Isomwa ry’urubanza rwa Ingabire Victoire ryimuwe

Isomwa ry’urubanza rwa Ingabire Victoire ryari riteganyijwe kuri uyu wa gatanu ryimuriwe tariki 07/09/2012, nyuma y’uko urukiko rutangaje ku rutararangiza gusuzuma neza urubanza rwe.

Asoma umwanzuro w’urukiko, Umucamanza mukuru Alice Ruliza yatangaje ko impamvu yatumye basubika uru rubanza ari uko urukiko rutararangiza gusuzuma urubanza rwa Ingabire ku buryo bunoze.

Kugeza ubu ubushinjacyaha buhagarariwe na Alain Mukuralinda, burasabira Ingabire w’abana bane igihano cy’igifungo cya burundu.

Urukiko kandi rwateranye Ingabire n’abamwunganira badahari, nyuma y’uko guhera tariki 18/04/2012 atongeye kugaragara imbere y’urukiko. Ingabire yahagaritse kwitaba urukiko avuga ko abatangabuhamya be basatswe ku buryo butubahirije amategeko.

Urubanza rwa Ingabire rwakomeje gutinda kubera ko ubushinjacyaha bwakomeje kugaragaza ibimenyetso bimushinja ariko we n’abamwunganira nta wigeze yemera na kimwe muri ibyo bimenyetso.

Guhagarika kwitabira urubanza kwa Ingabire Victoire ni imwe mu ntandaro ikomeye yakomeje kugira uru rubanza agatereranzamba kugeza ubu, nk’uko bamwe mu bakurikiraniye hafi uru rubanza babitangaza.

Ingabire kandi yagiye ashinjwa na bamwe mu bahoze bari mu mutwe wa FDLR baburanishwaga hamwe, barimo Vital Uwumuremyi na Capiteni Jean Marie Karuta, bavuze ko yagiye akorana nabo mu kubohereza amafaranga n’ubwo we yakomeje kubihakana.

Ingabire yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha byinshi birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, kubera ijambo yavugiye ku rwibutatso rwa Jenoside rwa Gisozi tariki 16/01/2010.

Ashinjwa kandi ibyaha birimo ubugambanyi, kurema umutwe w’ingabo ugamije igitero no kwangisha abaturage ubuyobozi buriho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None se uru rubanza rwasubitswe uyu munsi cyangwa no munkiko nt abanga ry’akazi rikibamo. impamvu nibaza ibi ni uko ku nkuru y’ejo aho bavugaga ko isomwa ryarwo ari uyu munsi, hariuwari yatangaje ko isomwa ryo rwo riri busubikwe.

Uno si umucamanza, wabona buriya atari yahabwa amabwiriza ku buryo azatekinika.

kaka yanditse ku itariki ya: 29-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka