Ari mu maboko y’ubushinjacyaha azira kwiyita umwanditsi mukuru w’urukiko

Nsanzimana Samuel ufite imyaka 21 akaba yaravukiye mu kagari ka Kagunga, umurenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro, yafatiwe ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki 22/06/2012 yiyita umwanditsi mukuru w’urukiko (Greffier en chef).

Nyuma yo kujya agaragara kenshi yihereranye n’abaturage baza bagana Urukiko n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge, tariki 22/06/2012 Nsanzimana Samuel yaje yambaye ikarita iri mu mufuka, atangira kubwira abaturage ko ari bubakemurire ibibazo bakaza kuburana, ariko nabo bakabanza kugira icyo bamuha.

Ubugenzacyaha bumaze kugezwaho ayo makuru bwafashe Nsanzimana Samuel, atangira gukurikiranwa ku byaha by’ubwambuzi bushukana, ajyanwa gufungirwa kuri Station ya Police Nyamirambo kandi iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane n’abandi batekamutwe baba bakorana mu kwambura abaturage bagana Inkiko n’Ubushinjacyaha.

Nyuma yaje kurekurwa ngo ajye yitaba ubutabera ari hanze; nk’uko bitangazwa na Kaliwabo Charles, umuvugizi w’inkiko z’u Rwanda.

Nsanzimana yari yambaye ikarita yo gukina iri mu mufuka abeshya ko ari ikarita y'akazi.
Nsanzimana yari yambaye ikarita yo gukina iri mu mufuka abeshya ko ari ikarita y’akazi.

Bimaze kugaragara ko hari abatekamutwe baza mu Nkiko n’Ubushinjacyaha biyita ko ari abakozi baho, bakaka abaturage amafaranga bababeshya ko babahuza n’Abashinjacyaha cyangwa Abacamanza kugira ngo bakemurirwe ibibazo byabo.

Ubushinjacyaha bumaze kubona ko usibye no kuba ari ibyaha bihanwa n’amategeko, imikorere nk’iyo inahesha isura mbi inzego abo batekamutwe biyitirira ko ari zo bakorera, bwashyizeho ingamba kugira ngo abo batekamutwe bajye bafatwa kandi bakurikiranwe ku byaha by’ubwambuzi bushukana bakorera abaturage.

Ubushinjacyaha burakangurira ababugana bose n’abagana Inkiko muri rusange ko bajya bigereza ibibazo byabo ku babishinzwe kandi bagatungira agatoki abatekamutwe bashaka kubambura biyitirira kuba bakora mu Nkiko cyangwa ubushinjacyaha.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

yihangiye umurimo

yanditse ku itariki ya: 10-07-2012  →  Musubize

uyu we aranyumije

yanditse ku itariki ya: 5-07-2012  →  Musubize

dear editors, this comment on Bagosora does not correspond with the story on the Umutekamutwe,
The man who is not even smart enough to cheat!
Anywhere, congs for stories which revel much about the amayeri y’abajura muri Kigali!
We need our town free of robberies.

yanditse ku itariki ya: 5-07-2012  →  Musubize

Eeeeh mbega abanyabwenjye bazi kwihimbira imirimo da

de sante yanditse ku itariki ya: 5-07-2012  →  Musubize

Inkuru nshya!!!
BAGOSORA YATWAWE MURI MALI KURANGIZA IGIHANO 04/07/2012.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda TPIR,rwimuriye colonel Theonest Bagosora mu gihugu cya Mali ngo ajye kurangirizayo igihano yakatiwe na TPIR kubera uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.Abandi bajyangwe muri Mali ni Yusufu Munyakazi,Tharcise Renzaho na Dominique Ntawukulilyayo,aba bose bakaba barahamwe ni byaha bya jenoside.
Nkuko itangazo ryasohowe n’uru rukiko ribigaragaza, abahamwe n’ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,bakaba baratwawe mu gihugu cya Mali ngo barangize ibihano bakatiwe bamaze kuba 20.
Usibye aboherejwe muri Mali hari n’abandi barindwi boherejwe mu gihugu cya Benin kurangirizayo ibihano.Abo ni Aloys Ntabakuze wari prefe wa prefegutura ya Gisenyi,Ildephonse Hategikimana,na Gaspard Kanyarukiga wari umucuruzi.
Abandi ni Callixte Kalimanzira,Simeoni Nchamihigo,Ephrem Setako na Simon Bikindi wari umucuranzi.Abafungiwe muri Benin kugeza ubu bakaba babaye 16.
Naho uwitwa Samuel Imanishimwe wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 12 akaba yararekuwe muri Mali umwaka ushize nyuma yukurangiza igihano yariyarakatiwe.Undi witwa Juvenal Rugambarara wakatiwe gufungwa imyaka 11 akaba yarafungiye mu gihugu cya Benin nawe yararekuwe umwaka ushize nyuma yo kuba yaramaze bitatu bya kane byigihano yari yarakatiwe.
Mu gihe Jean Bosco Barayagwiza wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 32 na George Rutagatanda wari warakatiwe gufungwa burundu bitabye imana mu mwaka wa 2010 mu gihugu cya Benin batararangiza ibihano baribarakatiwe.
Kugeza ubu mu gihugu cya Mali hafungiye abahamwe na jenoside yakorewe abatutsi 19 naho mu gihugu cya Benin hafungiye abahamwe na jenoside 14.
Theophile Murego Radio Rwanda Arusha.

Murego Theophile yanditse ku itariki ya: 5-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka