My District Today
Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.
Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.
Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.

Kigali Today.
Ibitekerezo ( 1370 )
Ohereza igitekerezo
|
NDIFUZA YUKO MWAZASURA UMUHANDA WACU UVA MUKAKABIRI KA GITARAMA UGANA I MUSANZE. KANE KANE GUHERA NYABIKENKE KUGERA KUKIRARO KA NYABARONGO KUMUVUMBA. UMUHANDA WAGIYE UTENGUKA NDETSE HARI NI MIGEZI ITURUKA MU NDIZA IGENDA IMANURA AMAZI AVANZE NISURI BIKAWANGIZA,
Mwadutumikira rwose kuko mu karere ka Burera,umurenge wa Kivuye ugizwe nutugari 4 ntamuriro kabisa uratugeraho abayobozi barahagera bakaduha gahunda ariko amaso yaheze mukirere.ubudukeneye kubimenyesha H.E Paul kagame intore izirusha intambwe niwe utabesha.kuko birababaje ago murwanda hakiri umurenge whose udafite amashanyarazi bityo bikadukoma mu nkokora mwiterambera.mudufashe rwose.
nibyo akarere kamuhanga gahora kwisonga mugustinda kand nange ndagashyigikiye
abakobwa batora kwataribeze koko murwanda bazagabanye ibibazo baha banyampinga batore umukobwa ufite uburanga ataribyo urwanda ruzaba urwanyuma mubakobwa beza kwisi ndetse nomuri africa?
amakuruyakazi mukarere kanyagatare
Muratwubaka Kandi mutugezaho amakuru agezweho. Gusa inkuru za politiki ni nke
Muzasure nyiramageni/mbogo cell/gikonko sector /gisagara district iterambere ryasigaye inyuma ntabikorwa remezo numuriro barawutubeshye amapoto asaziye mubutaka mbese turababaye kt radio nituvuganire nkuko mubikorera nabandibaturage?
Mu murenge wa Gikonko mukarere ka Gisagara mu kigali ka nyiramageni abaturage baho ntabikorwa remezo biharangwa namashanyarazi batubwiye amapoto asaziye mubutaka batugurishije computer za cash power nanubu twabuze abazaza kuduha umuriro rwose u c e l cg REG niturwaneho hamwe nubuyobozi bakarere ka gisagara kuko duheze mwicuraburindi kdi ibindi bice byurwanda bitera imbere umunsi kumunsi twe ntitumenya icyo twabuze.rwose KT radio muzahagere murebe uko harinyuma mwiterambere kdi tubizeraho ubuvugizi bufasha abaturage kwibukwa na leta.
Abarezi bemerewe inka na REB ko bategereje bagaheba.
amakuru y’imikino
ndi umuturage wo mu karere ka kirehe,umurenge wa Nasho ,akagali ka ntaruka twibaza impavu akagali ka ntaruka mutugari 5 tugize umurenge wa nasho niko kataranshingwamo ipoto kandi hari ibikorwa by’amajyambere mwatubariza abashinzwe gutanga umuriro(EWSA) natwe bakatugeraho, murakoze.
Ndumuturage wo mukarere ka gicumbi umurenge wa RUTARE akagali munanira mwatubariza ubuyobozi bubishinzwe impanvu mukagali ka munanira tutabona umuriro nikibazo?