IPRC East yatangiye kubaka inyubako zizatwara amafaranga arenga miliyari ebyiri

Mu Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East) hatangiye kubakwa inyubako zijyanye n’igihe zizatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari ebyiri na miliyoni magana ane, izo nyubako zikazacyemura ikibazo cy’inyubako nke iri shuri rifite.

Inyubako ziri kubakwa ni hotel abanyeshuri bazajya bimenyererezamo iby’amahoteli n’ubukererugendo, amashuri, icyumba menyerezamwuga cy’ubwubatsi ndetse n’ubwihererero.

Umuyobozi w’agateganyo w’ishuri IPRC East, Ing Ephrem Musonera, avuga ko izi nyubako zizahindura isura y’iki kigo irusheho kuba nziza kandi bitume iri shuri riba ahantu haboneye ho kwigira no gukorera mu buryo bwisanzuye.

Zimwe mu nyubako zatangiwe kubakwa muri IPRC East.
Zimwe mu nyubako zatangiwe kubakwa muri IPRC East.

Musonera yagize ati: ’’Izi nyubako zizadufasha gutanga ubumenyingiro ku buryo burushijeho kandi bizatuma turushaho kwongera umubare munini w’abanyeshuri baza kwiga, kuko ubundi ibyo byose byari bigoye mu gihe tugifite inyubako za cyera kandi zidahagije”.

Izi nyubako zose ziri kubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi ibinyujije mu cyigega SDP gishamikiye ku kigo cy’igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

Uretse izi nyubako, IPRC East irateganya kubaka izindi nyubako zirimo ibiro by’abakozi (administration block), icyumba abanyeshuri b’abakobwa bazajya bararamo (girls’ dormitory), n’izindi nyubako.

Imirimo yo kubaka inyubako nshya muri iri shuri yatangiye mu Ukuboza 2013, biteganyijwe ko izamara amezi arindwi. Iyi mirimo iri gukorwa na sosiyeti y’ubwubatsi Murenzi Supply Company.

Si ukubaka inyubako nshya gusa, ahubwo n’imirimo yo kuvugurura inyubako zisanzwe iri hafi kurangira kugirango abanyeshuri bazigire kandi barare ahantu heza.

Inyubako y'ibiro by'abakozi izubakwa mu minsi iri imbere muri IPRC EAST.
Inyubako y’ibiro by’abakozi izubakwa mu minsi iri imbere muri IPRC EAST.

Kugeza ubu, iri shuri ryari rigifite inyubako zubatswe muri 1989 igihe ryitwaga ETO Kibungo ikaza guhindurwa IPRC EAST mu Ugushyingo 2012.

Amasomo atangwa muri IPRC EAST ari mu byiciro bitatu aribyo icyo ku rwego rwa kaminuza A1 (Advanced diploma), ikiciro cy’amashuri yisumbuye (Technical secondary school) ndetse n’icya VTC (Vocational Training Center) aho abanyeshuri biga amasomo y’igihe gito (umwaka umwe) mu myuga itandukanye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka