Isaha nziza abagore bishimira gutera akabariro yaba yamenyekanye
Nyuma y’uko abagabo benshi bagaragarije impungenge zo kutamenya isaha nziza bashobora kuba batera akabariro, kugira ngo barusheho kunyura abagore babo, ikinyamakuru Women’s Health Magazine cyakoze ubushakashatsi kuri iki kibazo.
Benshi mu bagabo bagezaga ikibazo kuri iki kinyamakuru, bavugaga ko iyo begereye abagore ngo bagire icyo bimarira, bababwiraga ko bafite akazi kenshi, bananiwe cyangwa se atari igihe gikwiye, bigatuma bibaza igihe gikwiye icyo aricyo.
Ubu bushakashatsi, buvuga ko isaha nziza inyura abagore mu gutera akabariro ari 23h00 ku wa Gatandatu.
Gusa iki kinyamakuru kivuga ko bitabuza Abongereza, ari nabo ubu bushakashatsi bwakoreweho, guhuza urugwiro n’abo bashakanye byibura gatatu mu cyumweru.
Ubu bushakashatsi bwavuze ko ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwabanje bivuga ko ku bagore babyuka nyuma ya 7h30 bashobora kugira icyo bimarira atari byo, kuko abagore baba bitekerereza akazi bagiye kujyamo.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 197 )
Ohereza igitekerezo
|
Isaha iyo ariyo yose ariko imvura yaba iri kugwa biba akarusho. Icyo gihe muritakuma kuko ntawundi uba ari vigilant ku byanyu. Muboneraho n’umwanya wo kuririmbira uwo mukino.Mbese iyo imvura irikugwa cyane ku mabati mwigenza uko mushaka. Nababwira iki!! Ni byiza guhanana rendez-vous y’isaha. Urugero ukabwira UWAWE uti uze kare kuko saa mbiri numva twatangira umukino(Umurongoro), ni nkuko wabwira incuti ngo uze kuhagera saa mbiri nkugurire kamwe(ku bamywa agatama)icyo gihe akomeza abona amasaha ari gutinda. Iyo ukimara kubimubwira(umuteguje Umurongoro) hahandi hatangira gutimbya maze kuri ya saha bikijyana mu bwonko bikaba saved(uzarebe kubakoresha EXEL iyo wanditse ijambo ryigeze ryandikwa, ryiyandika wanditse inyuguti imwe gusa iribanziriza), aho ari hose akibuka ko hari umurongoro saa mbiri. Iyo ari mu kazi atangira kugira moral, ukabona atangiye kuba claire no kugakora neza yihuta, ashobora no gutegura utuntu muza kuba muhekenya. N’ikimenyimenyi iyo muhuye mugira amasoni nka cya gihe murambagizanya.Nakwambiya iyo ni best strategy. jya kubigerageza ukimara gusoma iyi nkuru,nawe uzambwire.
saa yine zose ugasinzira ryari ukabyuka tyari biterwa nigihe mwaryamiye
aya makomenti rwose aransekeje kabisa! Hahahaha mu Rwanda iyo saha rwo ntawayiteza kabisa!
HEllo! Abo bireba rero murabe mwumva! Nshimiye Jean Noel kubera itohoza nk’iri aba yakoze kuko iriya issue ni imwe mu bintu biri gusenya ingo kubera kutayumvaho kimwe ku mpande zombi! Mukomeze muhugure abantu!
hahahaha I Rwanda twubaka urugo m’urukerera! entre 3h-5h30 abana batabyuka....
No muri week-end apres midi abana bagiye gukina na bagenzi babo cyangwa baryamye
Sha ni abongereza nyine ubu se iwacu aha wamuzanaho ibya 23h abana ko baba bicuye, ahita akubwira ngo saa 03h cg akanagukuzaho