Rusizi: Abana 200 bagarutse mu ishuri kubera kugaburirwa

Uburyo bwo kwita ku bana bagaburirwa ku bigo by’amashuri bigaho bwatumye muri uyu mwaka w’amashuri urangiye abana bagera kuri 200 bo ku ishuri ribanza rya Mihabura riri mu Kagari ka Nyange, mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi bagaruka mu ishuri, mu gihe abagera kuri uwo mubare buri mwaka bataga ishuri bakajya kwirirwa mu yindi mirimo itajyanye n’ikigero barimo.

Umuyobozi w’iri shuri ry’itorero rya ADEPR rifashwa na Leta, Ndagijimana Japhet, avuga ko ku bufatanye n’umuryango nterankunga w’abongereza RSVP (Rwanda School Village Project), nyuma yo gusanga abana benshi kandi bato bakunze guta amashuri bakajya gukora imirimo ivunanye kubera ubukene, byatumye mu mwaka wa 2007 bagira gahunda yo kujya bagaburira abana ku ishuri kugira ngo babarinde ibituma bata amashuri birimo n’inzara bahura nayo mu miryango yabo.

Ifunguro ry’abo bana ngo riba ritunganyije neza rigizwe n’intungamubiri zose. Usibye ibiryo bisanzwe abo bana ngo bagaburirwa n’inyama ndetse hakaba n’ubwo aribo bihitiramo icyo bakeneye gufungura, ibyo byose bigakorwa kugira ngo barebe ko batakongera guta amashuri kandi ngo byatumye abana benshi bari barataye ishuri bagaruka ku buryo ubu bagiye kurangiza amashuri abanza bakajya mu mashuri yisumbuye.

Mu gihe cy’imyaka irindwi abana b’iri shuri bamaze bagaburirwa ngo yatumye ritera intambwe ishimishije mu bijyanye n’imitsindishirize ku buryo kuri ubu ariryo risigaye riba iryambere mu karere ka Rusizi mu kugira amanota meza haba mu mashuri ya Leta n’amashuri afashwa na Leta. Iyi gahunda kandi yatumye umubare w’abanyeshuri biga kuri iryo shuri wiyongera ugera kuri 1052 kandi bose bakarangiza neza nta n’umwe utaye ishuri.

Ishimwe Jean d’Amour wiga mu mwaka wa 6 avuga ko kubera kugaburirwa ku ishuri byatumye imyigire ye iba myiza ku buryo amanita ye yiyongereyeho 15% muri uyu mwaka urangiye, ni naho uyu mwana ahera asaba ubuyobozi bw’iryo shuri kuzakomeza iyo ntego bihaye kuko ituma abana bitabira amashuri.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka