Guhuza umupaka kuri Ruhwa byatumye igihe cyakoreshwaga kigabanuka

Abakoresha umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Rusizi barishimira ko ihuzwa ry’uyu mupaka ryoroheje rikanihutisha itangwa rya serivisi aho ubu iminota myinshi umuturage amara itazongera kurenga 5 ivuye kuri 30 yakoreshwaga mbere.

Iri huza ry’imikoranire ryiswe "One Stop Border Post" rije rigabanya igihe cyatakaraga, ariko ku ruhande rw’u Rwanda hakaba hifuzwa ko n’iriya minota 5 nayo yagabanuka hagasigara umunota wo kuba umuntu yamaze guhabwa serivisi.

Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ibikorwa remezo, Dr Nzahabwanimana Alexis, watashye ibyo bikorwa tariki 17/07/2013 yagaragaje ko uretse gukoresha ikoranabuhanga, bishoboka ko no mu gihe habayeho kuzuza urupapuro rumwe ku mupaka byagabanya igihe gikoreshwa.

Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y'ibikorwa remezo, Dr Nzahabwanimana Alexis, afungura ku mugaragaro One Stop Border Post ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n'u Burundi.
Umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ibikorwa remezo, Dr Nzahabwanimana Alexis, afungura ku mugaragaro One Stop Border Post ku mupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Ibi kandi bigaragazwa n’abakoresha uwo mupaka bishimiye iyi servisi nshya ihuriweho n’impande zombi bakaba banishimira impinduka zigaragara mu guhabwa serivisi kuva aho hahurijwe uyu mupaka.

Minisitiri Rurimunzu Deogratias ushinzwe ibikorwa remezo mu Burundi yishimiye ihuzwa ry’uyu mupaka aho yavuze ko uretse korohereza abaturage b’ibihugu byombi ari n’ikimenyetso cy’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibi bihugu; akaba yanaboneyeho gushimira Banki nyafurika itsura amajyambere (BAD) ku nkunga yayo yatumye ibi byose bishoboka anasaba abakorera muri izi nyubako kuzazifata neza.

Inyubako One Stop Border Post ya Ruhwa ikoreramo.
Inyubako One Stop Border Post ya Ruhwa ikoreramo.

Igitekerezo cyo gukora umupaka umwe (One Stop Border Post) ku bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bihana imbibe kigamije gukuraho inzitizi zose zatuma habaho gutinda cyane kwa serivisi zitangirwa ku mipaka.

Uretse inyubako n’ibikoresho, hanakozwe imihanda ku mpande z’ibihugu byombi ku nkunga ya Banki nyafurika itsura amajyambere hagamijwe korohereza abakoresha uyu mupaka wa Ruhwa. Hifujwe ko n’umupaka wa Bweyeye watekerezwaho mu rwego rw’imihahiranire hagati y’abaturage b’u Rwanda n’u Burundi.

Abayobozi ku mpande zombi bitabiriye umuhango wo gutaha One Stop Border Post ya Ruhwa.
Abayobozi ku mpande zombi bitabiriye umuhango wo gutaha One Stop Border Post ya Ruhwa.

Imipaka itandukanye imaze guhuzwa mu buryo bw’imikoranire harimo One Stop Border Post ya Nemba (Rwanda-Burundi), Gatuna (Rwanda-Uganda) ndetse ubu Rusumo (Rwanda-Tanzania) ikaba nayo iri kubakwa.

Iyi nkuru twayohererejwe na Jean Bosco Nsabiyaremye ushinzwe itumanaho muri RRA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza bizatuma umuntu akora business hose kandi vuba erega time is money and money is time

karume yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Ruhwa ndabona haryoshye

kiki yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka