Rusizi: Amashuri y’imyuga yubakwa na SWISSCONTACT azaba yuzuye muri Gashyantare 2014
Umushinga wa SWISSCONTACT wo mu gihugu cy’Ubusuwisi, kuri uyu wa 17/12/2013, wagaragarije Leta y’u Rwanda aho ugeze wubaka ibyumba bitandatu by’amashuri yigisha imyuga mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi.
Ubwo umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA) Gasana Jerome yerekwaga aho inyubako z’iki kigo zigeze yashimiye cyane aba baterankunga aho yavuze ko ari abantu b’ingenzi babafasha mu gushyigikira gahunda yo guteza ubumenyi ngiro imbere cyane cyane muri iyi ntara y’uburengerazuba kuko ngo igifite amashuri make yigisha ibijyanye n’imyuga.
Umuyobozi wa WDA yagarutse ku bwiza bw’aya mashuri aho yashimye ubunini bw’ibyumba by’aya mashuri avuga ko bizatuma umubare w’abanyeshuri 25 wari uteganyijwe muri buri shuri ushobora guhinduka, ikindi nuko ngo bitarenge ukwezi kwa Gashyantare umwaka utaha aya mashuri azatangira gukorerwamo kuko imirimo yo kuyubaka igeze ahashimishije.
Umuyobozi w’umushinga wa SWISSCONTACT, Alexandre Boin, yagarutse ku byumba by’ayamashuri bari guteramo u Rwanda inkunga avuga ko aya mashuri ari kubakwa mu buryo bugezweho kandi burambye kuburyo abazayigiramo bazaba bafite ibikoresho bihagije kandi ubumenyi ngiro bazahigira bukabagirira akamaro.
Aya mashuri azigirwamo imyuga itandukanye cyane cyane ibijyanye n’ububaji dore ko ngo yashizwe hafi n’ibihugu by’abaturanyi hagamijwe gushakira isoko ibikoresho bizajya bihakorerwa bityo imihahirane igakomeza kuba myiza hagati y’ibihugu bihana igihugu n’u Rwanda.
Mu ntara y’uburengerazuba hari kubakwa ibigo by’ubumenyingiro bitanu biri mu turere twa Karongi, Rutsiro, Ngororero, Nyamasheke na Rusizi, usibye kuba ibi bigo bizagirira abanyeshuri akamaro n’abakozi bahawe imirimo mu kubyubaka biganjemo abaturage barabishimira kuko ngo bituma ababasha kubona agafaranga.
Amashuri yigisha ubumenyi ngiro arimo kubakwa mu murenge wa Nzahaha azuzura atwaye amafaranga y’u Rwanda miriyoni magana atatu na mirongo inani, mu gihe ibigo bitanu biri kubakwa mu ntara y’uburengerazuba bizatwara miriyoni 10 z’amadorari.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nigagusudira nyamaheke macuba harabagombagusigaramuri atelie hagende kubafite amanotamenshi ariko amakuru nuko nuko utifite nubwoyaba uwabere atahakorera bitewenumuyobozi wateriye kundumurimo mutubarize swisscontact