Abaturage bo mu karere ka Bugesera barimo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, barasaba ko Pasiteri Jean Uwinkindi yajyanwa mu Bugesera kuhaburanira kuko ariho yakoreye ibyaha ashinjwa.
Jean Uwinkindi ushinjwa ibyaha bya Jenoside yagejewe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19/04/2012, nyuma y’uko byari byitezwe ko kuri uyu munsi aribwo Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rushyira mu bikorwa icyemezo rwari rwemeje.
Urugereko rw’ubujurire mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwategetse ko ubushinjacyaha butanga imyanzuro isubiza ubujurire bwa Yustini Mugenzi na Prosper Mugiraneza bitarenze tariki 21/04/2012.
Umushinjacyaha wa Repuburika y’u Rwanda, Martin Ngoga, aremeza ko urubanza rwa Mugesera rugomba kuba mu Kinyarwanda kugira ngo ijambo yavuze ari naryo ntandaro yo kugezwa imbere y’amategeko ridatakaza umwimerere.
Urukiko rukuru rwanzuye ko urubanza rwa Ingabire rugomba gukomeza nubwo we yemeje ko atazongera kuburana akanahagarika abamwunganiraga mu mategeko.
Abunganira Pasiteri Uwinkindi Jean Bosco, tariki 17/04/2012, bashyikije urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriwe u Rwanda (ICTR) ubujurire bw’icyemezo cyo kumwohereza kuburanira mu Rwanda mu gihe bahuraga iminsi ibiri gusa ngo gishyirwe mu bikorwa.
Perezida mushya wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rukiko rw’Ikirenga yiyemeje kuzuza inshingano yatorewe muri iyi komisiyo ashyira ingufu mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Urukiko rw’Ikirenga rwanze kwemera ikirego Victoire Ingabire yari yatanze asaba ko hari ingingo zimwe na zimwe ziri mu itegeko rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside zakurwamo, runongeraho ko n’inyandiko yari yatanze itari yujuje ibisabwa kuko cyariho umukono we.
Uruhande rwa Protais Mpiranya wari ukuriye ingabo zarindaga Perezida anakuriye serivise y’iperereza ruzatanga ubuhamya mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kuwa mbere tariki 16/04/2012.
Umunyarwandakazi, Munyenyezi Beatrice, wari warafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akurikiranyweho uruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994 hamwe no kuba yarabeshye ashaka ibyangombwa, yarekuwe ejo tariki 12 Mata 2012.
Nyuma yo kujuririra igifungo cya burundu yahawe kubera uruhare ya gize muri Jenoside yakorewe abatutsi muri komini Murambi yayoboraga, Gatete Jean Baptiste azasubira imbere y’urukiko tariki 07/05/2012.
Urubanza rwa Victoire Ingabire rwongeye gufata indi sura nshya, nyuma y’uko uruhande rumwunganira ruzanye undi mutangabuhamya mushya witwa Colonel Michel Habimana uvuga ko ipeti rya Colonnel Vital Uwumuremyi afite atigeze arihabwa, ndetse ari nawe wamuhaye amakuru yose y’ibyo bakoraga bakiri mu mutwe wa FDLR.
Umuvugizi w’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Roland Amoussouga, tariki 10/04/2012, yatangaje ko nta mfungwa n’imwe ifungiye icyaha cya Jenoside ishobora gutoroka gereza ifungiyemo aho ariho hose mu bihugu bizicumbikiye.
Pasiteri Jean-Bosco Uwinkindi ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994 akaba afungiye ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) azahorezwa kuburanira mu Rwanda mbere y’itariki 19/04/2012.
Urukiko rw’ikirenga rwagabanyije ibihano Uwimana Nkusi Agnes, umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo n’umwanditsi mukuru wacyo, Mukakibibi Saidati bari barakatiwe n’urukiko rukuru muri Gashyantare 2011.
Abacamanza, ubushinjacyaha n’uruhande rw’uregwa mu rubanza rwa Ngirabatware bazakora ingendo mu Rwanda mu rwego rwo gusura ahantu 28 Ngirabatware wahoze ari Minisitiri w’igenamigambi yakoreye ibyaha. Urwo ruzinduko ruzamara iminsi itanu guhera tariki 25 Gicurasi 2012.
Ku gicamunsi cya tariki 5/04/2012 Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwategetse ko Kayiranga Callixte ajya gufungirwa by’agateganyo muri gereza ya Karubanda iri i Huye mu gihe cy’iminsi 30 kubera uburemere bw’icyaha akurikiranweho cyo kunyereza umutungo wa Leta.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare, kuri uyu wa kabiri tariki 03/04/2012, rwaburanishije urubanza rw’Umugande witwa Musinguzi Issa ushinjwa gukoresha ubutekamutwe n’amariganya akambura abantu babiri amafaranga asaga ibihumbi 500 ababeshya ko ari umuvuzi gakondo.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongereye Leon Mugesera igihe cy’ukwezi cyo gukomeza kuvugana n’abunganizi be mu mategeko, kuko yari yatangaje ko kugeza ubu atarabizera neza ku buryo bamuhagararira.
Umunyarwanda witwa Jacques Mungwarere ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiye kuburana tariki 02/04/2012, mu mujyi wa Ottawa muri Canada.
Leon Mugesera yongeye gusaba urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumwongerera ukwezi ko kwitegura urubanza rwe. Ari imbere y’urukiko, kuri uyu wa Mbere tariki 02/04/2012, Mugesera yasabonuye ko agikeneye kuvugana n’abamwunganira kuko atarabagirira icyizere cyose.
Urukiko rwa Rouen mu gihugu cy’u Bufaransa, kuri uyu wa Gatanu tariki 30/03/2012, rwatangaje ko rwifuza ko Claude Muhayimana, uregwa jenoside yoherezwa mu Rwanda kugira ngo abe ariho aburanishirizwa.
Urukiko rw’ubujurire rw’i Helsinki muri Finland na rwo rwakatiye umuvugabutumwa mu itorero ry’Ababatisita, Francois Bazaramba, igihano cyo gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994.
Urukiko rwo mu Bufaransa, tariki 29/03/2012, rwemeje ko Umunyarwanda uba muri icyo gihugu witwa Muhayimana Claude azoherezwa kuburanira mu Rwanda mu minsi iri imbere.
Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwimuriye urubanza rwa Augustin Ngirabatware wabaye Minisitiri w’igenamigambi tariki 02/04/2012 kubera ko abatangabuhamya babiri b’ubushinjacyaha bagomba kuvuruza ubuhamya bw’uregwa batabonekeye igihe.
Protais Zigiranyirazo uzwi ku izina rya “Z” arasaba urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kumuha indishyi z’akababaro kuko rwamutaye muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urukiko rw’Ikirenga, kuri uyu wa kabiri tariki 27/03/2012, rwatangiye gusuzuma ibirego Ingabire Victoire yatanze asaba ko ingingo ya 2, 3, 4 n’irya 33 biri mu itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside ryo muri 2003 zakurwaho burundu ngo kuko zambura abantu uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.
Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) taliki 26/03/2012, rwemeje ko urubanza rwa Charles Sikubwabo ruzaburanishwa n’urukiko rukuru rw’u Rwanda.
Dosiye ikubiyemo ibishinjwa Kayishema Fulgence yashyikirijwe umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga, tariki 22/03/2012.
Mu rubanza rwa Ingabire rukomeje kuburanishwa n’urukiko, kuri uyu wa kabiri tariki 20/03/2012, Ingabire Victoire yatangiye kwemera bimwe mu bimenyetso byavuye mu Buhorandi, bigaragaza ko yagiranaga ibiganiro rwihishwa n’umutwe wa FDLR.