abasirikare mu ngabo zatsinzwe ari bo Major Aloys Ntabakuze na Lit. Ildephonse Hategekimana tariki 08/05/2012.
Akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye kashyize Hassan Bubacar Jallow ku mwanya w’umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwihariye ruzakurikirana imanza zizaba zitararangira ubwo urukiko mpuzamahanga mpamabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) n’urwashyiriweho icyahoze ari Yugoslavia (ICTY) zizaba zifunze.
Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rugiye gutangira kwakira ubuhamya bw’ubushinjacyaha buvuguruza ibivugwa na Ngirabatware Augustin, Minisitiri w’Igenamigambi muri Leta yayoboraga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Dosiye w’uwahoze ari Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu muri Leta yayoboraga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Rafiki Nsengiyumva, yaburiwe irengero bituma urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rutabasha gutanga umwanzuro kw’iyoherezwa rye mu Rwanda.
Umunyarwanda ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Mathias Bushishi yawekuwe by’agateganyo n’urukiko rw’i Buruseli mu Bubiligi tariki 17/02/2012.
Ndahimana Gregoire, wayoboraga icyahoze ari Komini ya Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye yasabiwe igifungo cya burundu n’ubushunjacyaha mu rukiro Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Nyuma yo gutsinda urubanza yaburaniragamo icyemezo cyo koherezwa mu Rwanda kubera ibyaha bya Jenoside yakekwagaho, Padiri Juvénal Nsengiyumva agiye koherezwa mu Rwanda azira gutwara imodoka muri Canada yasinze.
Umunyarwandakazi Beatrice Munyenyezi azatangira kwitaba ubucamanza tariki 22/02/2012 i New Hampshire muri Leta zunze ubumwe za Amerika kugira ngo yiregure ku byaha aregwa birimo ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse no kubeshya inzego z’abinjira muri Amerika.
Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bo mu karere ka Bugesera barahiye tariki 17/02/2012 basabwe gutanga ubutabera bwihuse, bagashishoza kandi bakagisha inama izindi nzego.
Urubanza rwa Augustin Ngirabatware wahoze ari Minisitiri w’igenamigambi mu gihe cya Jenoside, ruzasubukurwa tariki ya 20/02/2012. Biteganyijwe ko aribwo abacamanza bazumva abatangabuhamya babiri bamushinjura.
Minisiteri y’ubutabera igiye kwiga ku bibazo by’abagororwa n’imfungwa zo mu ma gereza yo mu karere ka Nyamabage nk’uko byatangajwe n’intumwa ya Leta yungirije ubwo we n’intumwa yari ayoboye basuraga Gereza ya Gikongoro tariki 14/02/2012.
Umwarimu wigishaga muri Kaminuza y’Umutara Polytechnic, Peter Maweu, arasabwa kwishyura akayabo ka miliyoni 25 n’ibihumbi 150 yahembwe ubwo yigishaga kuri iyo kaminuza ariko akaza kuvumburwa ko yakoreshaga impamyabushobozi y’impimbano.
Umucamanza Vagn Joensen ukomoka mu gihugu cya Danemark niwe, tariki 14/02/2012, watorewe kuba perezida mushya w’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Inama idasanzwe y’Inama Nkuru y’Ubucamanza iyobowe na Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yateranye taliki ya 14 Gashyantare 2012 yemeje ko mu Rwanda hashyirwaho urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga (International crimes chamber of the High Court).
Ubushinjacyaha bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rushyigikiye icyifuzo cy’imiryango ibiri iharanira inyungu z’abacitse ku icumu isaba Urukiko rw’Ubujurire kumvwa kubera kutanyurwa n’ibihano byahawe abasirikare bakuru mu ngabo zatsinzwe.