Muhanga: Ubumenyi buke ni kimwe mu bitera imicungire mibi ku bigo by’amashuri

Abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye mu karere ka Muhanga kimwe n’ubuyobozi bw’aka karere baratangaza ko umumenyi buke ari imwe mu mpamvu zitera imicungire idahwitse mu bigo.

Barayavuga Jean Paul umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Rongi mu murenge wa Rongi muri aka karere avuga ko kimwe mubyo batari bazi harimo amategeko atandukanye by’umwihariko nk’itegeko rirebana n’amasoko.

Ati “umuntu yakeneraga ikintu akajya kukigura kuri butike nta kibazo ariko twumvise ko hari amategeko yandi abigenga kuko buri kintu cyose kigomba guca mu masoko”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga, Celce Gasana, avuga ko kuba aba bayobozi batari bazi aya mategeko ngo byahungabanyaga akazi kuko bakoraga ibintu binyuranije n’amategeko.

Avuga ko nko ku byerekeranye n’amasoko byinshi byapfaga kuko wasangaga bamwe bagura ibikoresho bikenewe mu kajagari. Ati: “nko ku kigo bakaba bakeneye icaki zo kwandikisha bakanyarukira muri bukike bakazigura bakabaha fagitire zitagira imitwe aho biragora kubisobanura igihe hari igenzura”.

Gasana asaba ko buri kintu cyose kigomba kugurwa kitagakwiye gusuzurwa kigajya kibanza guca mu masoko. Ati: “none se aho baba bavuga ko baguze ibintu wabwirwa buryo ki babiguzemo wasanga babagurira kuko ari bene wabo!”

Ikindi aba bayobozi b’ibigo bahugurwagaho ni uburyo bufututse bwo gukora raporo kuko byagarahaye ko benshi bazikoraga mu buryo budasobanutse.

Aha umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga akaba avuga ko amaraporo y’aba bayobozi yagoraga cyane kuko atabaga asobanutse.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka