ICTR yohereje mu Rwanda dosiye ya Charles Ryandikayo

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri muri Tanzaniya (ICTR) rwohereje mu Rwanda dosiye ya Charles Ryandikayo, maze ruhita runatanga impapuro zo kumuta muri yombi aho yaba ari hose kugira ngo aze kuburanishirizwa mu gihugu cye.

Charles Ryandikayo yahoze ari umucuruzi mu cyahoze ari komini Gishyita ku Kibuye ubu ni mu karere Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba.

Dosiye ya Ryandikayo ije isanga iz’abandi batari bafatwa ariko nabo biteganywa ko nibatabwa muri yombi bazoherezwa mu Rwanda. Abo ni Fulgence Kayishema wahoze ari IPJ mu cyahoze ari komini Kivumu, Charles Sikubwabo wari burugumesitiri wa komini Gishyita, Ladislas Ntaganzwa wari burugumesitiri wa komini Nyakizu.

Uretse abo batarafatwa hari na Bernard Munyagishari ugifungiwe Arusha, utegereje ko hafatwa icyemezo cya nyuma ku bujurire bwe maze byemezwe niba nawe azoherezwa mu Rwanda.

Jean Uwinkindi wahoze ari pasiteri mu idini ry’abapentekositi muri komini Kanzenze we yamaze kugezwa mu Rwanda aho ategereje kuburanishwa ku byaha bya Jenoside aregwa.

Impamvu nyamukuru irimo gutuma abaregwa ibyaha bya Jenoside boherezwa mu Rwanda ni uko u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu bijyanye n’ubutabera, amategeko yarwo akaba yaravuguruwe ndetse rukaba runagaragaza imbaraga n’ubushake mu guca imanza no kwimakaza ubutabera; nk’uko ICTR ibisobanura.

Imikoranire hagati y’u Rwanda na ICTR ni ikimenyetsi cyiza ku zindi nkiko mpuzamahanga no ku bihugu bigicumbikiye abantu bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside kugira ngo nabyo bibohereze kuburanira aho bakoreye icyaha.

Iyo umuntu aburanira aho yakoreye icyaha, urubanza rurihuta kuko ibimenyetso biboneka vuba dore ko ari uregwa, ari abamushinja ari n’abamushinjura bose baba bari hafi.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka