Nyamasheke: Nje gufatanya n’abandi guteza imbere iri shuri- Ian Higginbotham

Umuyobozi w’ikirenga w’ishuri rikuru rya Kibogora (KP), Ian Higginbotham aratangaza ko aje gutanga umusanzu mu gutuma iri shuri ritanga abanyeshuri b’intangarugero. Ibi yabitangaje kuwa gatandatu tariki ya 08/11/2014 ubwo yimikwaga ku mugaragaro nk’umuyobozi w’ikirenga (chancellor) wa KP.

Ian yavuze ko ashimishijwe no kuba yimitswe nk’umuyobozi w’ikirenga w’iri shuri akavuga ko bagiye gushyira hamwe imbaraga zabo kugira ngo ribe ishuri ry’intangarugero rizera imbuto nyinshi nziza ku gihugu no kubazaryigamo.

Agira ati “nje gufatanya n’abandi guteza imbere iri shuri kugira ngo uwaciye hano wese abe urugero mu bandi, ibyo akora byose bibe bifasha abamubona mu buryo abayeho kandi bikabagirira akamaro gakomeye”.

Yakomeje avuga ko umunyeshuri wize kaminuza agaragara nk’urumuri aho atuye n’aho akorera bigatuma abamubonye bose bamwigira ho.

Ian ngo aje gufatanya n'abandi guteza imbere KP.
Ian ngo aje gufatanya n’abandi guteza imbere KP.

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya KP, Innocent Iyakaremye, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye cyane kubona ishuri rikuru rya KP ribonye umuyobozi w’ikirenga uzarifasha mu bintu bitandukanye bizatuma iri shuri riba umusemburo w’iterambere ry’igihugu, cyane cyane agace iri shuri rituyemo.

Agira ati “tubonye umuyobozi wacu w’ikirenga, niwe uzadufasha kujya dutanga impamyabumenyi n’impamyabushobozi zizatangirwa muri iyi kaminuza ndetse akanayobora imihango itandukanye izajya ibera ku ishuri rya KP, azadufasha kusohoza neza inshingano dufite zo guteza imbere abiga muri iri shuri ndetse bizahe amajyambere aho dutuye ndetse no mu Rwanda hose”.

Uyu muyobozi yavuze ko Ian bamutoye nk’umwe mu bantu b’inararibonye wakoze muri za kaminuza nyinshi zo mu bwongereza kandi wakoze ibintu bitandukanye bimugira indashyikirwa.

Depite Kankera Marie Josée yavuze ko intambwe iri shuri rimaze gutera ikwiye kwishimirwa igakomeza gutera imbere ubudasubira inyuma, abizeza ko leta izabaha ubufasha bwose bazakenera kugira ngo bakomeze guha igihugu cyabo umuganda mu iterambere.

Yagize ati “mumaze gutera intambwe nziza muzakomeze mutere imbere, leta izabaha ubufasha bwose mwifuza kugira ngo mukomeze mugere ku ntego zanyu nziza mu gihe uruhare rwanyu ruzakomeza kuba indashyikirwa”.

Ian yakoze mu bigo n’amabanki bitandukanye byo mu gihugu avukamo cyo mu bwongereza, akaba umwe mu batera inkunga ishuri rya KP. Ishuri rikuru rya Kibogoraa rifite amashami y’ubuforomo no guteza imbere amajyambere y’icyaro.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka