Inzoga shya yitwa Virunga Mist yageze ku isoko mu Rwanda
Uruganda Brasserie des Milles Collines (BMC) rusanzwe rukora inzoga ya Skol rwashyize ahagaragara inzoga nshya rwise Virunga Mist. Iyo nzoga ishobora kunywebwa n’abarwayi ba diyabete yamuritswe mu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 24/07/2013.
Iyi nzoga ikoze mu buryo uyisomyeho yumva iri hagati y’iyindi nzoga bita Turbo King na Guinness, nk’uko byatangajwe na Johan De Smet-Van Damme, umuyobozi uhagarariye uruganda BMC (Braselie de Milles Colines).
Van Dam yatanagje ko akigera mu Rwanda yasanze inzoga zifite ibara ryijimye zikunzwe cyane mu Rwanda ariko ikibazo kikaba ko inzoga za Bralirwa zidakunzwe kubera abantu bakeka ko ari iza macye, mu gihe abandi badakunda Guiness kubera uburyo isa n’isharira.
Yagize ati: “Twararebye dusanga dushobora gukora ikinyobwa kiri hagati y’ibyo byose. Niho twahise dukora iyi nzoga ifite ubukana bwa 6.5% ku buryo iyo unyweye ihagije uba umeze nk’uri mu gihu cyo mu birunga.”
Yavuze kandi ko impamvu bahisemo kuyita Virunga, wari ukugira ngo Abanyarwanda bamenye ko ari inzoga ikorerwa iwabo.
Bamwe mu bakunzi b’inzoga bahise bishimira iki kinyobwa bavuga ko kije kongera ubundi buryohe mu nzoga zisanzwe ziri mu Rwanda, nk’uko byatangajwe n’uwitwa Jean Marie Vianney Rutayisire.
Ati: “Nkurikije uko maze kuyumva n’ubwo ntarayinwa cyane nta buryohe burimo bw’isukari. Ubwo rero hagati aho nkumva ko itandukanye n’izindi ziba zirimo amasukari. Nzajya nyifatanya na Skol isanzwe kuko ariyo nari nsanzwe nywa”.
Mu myaka ibiri uruganda Brasserie des Milles Collines rumaze mu Rwanda rutangaza ko rwamaze kugera ku isoko ijana ku ijana babikesha kuba inzoga zabo nta masukari abamo, ku buryo n’abarwayi ba diyabete bashobora kuzinywa.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Nta sosiyete yitwa Virungu yaba itwara abantu mu Rwanda ize kurega BMC ko yayitwariye izina kandi ariyo yaribanje.
Hitabazwe amategeko kuko ibyo biri illegal gufata izina ry’undi muri business nawe ukarishakisha umugati
Ese kuki bayise Virunga? iyo bayita Birunga ko turi abanyarwanda tutari abanyekongo?
Iyi VIRUNGA MIST yihutishwe kw’isoko yari itegerejwe nk’ igisubizo kiza kubarwayi ba Diabete; iragura ite?
NI NZIZA NO KUBAVUYE KURUGERERO MU GORA IMIBONANO MPUZA BISTINA KABISA NARABYUNVISE.
Sha ahubwo njye nimumbwire igiciro cyayo gusa maze uzarebe ngo ndayitabira kuva nta na gasukari na kamwe kabamo? iyi ni iyanjye a vie
Kuki batahise bakora n’ibirahure by’iyo nzoga? Uriya mugabo uhagarariye BMC yayishyize mu kirahure cya SKOL ariko umuntu arabona nta njyana irimo pe!!
Ku Gisenyi ntabwo iratugeraho.Mubyhutishe.
Dore inzoga Rwanyonga. Uziko duhise duca kuri BOCK y’i Burundi
iyo zonga ni nziza ko nabafite diabete ntakibazo igura angahe?
Ku Gisenyi ntabwo iratugeraho.Mubyhutishe.
Ni byiza. Iyo nzoga se ikoze mu biki? igura ingahe?
BRALIRWA nikore agashya cg imanure ibiciro, ndabona BMC iri kuyigera amajanja.
J-L.
Ko Mbona iriya inkumi hejuru yasinziriye iteruye plateau y’agacupa mu gihe umuzungu areba aho Virunga ntuzaraza benshi basinziriye mu kabari.Menya umuzungu yanyoye umunyarwandakazi arasinda arasinzira yigira mu gihu cyo mu Birunga!Yoooo! Mbega amazuku arasangayo ahaaa Bagabo barabona da!