Bakoreye imibonano mpuzabitsina mu isoko rwagati
Abanyamerika Julian Appel ufite imyaka 22 y’amavuko na Tina Gianakon w’imyaka 35 bari mu maboko ya polisi bakurikiranyweho gukorera imibonano mpuzabitsina mu isoko (supermarché) rwagati.
Izi nshuti zikurikiranyweho icyaha cy’urukozasoni ngo ku mugoroba wo ku wa 29 Nyakanga 2012 ubwo zarimo guhaha mu iduka ryitwa Walmart i Hutchinson muri Leta ya Kansas ngo zikaba zarakoreye mu ruhame imbere y’abandi bakiliya ibyo umubiri wazisabaga.
Nyuma yo kubabona bakorera imibonano mpuzabitsina nta gutinya amaso, nyiri supermarket yitabaje polisi ihita ibata muri yombi; nk’uko byatangajwe n’urubuga www.7sur7.be.
Polisi yahise ibafungira muri gereza ya Reno aho bavuye nyuma yo gutanga amafaranga y’incungu mu gihe bategereje kugezwa imbere y’ubutabera. Julian na Tina bazitaba ubutabera nyuma y’iminsi itanu uhereye igihe bakoreye icyaha.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 276 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaje kandi biteye isoni kabisa baba hane kubwo kubangamirarunda nogukora amahano
BABAHANE BY’INTANGARUGERO
Aho umubyeyi afatiwe niho abyarira
Birababajesibyogusekwanugusebya.Abanyarwandabosebisubirehosibyiza.Agacirokumunyarwanda.arakihesha Ijaboriduheshe ljambokuriburiwese.
Mbega ! ariko sigitangaza muri USA pe rwose, niho hamenyerewe ibibi byinzaduka.Abirongoje abana, amadini ya shitani, ubutinganyi, mbese n’umwaku gusa mba nkwambuye!
Reka twe dukomere k’umuco wacu Irwanda twe twararezwe neza nk’imfura, ubu busenzi ntibuzatuzire mubana.
UWO MUNTU YAKOZE AMAHANO NUKUCYAHA.
Turi mu bihe bya nyuma the beast cg dajal uziyita Imana kandi azaba akora ibitangaza birenze niwe ubura be rady the 666 is coming
biteye isoni imibonano mpuzabitsina mwisoko peeeeeeeeee? ahaaa mana dutabare
biratangaje kwica uwowabyage mana dutabare
Ibyo sibyo babahe bitazagira ahandi biba
biteyisoni
ivyo vyerekana ibihe vy’iherezo. Yesu agiye kuza vuba mwovyemera canke mutovyemera araje. mwihane bigishoboka kwabonwa kandi akiri hafi.