Rutsiro: Hafashwe ingamba zikomeye zo kuzamura ireme ry’uburezi

Ubuyobozi bw’akarere, abayobozi b’uburezi, abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye , abarimu ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bakoze inama tariki 24/11/2014 bagasanga ireme ry’uburezi riri hasi banafata ingamba zo kurizamura.

Nyuma y’uko hagaragajwe uko uburezi bwari bwifashe muri uyu mwaka wa 2014 umuyobozi w’abarezi muri aka karere Damas Niyorurema yagaragaje ko bamwe mu barezi batujuje inshingano zabo akaba yavuze ko hagiye kuba impinduka umwaka utaha.

Ati “Twasanze hari abarezi ndetse n’abayobozi b’ibigo batakoze inshingano zabo uko bikwiye tukaba tugiye gukora impinduka umwaka utaha”.

Umuyobozi w'abarezi muri Rutsiro yasabye abayobozi b'ibigo kugaragaza abarimu badashoboye.
Umuyobozi w’abarezi muri Rutsiro yasabye abayobozi b’ibigo kugaragaza abarimu badashoboye.

Damas yavuze ko uretse no kuba hari abatubahiriza inshingano zabo ngo hari n’abandi bafite ubumenyi buke kuburyo batanga ubumenyi buciriritse. Kuri iyi ngingo yavuze ko aba bazajya basuzumwa bakirukanwa hakaza abashoboye akaba yasabye ababayobora kubagaragaza batabahishiriye.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Jaqueline Nyirabagurinzira, yasabye abayobozi b’ikigo kuba hafi y’abarimu kuko aribo mutima w’ikigo akaba yabamenyesheje ko mu minsi ya vuba bazarahirira akarere ibyo bazageraho batabigeraho bakazabibazwa.

Yagize ati “abayobozi b’ibigo ni mwe mutima wabyo iyo mudakoze nta na kimwe cyagerwaho kandi mumenye ko umwaka ugiye kuza muzahiga imihigo y’ibyo muzageraho nimutabigeraho muzabazwa impamvu”.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yasabye abayobozi b'ibigo kwikubita agashyi.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yasabye abayobozi b’ibigo kwikubita agashyi.

Yanongeyeho kandi ko nk’akarere imfashanyigisho zose zisabwa bazazihabwa kandi ngo bazakomeza bahabwe amahugurwa y’uko bayobora ibigo nk’uko basanzwe bayabagenera.

Abayobozi b’ibigo nabo bagaragaje ko bahura n’ikibazo cyo kutagezwaho ibikorwa remezo bityo abanyeshuri bakiga mu buryo bugoye ariko umuyobozi w’akarere wungirije yababwiye ko bazakangurira ababyeyi gushyiraho akabo bafatanyije n’ibigo.

Indi ngamba yafashwe ni uko buri kigo cy’ishuri ribanza rigomba kugira icyumba cy’ishuri ry’incuke umwaka utaha ndetse no gukorana ku nzego zose zaba iz’akarere, ibigo, ababyeyi ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorera muri aka karere ndetse n’ababyeyi ntibagire uruhare mu gutuma abana banga ishuri.

Abateraniye mu nama nyunguranabitekerezo y'uburezi yaguye biyemeje kuzamura ireme ry'uburezi.
Abateraniye mu nama nyunguranabitekerezo y’uburezi yaguye biyemeje kuzamura ireme ry’uburezi.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka