Barifuza ko SELLING POINT ya Gatsibo igirwa isoko rigari

Nyuma y’uko hafunguwe iguriro cyangwa Selling Point mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo abarikoreramo barifuza ko amasoko mato mato arikikije yashyirwa muri iyi nyubako bakagwiza imbaraga.

Kuba iyi nzu y’ubucuruzi iri ku muhanda munini Kigali-Nyagatare, ngo ni amahirwe ku bacuruzi n’abaguzi haba abahatuye kimwe n’abagenzi.

Niyigena Patrick washyizweho ngo acururize abazana ibicuruzwa muri iyi Sellingi Point, avuga ko bamaze kubona ko hari amahirwe y’iterambere ku mucuruzi cyane ko isoko rya Rwagitima rirema ku wa gatatu gusa ritari rihagije.

Abakorera muri iri guriro bavuga ko byaba byiza utundi dusoko dusa n’iyi Selling Point dukusanyirijwe muri iyi nzu kuko byatuma imikorere irushaho kunoga n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa bukazamuka.

Ikindi ngo byaba byiza hashyizweho uburyo bwo kurinda ibicuruzwa kwangirika nk’uko babyivugira.

Selling Point ya Gatsibo mu Murenge wa Rugarama.
Selling Point ya Gatsibo mu Murenge wa Rugarama.

Uwitwa Mutuyimana Jaqueline nawe ukorera muri iri guriro yagize ati: “Ibicuruzwa byacu usanga bihangirikira cyane tugahomba bityo tugacika intege zo kurangura ibindi, turasaba ubuyobozi kudushakara uburyo bwo kurinda ibicuruzwa byacu kwangirika”.

Umuyobozi wa Selling Point ya Rugarama, Nshimiyimana Theogene, avuga ko mu kuvugurura imikorere bafatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge bagiye kubanza gucyemura ikibazo cy’udusoko duto duto dukikije iri guriro.

Usibye gucururiza muri iyi Selling Point ngo aha hantu habaye n’uburyo bwo kuranga ibicuruzwa biboneka mu karere ka Gatsibo, aho abaguzi bashobora gukura amakuru bagahana gahunda y’uko bagera aho bikorerwa by’umwihariko igihe bashaka kugura byinshi.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka