U Rwanda ruzakira iyi nama bwa mbere mu mateka yarwo rwiteguye kuzayikoresha mu kwimenyekanisha no kwigiramo byinshi; nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’uru rugaga, Maitre Athanase Rutabingwa.
U Rwanda rwashoboye kumvisha ibindi bihugu intambwe rwateye kubera ubwiyunge bwagezweho mu butabera, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; nk’uko byatangajwe na Maitre Rutabingwa mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 12/07/2012.
Ku ruhande rw’u Rwanda iyo nama izaba ari umwanya mwiza wo kwimenyekanisha no kwihugura ku b’avoka b’Abanyarwanda bazakira iyi nama.
Maitre Rutabingwa yagize ati: “Iyi nama ije kugira ngo Abanyarwanda bayikuremo ubumenyi kuko dukenera ko abavoka bacu bihugura buri mwaka kubera amategeko mashya agenda aza n’ibindi bigenda bihinduka”.
Urugaga mpuzamahanga rwiswe “International Conference of Bars Assocications of Common Tradition”, ruje rusanga urwo mu Rwanda rumaze kugeza ku banyamuryango hafi 800 nyuma y’uko rutangiranye abatarenze 30 kuva rwatangira mu 1996.
Ubutabera n’ubwiyunge, imiyoborere myiza n’iterambere nibyo bizibandwaho mu minsi itatu iyonama izitabirwa n’abashyitsi bagera ku 1000 izamara.
Maitre Rutabingwa yakanguriye abaterankunga gutera inkunga iyi nama kugira ngo bamenyekanishe ibikorwa byabo n’aho u Rwanda rugeze mu iterambere.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|