Bakoreye imibonano mpuzabitsina mu isoko rwagati
Abanyamerika Julian Appel ufite imyaka 22 y’amavuko na Tina Gianakon w’imyaka 35 bari mu maboko ya polisi bakurikiranyweho gukorera imibonano mpuzabitsina mu isoko (supermarché) rwagati.
Izi nshuti zikurikiranyweho icyaha cy’urukozasoni ngo ku mugoroba wo ku wa 29 Nyakanga 2012 ubwo zarimo guhaha mu iduka ryitwa Walmart i Hutchinson muri Leta ya Kansas ngo zikaba zarakoreye mu ruhame imbere y’abandi bakiliya ibyo umubiri wazisabaga.
Nyuma yo kubabona bakorera imibonano mpuzabitsina nta gutinya amaso, nyiri supermarket yitabaje polisi ihita ibata muri yombi; nk’uko byatangajwe n’urubuga www.7sur7.be.
Polisi yahise ibafungira muri gereza ya Reno aho bavuye nyuma yo gutanga amafaranga y’incungu mu gihe bategereje kugezwa imbere y’ubutabera. Julian na Tina bazitaba ubutabera nyuma y’iminsi itanu uhereye igihe bakoreye icyaha.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 276 )
Ohereza igitekerezo
|
abantu twiheshe agachiro ibi sibyiza pee.isi irashaje kabisa!
WE NI UKO YAROSE UWUMUHA.
ntakibazo kibirimo rwose
ikosa si ibyakozwe ahubwo naho byakorewe,twiheshe agaciro.
rwose ibi bikorwa byurukozasoni no kutiha agaciro tubyamaganire kure bitatugereye kurubyaro nyarwanda kuko ibi nibyo byongerera uburakari bw IMANA tukagwirwa namahano tudafitemo uruhare tuzira bene nka bongabo
ibi bikorwa bibi nibyo bituma isi imana iyirakarira
nu bwo abobatinyutse kubikorera kumugaragaro hanomuri uganda,ho kuvugana nigitsinagore ubanzagutanga amafaranga kugirango ubone gushyikirananawe byabaye bisness atayabonye ntacyomwavugana gusa,murwanda haracyari umuco imana ikomeze itwirindire
uwiteka natabare abe isirashaje.
MUREKE DUSENGE NAHUBUNDI IBYO YESU YAVUZE BIRASOHOYE
Njye ndumiwe
aha ibinibihe byanyuma kweri ntanokwiherera cyokOra ibi nibimenyrtso byihihe
Erega n’inyamanswa hari izigira isoni ninde wari wabona ipusi na ngenzi yayo bikora ibyo bintu by’urukoza soni kumanywa
ahaaaaaa!
Isi irashaje