Gatsibo: Ababyeyi barakangurirwa kujya bohereza abana ku ishuri ku munsi wa mbere w’itangira

Ababyeyi n’abanyeshuri bo mu karere ka Gatsibo barakangurira bagenzi babo kujya bubahiriza umunsi wa mbere wo gufungura, kuko aribwo amasomo atangira mu bigo byose by’amashuri kandi ku banyeshuri ngo usibye uwo munsi aba acikanywe.

Ku munsi w’itangira ry’amashuri tariki 06/01/2014, ku rwunge rw’amashuri rwa Bihinga ruri mu Murenge wa Kabarore, amasomo yari yatangiye abana bose bari mu mashuri, ariko abiga mu mashuri yisumbuye hari haje bacye cyane.

N’ubwo amasomo yatangiye ku munsi wa mbere wo gutangira amashuri ndetse bakaba baratangiye bigisha, abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarezi bakomeje kwinubira ababyeyi badahita bohereza abana ku munsi wa mbere kimwe n’abandi baza kwandikisha abana muri iyi minsi.

Mukurarinda Samuel umwe mu barezi barerera ku ishuri ribanza rya Kageyo, yadutangarije ko ubusanzwe mu itangira ry’amasomo umubyeyi akwiye kuba aza kureba uko amasomo agenda n’ishuri umwana yimuriwemo.

Yagize ati: “Umubyeyi yari akwiye kuza atazanywe no kwandikisha abana cyangwa ibindi bibazo kuko ibyo byose biba byakagombye kuba byarakemuwe mbere y’igihe”.

Yakomeje akangurira ababyeyi kujya bamenya igihe amasomo atangirira no gukurikirana imyigire y’abana babo.

Abanyeshuri nabo barasaba bagenzi babo kujya bihutira kuza gutangirira amasomo ku gihe dore ko ngo ku munsi baba basibyeho biga byinshi bityo kubimenya bikaba byabasaba igihe.

Ababyeyi bo barashishikarizwa kujya bohereza abanyeshuri ku ishuri ku munsi wa mbere kandi bafite ibikoresho byose kuko ari umunsi wo gutangira amasomo atari uwo gukemura ibibazo.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka