Abanyarwanda bakorera ubucuruzi i Goma bavuga ko bucumbagira kubera guhohoterwa

Kuva imirwano yakongera kubura mu nkengero z’umujyi wa Goma, Abanyarwanda bakorera ubucuruzi muri uwo mujyi kimwe n’abajya kurangura yo bavuga ko bahagaritse ibikorwa byabo kubera gutinya ihohoterwa.

Bawe mu bacuruza inkweto n’imyenda mu mujyi wa Gisenyi babikura i Goma bavuga ko ibicuruzwa byagabanutse kubera abajya kurangura batinya guhohoterwa, abandi bakavuga ko uretse kuba batinya kujya Goma ngo no mu mujyi wa Goma abacuruzi baragabanutse kubera gutinya umutekano mucye kuko hari abahohoterwa n’inzego z’umutekano.

Mukamana umwe mu bakura ibicuruzwa i Goma avuga ko insoresore z’Abanyecongo zihohotera uvuga Ikinyarwanda ndetse abagabo n’abasore babashinja kuba abasirikare n’intasi za M23.

Ati “ubu dutinya kujya i Goma Abanyecongo nibo baza gutwara ibicuruzwa twajyanaga bikadutunga, no kujya kurangura ni ugutuma Abanyecongo, ubuyobozi ducyeneye ko bwagira icyo bukora”.

Abacuruzi b'i Rubavu batuma Abanyecongo kubarangurira i Goma, kubera gutinya kujyayo ngo badahohoterwa.
Abacuruzi b’i Rubavu batuma Abanyecongo kubarangurira i Goma, kubera gutinya kujyayo ngo badahohoterwa.

Umwe mu bakora ubukanishi avuga ko ibyuma bagura i Goma badashobora kujya kubizana ahubwo ngo bahamagara Abanyecongo bakabibazanira, ibi bikaba byiyongera ku bicuruzwa Abanyarwanda bajyanaga i Goma bisigaye bijyanwa n’Abanyecongo bo bambuka nta kibazo.

Nk’uko bigaragara mu mibare ya Minisitere y’ubucuruzi , mu mezi atandatu 2012 ibicuruzwa byinjiye mu mujyi wa Goma bivuye mu karere ka Rubavu byari bifite agaciro karengaho gati miliyari 36 na miliyoni 138 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe ibyavuye i Goma byinjira Rubavu bisaga miliyari zirindwi na miliyoni 832.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka