Abarangije muri za EAV barinubira koherezwa kwiga muri IPRC kandi baremerewe kwiga muri UR

Bamwe mu banyeshuri barangije mu mashami y’ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba mu mashuri yisumbuye (EAV), bakaba bari bemerewe gukomereza amashuri yabo muri Kaminuza y’u Rwanda, tariki 06/11/2014 bamenyeshejwe ko imyanya yabo iteganyijwe mu mashuri y’imyuga ari yo IPRC.

Bamwe muri aba banyeshuri bari bahawe impapuro zibemerera kwiga imyaka ibiri y’amashuri makuru bakazarangiza bafite A1. Abandi bari bafite izibemerera kuziga imyaka ine ya kaminuza bakazarangiza bafite A0.

Aba banyeshuri bose hamwe 133 babanje kujya kwigira ku ishuri ry’ubuhinzi ry’i Busogo, hanyuma babwirwa ko umwaka wa mbere bazawigira mu ishami rya kaminuza ry’i Huye.

Aba bose ngo baraje, ariko abari bafite impapuro zibemerera kwiga A0 baba ari bo bemererwa kujya mu ishuri, naho bagenzi babo 44 bo bagombaga kwiga A1 basabwa gutegereza igihe IPRC zizatangirira kuko ngo bene iyo porogaramu itari muri kaminuza.

Ubwo bamenyeshwaga ko bose bagomba kujya kwiga muri IPRC byarabarakaje, cyane ko hari bagenzi babo bize bimwe bari mu mwaka wa kabiri kuzamura bo ubu biga muri kaminuza bakaba bakurikiye amasomo yabo nta kibazo.

Aboherejwe kwiga muri za IPRC barasaba ko bakoherezwa muri iri i Huye yegereye aho bari barakodesheje amacumbi.
Aboherejwe kwiga muri za IPRC barasaba ko bakoherezwa muri iri i Huye yegereye aho bari barakodesheje amacumbi.

Umwe muri bo yagize ati “Iyo batubwira kare ko tuzajya kwiga muri IPRC byari kudufasha. Nkanjye maze iminsi ndara amajoro niga, nkora n’ibizamini muri UR, none uyu munsi, nyuma y’ukwezi n’igice niga, ngo ninjye kwiga muri IPRC. Inzu mbamo nayishyuye amezi atatu. Ubu se ko nta faranga nsigaranye, nibongera bakavuga ngo nimve i Butare njye kwigira ahandi, amafaranga nzayakura he koko?”

Mugenzi we na we yagize ati “ubwo twari i Busogo nari nishyuye inzu amezi atanu, ntanga ibihumbi 210. Batubwiye kuza i Butare, abo twari twakodesheje banze kuyansubiza, ngo inzu yanjye irahari, nzishakire uyijyamo. Hano i Butare ho narishye amezi atandatu ntanga ibihumbi 115. Ubu se koko nibongera kuvuga ngo twimuke, nzabwira ababyeyi ko ndi mu biki? Ubwo se bazongera kunyizera?”

Aba banyeshuri bifuza ko abari batangiye babareka bagakomeza, cyangwa baniga muri IPRC bakabarekera i Huye kuko bari bamaze kuriha amacumbi.

Amakosa ngo yavuye ku banyeshuri igihe cyo gusaba gukomeza kwiga
Mike Karangwa, umujyanama w’umuyobozi wa koreji y’ubuhinzi n’ubworozi muri kaminuza y’u Rwanda, kuri terefone yavuze ko aya makosa yo kohereza aba banyeshuri muri UR kandi baragombaga kujya muri IPRC yavuye ku makuru batanze nabi ubwo basabaga gukomeza kwiga.

Yagize ati “abanyeshuri bose bajya gusaba gukomeza mu mashuri makuru, bari bazi ibisabwa. Hari bamwe bagiye bibeshya, ntibatange amakuru yose, na sisiteme (system) ikabafata gutyo, ni uko amabaruwa abemerera gukomeza kwiga akabohereza gukomereza muri UR.”

Abanyeshuri bamaze kwiyandikisha, ngo ni bwo iyi koreji y’ubuhinzi yasubiye mu madosiye y’abanyeshuri bose, maze basangamo abarangije muri za EAV bari bemerewe kwiga muri UR kandi ubundi baragombaga gukomereza muri za IPRC.

Ku itariki ya 6/11/2014, aba banyeshuri bakoranye inama n’umuyobozi wa koreji y’ubuhinzi n’ubworozi muri UR, basabwa kwihanganira amakosa yabaye bakazajya kwiga aho bateganyirijwe, ari ho muri IPRC.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko rero aba babna bakarebye inyungu ziri muri uku kujyana kuko niba hari ibintu bikenye muri iyi minsi ni imyuga kurusha ibindi byose , nibahere kuri bakuru babo bize muri izo kaminuza bishaka kujyamo abafite akazi ni bangahe , ariko umwana wiyigiye umwuga yakicara ate? ntibibaho, mubanze mutekerezo kure muva ngo kubyubahiro ntazi ngo nibihe murebe igifite inyungu kurusha ikindi

kimenyi yanditse ku itariki ya: 7-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka