Bakoreye imibonano mpuzabitsina mu isoko rwagati
Abanyamerika Julian Appel ufite imyaka 22 y’amavuko na Tina Gianakon w’imyaka 35 bari mu maboko ya polisi bakurikiranyweho gukorera imibonano mpuzabitsina mu isoko (supermarché) rwagati.
Izi nshuti zikurikiranyweho icyaha cy’urukozasoni ngo ku mugoroba wo ku wa 29 Nyakanga 2012 ubwo zarimo guhaha mu iduka ryitwa Walmart i Hutchinson muri Leta ya Kansas ngo zikaba zarakoreye mu ruhame imbere y’abandi bakiliya ibyo umubiri wazisabaga.
Nyuma yo kubabona bakorera imibonano mpuzabitsina nta gutinya amaso, nyiri supermarket yitabaje polisi ihita ibata muri yombi; nk’uko byatangajwe n’urubuga www.7sur7.be.
Polisi yahise ibafungira muri gereza ya Reno aho bavuye nyuma yo gutanga amafaranga y’incungu mu gihe bategereje kugezwa imbere y’ubutabera. Julian na Tina bazitaba ubutabera nyuma y’iminsi itanu uhereye igihe bakoreye icyaha.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 276 )
Ohereza igitekerezo
|
Nkabo ntibakagere iwacu.
yaramaze ubihakana azazane copine we tuge muri simba mwereke
Sha isi irashaje pe mu isoko batandukaniyehe namatungo?abasenga musenger’isi
ahhaaaa!!!!!Iyaba YESU yaraje agatwara ikiciro cya mbere cyabakijijwe ahari icya kabiri yasanga nabariya barakiriye agakiza kuko birashoboka.
ibi nibyo bihe byanyuma byavuzwe muri bible
Icyo mbasabye nuko imico yababanyamahanga ntizagere iwacu twite kumuco wacu kandi twokwibagirwa gutinya icyaha kuko shitani niho ageza abamukurikira abahindura nkinyamaswa.bagakora ibitakorwa nabantu kuko baba batayubumuntu muribo.abasengamwese mbasabye inkunga yamasengesho dusengere igihugu cyacu umwanzi ntakigeza aho.
NDUMIWE PE!!!!
ubwo busambanyi turabwamaganye .
mutugezaho amakuru ashyushye mukoreze aho
ibi birababaje kuko ntabwo biyubashye bo ubwabo
nonese bari babuze amacumbi kugirango bakore icyo
cyaha gusa ntagaciro bihaye nizere ko batazongera
amatungo niyo atagira isoni ,nabasabaga ko bazikosora