My District Today

Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda.

Kigali Today yihaye inshingano yo gukora itangazamakuru ry’umwuga kugira ngo Abanyarwanda aho bari hose n’abandi bayisura bagire amakuru afatika, yizewe kandi atabogamye.

Mu buryo bwo kurushaho kunoza imikorere, Kigali Today ibazaniye uburyo bwihuse bwo gukurikirana amakuru yo muri buri karere k’u Rwanda. Ubwo buryo ni bwo MY DISTRICT TODAY.

Kigali Today.

Ibitekerezo   ( 1377 )

abayobozi b’utugari twa bugesera bahembwa umushahara muke ugereranyije n’abandi bo mutundi turere.

jjjjjjjjjj yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

nyamagabe,nirebe na GASAKA, REMERA,GITWA, imitungo yimvubyi yigaruriwe nababahekuye,biratubabaje birenze!!!

isaie yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

twebwe Abasomyi bakurikira ururubuga turasaba abo bishinzwe ko kuva Ndatemwa ujya i Byumba ko bazatwibuka bakaduha umuhanda wa Kaburimbo kubera ko twaheze mubwigunge.Murakoze.

Desire Manzi yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

mbashimiye ubwitange bwanyu kunyungu z,abanyarwanda muri rusange.so, kuberako uriya muhanda wa karongi rusizi wari uri mumihigo,byaba byiza ukorewe rimwe kuburyo budasubirwaho kdi abanyakarongi bakomeze kwihangana

ngendahimana yanditse ku itariki ya: 6-02-2013  →  Musubize

MWATUBARIJE AKARERE KA KIREHE IGITUMA KADAHEMBA ABAGAKOREYE MURI SERVICE ZITANDUKANYE TWAVUGA ABAKOZI MURI RUSANGE ABARIMU ABANYABIRAKA NK’ABAKOZE MU ITORERO KURI SITE YA HIGH SCHOOL NUBWO BAMWE BARI ABAKOZI ARIKOSE UWARAYE ATEKA NKANGE NAZIZE IKI KO ABANYESHURI BARI BARATASHYE?MAYOR UFITE IKIBAZO

kajangwe patrick yanditse ku itariki ya: 6-02-2013  →  Musubize

unvawangu mwagiye mumanuka mukagera no mucyaro,mukagera n’ikabarondo,mukagera mutugari byumwihariko mukagera mukagali kaka bura mukareba ukuntu abaturage barenge
babuzumuriro,njtbagiramazi utuzu twose twuzuyemo ibyatsi
banze gukorerwa utugezi mubyukuri
 ewasa yanzekuhagera
 abacitse kwicumu baho banze kwishyurizwa imitungoyabo
yononwe muri genoside
 amazu arendakubagwira
 serevise zitanoze zihabwa abaturage kubera kutubahirizigihe bitewe noguturuka kure kwabahayobora.

ndayambaje yanditse ku itariki ya: 5-02-2013  →  Musubize

MURI GICUMBI NTABWO ARI KABURIMBO IRI GUSHYIRWAMO AHUBWO BARI GUSHYIRAMO AMABUYE. GUSA BISHOBORA KUZATERA IBIBAZO BIKOMEYE IYO UREBYE UBURYO BAPANZE GUSHYIRA AMABUYE MU MUJYI HAGATI NTABWO BIBEREYE IJISHO, IYO UBIBONA IMBERE Y’AMADUKA NKARIYA. KU BWANJYE NARI GUSHYIRA KABURIMBO BYIBUZE NZEGURUKE IRIYA NATURE KUGERA HARUGURU Y’ISOKO NONEHO IGAHEREREKANYA N’AMABUYE AKOMEZA MUNYENGERO Z’IBYARO. NDORE RERO INGARUKA ZARIYA MABUYE,BURI HARAMUTSE HABONETSE UMUTERANKUNGA MU KUBAKA IMIHANDA MURI AKA KARERE KACU,YAHAGERA AKABURA AHO AHERA NONEHO NTABINDI YAKORA YABONA KO AMABUYE UTURWA NEZA NIYO YABAKORERA KUKO KURIMBURA AMABUYE BYABA IBINDI BIBAZO,HABA GUSESAGURA KANDI NIYONGERE GUKORESHWA. RWOSE BYARI IBYO KWIRWAHO

GERVAIS NTEZICYIMANIKORA yanditse ku itariki ya: 28-01-2013  →  Musubize

Mu gihe abayobozi bakuru batangije ukwezi kw’imiyoborere myiza mu gihugu hose ,ibitaro bya Ruhengeri na Centre de Sante ya Muhoza ho mu Karere ka Musanze ,bo bafashe icyemezo cyo kwanga kuvura abantu kuri Mutuelle y’umwaka wa 2012-2013 ngo keretse babanje bakagura Mutuelle ya 2013-2014 kandi nyamara bigomba gutangirana n’ukwezi kwa Nyakanga/2013 .Wenda batangira kubashishikariza kuzigura ubu ariko mu byukuri kwanga kuvura abantu kandi bafite Mutuelle birababaje cyane. Barimo kubabwira ngo niba batishyuye iyo mutuelle ya 2013-2014 ngo nibatange amafaranga babavure nk’uko bavura abantu badafite Mutuelle. Ndasaba abo bireba bose by’umwihariko MINISANTE kurenganura abaturage.

IRAMBONA Mack yanditse ku itariki ya: 24-01-2013  →  Musubize

Karongi oyeee,MKU weLcome to Karongi

nunu yanditse ku itariki ya: 24-01-2013  →  Musubize

abanyeshuri bagiye mwitorero ntakuntu bajya babona amafaranga :y,isabune zo gufura dore ko birirwa bagenda mwivumbi tutibagiwe na restoration
muri make (insimburamubyizi ntoya) murakoze

ndikuriyo alphonse yanditse ku itariki ya: 23-01-2013  →  Musubize

THEX I,AM visit to rwanda I Like rwzanda is good cawurt becous I love rwanda is my caurt I LONG ILOVE YOU

ALEX yanditse ku itariki ya: 22-01-2013  →  Musubize

RAB yakagombye no kujya ibwira abaturage ko habonetse n’inyongeramusaruro y,umwimerere yitwa D I Grow(Green na Red)abaturage bo mu mirenge ya BIGOGWE KABATWA MUKAMIRA NA RAMBURA batangiye kuyimenyera muri buri murenge ugize akarere ka NYABIHU bashyizemo Umufashamyumvire wo kwigisha ibyiza by’iyo nyongeramusaruro y’umwimerere.Ubwo rero RAB yakagombye kubifashisha kuko mubyo abo bafashamyumvire bigisha no kuyivanga n’iy’imborera ntibabisiga inyuma kuko buzuzanya

amani yanditse ku itariki ya: 21-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka