Rusizi: Bahoze ari mayibobo none bahawe impamyabushobozi
Abahungu bahoze ari mayibobo n’abakobwa bahoze mu buraya mu mujyi wa Rusizi 18 bahawe impamyabushobozi zitandukanye mu myuga bamazemo iminsi biga, izabafasha guhinduka abantu bazima bafite ejo heza hazaza.
Izo mpamyabushobozi bazihawe nyuma yo gukurwa mu muhanda bakarerwa n’ikigo gifasha abameze nk’abo cyitwa “Baho neza mwana” gikorera mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi.
Aba bana kimwe n’abandi bagiye babanza guca mu buzima bubi bakabukurwa bakajyanwa muri iki kigo bakigishwa imyuga itandukanye nk’ubudozi no gufotora.
Bamwe muri bo muri iki kigo bari munsi y’imyaka 18 bajyanywa mu mashuri asanzwe bakigishwa amashuri abanza n’ayisumbuye kandi bataha muri icyo kigo bakanahwaba ibyo bakerera byose bibafasha.
Abasore n’inkumi 11 bahawe impamyabushobozi mu budozi banahawe imashini zidoda zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 814, buri wese akaba yahawe iye, banizezwa ko bazashakirwa inzu badoderamo.
Umuyobozi w’umuryango “Rwanda Aid” washinze iki kigo, David Chaplin wo mu gihugu cy’Ubwongereza, avuga ko igishimishije cyane ari uko abana 7 barangije amasomo yo gufotora bamaze gutangira kubibyaza umusaruro kuko bahawe aho bakorera bakanabumbirwa muri koperative, mu minsi mike bamaze bakora ubu bamaze kwizigamira amafaranga angana n’ibihumbi 100 y’u Rwanda kandi buri wese akaba agira ayo asigarana yo kwikemurira ibibazo dore ko baba bakomoka mu miryango y’abakene.
David Chaplin yasabye aba bana barangije amashuri y’imyuga kwegera bagenzi babo bakiri hirya no hino mu mirimo igayitse babakangurira kuyivamo bakaza kwifatanya nabo hagamijwe ko ubuzima bwabo buhinduka.
Uyu muyobozi wa Rwada Aid avuga kandi ko azakomeza kuba hafi y’aba bana mu buryo bwose bushoboka kugira ngo batazabura ibyo bifuza bakaba basubira mu buzima bavuyemo .
Shema Lambert, ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu Karere ka Rusizi, yashimiye “Rwanda Aid” inkunga ikomeye yahaye abana b’u Rwanda bari bagiye kwicwa n’ibiyobyabwenge ndetse n’izindi ngeso zirimo uburaya ikabahindura bazima ibafasha kubaho.
Aba bana nabo bemeza ko ubuzima bwabo bwahindutse mu buryo bwose haba mu bijyanye n’isuku, imirire, kujijuka n’ibindi byinshi kandi muri ibyo byose ntacyo bari bafite, ubu ngo bafite icyizere gikomeye ku buzima bwabo kubera imyuga bigishijwe.
Abakiri bato nabo bavuga ko amashuri bari kwiga bizera neza ko ari kubategurira ejo heza hazaza bityo bakaba babishimira David wabatekerejeho akabakura mu mihanda aho bari basuzuguritse.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|