BRD na Hotel Dayenu bumvikanye cyamunara yayo irahagarikwa

Hotel Dayenu iri mu mujyi wa Nyanza yagombaga gutezwa cyamunara tariki 24/07/2013 kubera ideni ifitiye Banki y’amajyambere y’u Rwanda (BRD) yabaye ihagaritswe kubera ubwumvikane impande zombi zagiranye.

Iyi cyamunara yagombaga gukorerwa hamwe n’iya Motel Urwuri iri mu karere ka Huye nayo Gasana Gaspard yari yaratanzeho ingwate muri BRD ariko ubwumvikane bwabaye hagati y’izo mpande zombi bwatumye izo nyubako ziba ziyisimbutse.

Mu gitondo tariki 24/07/2013 umunyamakuru wa Kigali Today mu karere ka Nyanza avugana na Gasana Gaspard akaba ari we nyiri izo nyubako zombi zari ku isoko yavuze ko itakibaye kubera ubwumvikane burimo gukorwa hagati ye na BRD.

Mu magambo ye bwite asa nk’umwenyura yagize ati: “Cyamunara ntikibaye kuko umuyobozi mukuru wa Banki y’amajyambere y’u Rwanda yagize ubushoshozi kandi nanjye ndabimushimira”.

Abazwa umwenda abereyemo BRD ku buryo yari yafashe icyemezo cyo gushyira ku isoko imwe mu mitungo ye ikagurishwa ngo havemo ubwishyu yasubije ko nta kintu yabivugaho ngo kuko ari ibanga ry’akazi.

Hotel Dayenu yagombaga gushyirwa ku isoko rya cyamunara igasubikwa kubera ubwumvikane.
Hotel Dayenu yagombaga gushyirwa ku isoko rya cyamunara igasubikwa kubera ubwumvikane.

Ku murongo wa telefoni ye igendanwa Kalinda Gaston umwanditsi mukuru ushinzwe kugurisha ibyatanzweho ingwate nawe yemeje ko habayeho ubwumvikane hagati y’ubuyobozi bwa BRD na Gasana Gaspard gusa ngo haramutse hatagize ibyongera kubahirizwa mu masezerano ishobora gusubukurwa.

Mu mpera z’umwaka wa 2011 ubwo urugaga rw’abikorera ku giti cyabo mu Rwanda rwakoranaga amasezerano y’ubufatanye n’akarere ka Nyanza, Gasana Gasard akaba ari we nyir’iri iyo Hotel yatinyuye abikorera bo mu karere ka Nyanza ababwira ko iyo ataza kwisunga Banki ntacyo aba yaragezeho.

Yavuze ko atangira kubaka iyo Hotel yari afite amafaranga atarenze miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe ngo hari hakenewe akayabo ka miliyoni 872 kugira ngo ishobore kuzura.

Hotel Dayenu ni imwe mu mahoteri akomeye yo mu mujyi wa Nyanza kandi ikorera ahantu hagutse hujuje ibyangonbwa byose nka Piscine, amacumbi agezweho, ubusitani buhora butoshye n’ibindi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko kuki abantu bagurijwe na BRD aribo bari guterezwa cyamunara cyane? abantu benshi nzi bagurijwe n’iyi bank baterejwe icyamunara.Umenya nayo imikorere yayo ari iyo gukemangwa. Kandi ngo ni bank iteza imbere abanyarwanda. Ni ukwitondera gukorana na yo.

alias yanditse ku itariki ya: 26-07-2013  →  Musubize

Thanks for the BRD CEO.
Banks should think twice before taking an auction decision.

rutagengwa yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka