Zimwe mu nganda zikomeye mu Rwanda ni imbuto ya BRD

Ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ry’inganda zatewe inkunga na banki y’igihugu itsura amajyambere (BRD) byagaragaye ko BRD imaze kugera kuri byinshi birimo no kwibaruka inganda zikomeye.

Bimwe mu bicuruzwa by'inganda ziterwa inkunga na BRD.
Bimwe mu bicuruzwa by’inganda ziterwa inkunga na BRD.

Ku myaka 46 imaze ibayeho, BRD yahurije hamwe abo yagiye itera inkunga mu mishinga inyuranye yaje kuvamo inganda zikomeye mu gihugu nka Inyange industries , Urwibutso Enterprise (Nyirangarama),Crystal Bottling Co.Ltd , East African Granite Industries Ltd, Trust Industries Ltd, Kinazi Cassava Plant Ltd, Rugali Ltd (Kinyinya Farm ) n’abandi benshi.

Umuvugizi wa BRD, Frank Abaho Frank, avuga ko biteze uwaza wese abagana ngo bamufashe gukora no kunoza neza umushinga, ndetse n’ikigega cya BDF-Hangumurimo ngo ni igitekerezo cy’iyi banki ya BRD.

Uruganda Inyange ni zimwe mu nganda zatangiye ku nguzanyo ya BRD.
Uruganda Inyange ni zimwe mu nganda zatangiye ku nguzanyo ya BRD.

Muri iri murikabikorwa ririmo kubera ku cyicaro cya BRD mu mujyi wa Kigali rizarangira tariki 14/08/2013, kandi izi nganda ziragurisha ibyo zikora ku biciro biri hasi ndetse hakabonerwaho umwanya wo gusobanurirwa birambuye iby’izi nganda.

Alain PATRICK Kanyarwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka