Perezida Kagame yakiriye umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Ottawa

Kuri uyu wa mbere taliki 24/2/2014, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame yakiriye mu biro bye uwahoze ari umuyobozi rusange wa Canada (Governor General of Canada) akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa Kaminuza ya Ottawa muri icyo gihugu, nyakubahwa Michaelle Jean.

Michaelle Jean kandi ni n’intumwa y’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe guteza imbere Uburezi n’Umuco (UNESCO) mu gihugu cya Haiti.

Nk’umuyobozi w’ikirenga wa Kaminuza ya Ottawa muri Canada, uruzinduko rwa Madamu Michaelle Jean mu Rwanda rugamije kuganira no kurebera hamwe gahunda z’uburezi muri za Kaminuza mu gihugu, bikaba biteganyijwe ko azagirana ibiganiro na Minisitiri w’Uburezi ndetse anabonane n’abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda.

Perezida Kagame na Michelle Jean uhagarariye kaminuza ya Ottawa muri Canada.
Perezida Kagame na Michelle Jean uhagarariye kaminuza ya Ottawa muri Canada.

Akimara kubonana na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, uyu muyobozi yatangarije abanyamakuru ko ingingo nyamukuru yaganiriyeho n’umukuru w’igihugu ari ukurebera hamwe uburyo hatangizwa ubufatanye mu burezi hagati ya Leta y’u Rwanda na Kaminuza ya Ottawa muri gahunda nshya bafite yo gufatanya na za Kaminuza zo mu bihugu bibarizwa mu muryango wa Francophonie.

Madamu Michaelle Jean yasobanuye ko Kaminuza ya Ottawa ari imwe muri Kaminuza nini cyane ku Isi zigisha mu ndimi zombi arizo icyongereza n’igifaransa. Iyi kaminuza ifite abanyeshyuri ibihumbi 46, ngo igiye gutangiza gahunda nshya idasanzwe izakorerwa muri kaminuza zose z’ibihugu bibarizwa mu muryango w’ibihugu bikoresha igifaransa.

Yagize ati “Turifuza gufasha Kaminuza y’u Rwanda mu kongera ubumenyi ndetse no gufatanya mu kongera ubushobozi dufatanya mu guhindura imyigire y’urubyiruko rw’igihugu nk’u Rwanda. Ibi tuzabikora akenshi kubera ko duhuriye n’u Rwanda ku ndimi zikoreshwa (Official languages). Ni hagunda izatangira uyu mwaka, tukaba turimo no kureba uburyo tuzajya dutanga buruse ku banyeshuri b’abanyarwanda bakiga mu mashami yose y’iyi Kaminuza yacu.”

Perezida Kagame asuhuza intumwa zazanye n'umuyobozi wa kaminuza ya Ottawa, Michelle Jean.
Perezida Kagame asuhuza intumwa zazanye n’umuyobozi wa kaminuza ya Ottawa, Michelle Jean.

Uyu muyobozi wa Kaminuza ya Ottawa kandi, yavuze ko ngo ubufatanye bwabo n’u Rwanda bushimishije kuko Leta yafashe icyemezo cyo gushyiraho Kaminuza imwe.

Ati “Gahunda Leta y’u Rwanda yafashe yo gushyiraho Kaminuza imwe ni gahunda ishimishije. Turashaka rero kuba abafatanyabikorwa bayo tugatanga ubwunganizi mu guteza imbere uburezi bufite ireme.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

uwanyigereza kuri aba bayobozi ba univeriste ya Ottawa maze nkabisabira bource yo kwiga muri iyi univeriste.

SHYAKA yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

Michelle Jean nge ni umuntu w’intangarugero kandi mufata nk’umwe mu bagore bashoboye guhamya ubushobozi bwabo mu hantu nko muri kaminuza aho abagore bakiri bake cyane

mireille yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

ubufatanye nkubu na zakaminuza zikomeye kwisi nka ottawa ningirakamanaro kuko birazamura ireme ry’uburezi kandi abanyeshuri bazaba competitive kandi usanga aricyo kibura mubanyshuri bacu, gusa nkomeje gushimira president wacu kubwo gushaka ahashoboka hos hatuma ubuzima biwza n’ubukunngubw’igihugu nabanyarwanda bizamuka. long life to his excellence

yvan yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

ubwo bufatanye ni bwiza cyane buzatuma ireme ry’uburezi rizamuka cyane kandi ntamunjyenjye tuzabyigiraho byinshi

Amen yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka