INILAK Nyanza Campus yahaye impamyabushobozi abagera kuri 223

Ishuri rikuru ry’Abadivantisiti b’Abalayiki rya Kigali (INILAK) ishami rya Nyanza ku nshuro ya mbere ryahaye impamyabushobozi z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza abanyeshuli bagera kuri 223 barangije muri iri shuli mu mwaka wa 2013.

Abahawe izi mpamyabushobozi kuri uyu wa 18/12/2013 bari mu mashami atandukanye arimo iry’amategeko, ubumenyi mu icungamari, iterambere ry’icyaro, icungamari n’ibaruramari.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango bakanguriye abahawe izi mpamyabushobozi kwihangira umurimo bakishakamo ibisubizo bashingiye ku cyerekezo Leta iganamo cyo gukangirira buri wese kwihangira imirimo.

Bamwe mu banyeshuli barangije muri INILAK Nyanza Campus biyerekanye mu mutambagiro.
Bamwe mu banyeshuli barangije muri INILAK Nyanza Campus biyerekanye mu mutambagiro.

Mu itangwa ry’izi mpamyabushobozi hanahembwe abanyeshuli b’indashyikirwa aho bashyikirijwe ibihembo birimo za mudasobwa. Ikindi gihembo cya Smart Phone cyahembwe umunyeshuli wabimburiye abandi mu kwiyandikisha muri iri shuli rikuru rya INILAK ishami rya Nyanza.

Dr Ngamije Jean, umuyobozi wa INILAK yasabye abaharangije kwiga gukomeza kurangwa n’inyota yo kumenya byinshi byisumbuyeho ngo kuko kwiga ari uguhozaho kandi bikaba bitajya birangira.

Yamenyesheje abo banyeshuli ko nk’abantu b’imfura baharangije kwiga buri wese ishuli rya INILAK ryamugabanyirijeho 10% by’amafaranga asabwa ku bashaka gukomeza kwiga mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s degree) muri iri shuli.

Dr Ngamije Jean atanga impanuro ku banyeshuli barangije kwiga muri INILAK ishami rya Nyanza.
Dr Ngamije Jean atanga impanuro ku banyeshuli barangije kwiga muri INILAK ishami rya Nyanza.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yishimiye uruhare INILAK yagize mu guteza imbere imyigire y’Abanyarwanda by’umwihariko mu karere ka Nyanza yafunguyemo ishami ryayo.

Mwiseneza Gerome umwe mu banyeshuli ba INILAK ishami rya Nyanza warangije amasomo ye aganira na Kigali Today yatangaje ko nyuma yo guhabwa impamyabumenyi mu mategeko agiye ku isoko ry’umurimo yiteguye gutanga servisi nziza no kwakira neza abaza bamugana aho azakora hose.

Abarimu muri INILAK n'aabayobozi mu zindi kaminuza nabo bari babukereye mu karasisi.
Abarimu muri INILAK n’aabayobozi mu zindi kaminuza nabo bari babukereye mu karasisi.

Ishuli rikuru rya INILAK ryafunguye imiryango mu karere ka Nyanza mu mpera z’umwaka wa 2010 kuri ubu ryatangiye kwigisha n’abanyeshuli biga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree).

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

komera ku ntego kandi ukomeze kwigisha abaturarwanda ubwenge bwo kwirwanaho mu byisi,kandi utibagiwe n’ubwenge mva juru.

alias yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka