Umusore wamenyekanye ku izina rya Christian ariko ngo ukunze kwiyita François mu Mujyi wa Nyanza, yateshejwe na Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza ari mu biciro n’umukiriya ashaka kugurisha ishyamba rya Leta.
Abasaza babiri bari mu bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke nyuma yo gukubitwa bikomeye n’abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Muraza mu Mudugudu wa Ruganzu mu Kagari ka Kigoya mu Murenge wa Kanjongo, babakekaho ubucuraguzi no kuroga abanyeshuri baturiye icyo kigo.
Mu rwego rwo korohereza abakunda korora injangwe kuvugana na zo, isosiyete yo mu gihugu cy’Ubuyapani yakoze akamashini yise Meowlinual gafasha umuntu kumenya ibyo injangwe ivuga ahereye ku myitwarire yayo.
Nyima y’imyaka ine, impuguke mu gihugu cy’Ubushinwa, zatahuye ko umwana w’umukobwa wavuwe yavukanye ibibyimba bibiri mu nda abaganga bakabimukuramo, ngo bitari ibibyima ahubwo uwo mwana yari atwite impanga.
Umusore Dusenge Saidi uzwi ku izina rya The Black atangaza ko ubufindo bwe bwo kwitobagura ibice by’umubiri bitandukanye birimo amatwi, amaso, mu ijosi, akanahuza umunwa w’epfo n’uwa ruguru akoresheje igikwasi ntaho buhuriye n’imbaraga za Shitani.
Umugore witwa Nyirafaranga wo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero yiyemeje kujya arara hanze kugeza igihe azabonera inzu ya Leta iri mu murenge atuyemo, kuko ngo adashaka gutaha iwabo naho muri uwo murenge ariko hitaruye umuhanda wa kaburimbo n’agace k’ubucuruzi.
Nyuma y’uko Kigali Today itangaje inkuru y’umugabo witwa Uwiragiye Redepta bita Kazindu utuye mu Kagali ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga wagendaga yicaye kubera indwara y’amavunja, ubuyobozi bw’umurenge atuyemo bwaramuvuje ku buryo ubu yatangiye kugendesha amaguru nk’uko yari asanzwe.
Ubwo intumwa za Rubanda mu nteko ishinga amategeko zasuraga Umurenge wa Gikundavura wo mu Karere ka Rusizi zatunguwe n’ibiro uwo murenge ukoreramo, kuko bakihagera bakubitswe n’icyuka cy’impumuro mbi yavaga muri ibyo biro.
Umwe mu bavuzi gakondo bakorera mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge avuga ko n’ubwo bamwe bitiranya abavuzi gakondo n’abapfumu we atabemera, kuko abapfumu bamumazeho amafaranga araguza ngo abana be badapfa ariko bakarenga bagashira, bigatuma abivamo akakira gakiza.
Umugabo witwa Uwiragiye Redepta utuye mu Kagari ka Mbale mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga ntakibasha kugenda n’amaguru kubera amavunja, ubu agenda yicaye akuruza ikibuno.
Ku bifuza kugera ku bwiza bitabahenze haba harabonetse umuti buri wese yabonera ubuntu. Uwo muti ni inkari!
Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zo muri Kaminuza ya Pittsburgh muri USA, buremeza ko abagore bafite ikibuno kinini ngo bafite amahirwe yo kwibaruka abana bafite ubwenge bwinshi.
Umugore ufite imyaka 33 uvuka mu Gihugu cya Yorudaniya (Jordanie) yibarutse umwana w’umukobwa ku buryo butunguranye ubwo yari mu ndege igeze hejuru y’inyanja ya Atarantika (Atlantique) agana muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuwa 21/01/2015, ahagana saa kumi n’imwe n’igice.
Abantu batandatu bacungiwe umutekano ku biro by’Umurenge wa Butare kuva tariki ya 20/01/2015, kubera ko bahigwa bukware n’abaturage bagenzi babo bavuga ko babaziza kuroga umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ribanza rya Gisovu.
Carolyn, umukobwa w’Umwongerezakazi wo mu kigero cy’imyaka nka 29, mu kiganiro “Mon incroyable addiction” (bishatse kuvuga “icyo nkunda byahebuje”) gihita kuri imwe muri televiziyo zo mu Bwongereza, yatangaje ko yatakaje amayero ibihumbi 170 (hafi miliyoni 145 z’amafaranga y’u Rwanda) kugira ngo ashobore gusa n’umukinnyi (...)
Mu gitondo cyo kuwa mbere tariki ya 12/01/2015, abaturage baturiye ibiro by’Akagari ka Kebero mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango babyutse basanga abantu bataramenyekana bitumye imbere y’ibiro by’akagari, bafata amazirantoki bayasiga ku nzugi ndetse no ku mafoto y’umunyambanga nshingwabikorwa w’aka kagari.
Igr AK Verma, umugabo wo mu gihugu cy’Ubuhinde, kuwa 8/1/2015 yirukanywe ku kazi nyuma y’imyaka 24 yari amaze atagakandagiraho uhereye mu 1990. Guverinoma y’Ubuhinde ikaba yatangaje ko iki gihe cyose Verma yahoraga yongeresha ikiruhuko ariko akaba atari yakigeze abihererwa igihano na kimwe.
Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko wo gihugu cya Canada ngo yasomye ku kayoga aragahaga maze agiye kugura umugati wo mu bwoko bwa sandwich ugura amadorari arindwi aha umukobwa wamuhaye serivisi ishimwe (pourboire cyangwa tip) ry’amadorari 98.392.
Bamwe mu bagore babanye nabi n’abagabo babo baravuga ko bazindukira mu tubari mu rwego rwo kwishakira icyabibagiza agahinda bararana, cyangwa bakaba babonayo abandi bagabo babafasha mu kababaro kabo.
Umurusiya Pablo Kumin ukora akazi ko gusokoza abantu bakunze kwita umukuwaferi (coiffeur), akanaba umuhanzi mu bijyanye no kwambara (mode), yifashisha imisatsi mu gukora amakazu.
Umukecuru w’imyaka 54 witwa Cyurinyana Theophila utuye mu Mudugudu wa Nyamiyaga, mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Byumba avuga ko kuba ashaje bitazamubuza gukomeza kuba umuhwituzi w’umurimo.
Ku cyumweru tariki ya 21/12/2014 nibwo inkuru yasakaye ko umugabo witwa Kwitonda utuye mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke yamaze gushiramo umwuka atari arwaye.
Petronilla Nyirabakunda w’imyaka 80 utuye mu murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke amaranye igihe icyifuzo cyo kuzabona umunyamakuru wa RBA Jean de Dieu Tuyishime uzwi cyane ku izina rya Jado Fils.
Umushinwakazi w’umunyabugeni, Zhu Tian, yakoze inkweto ndende (haut talons) z’abagore, zisa n’uruhu rw’abantu, kandi ziriho ubwoya bw’abantu, zitwa « Babe ».
Umunyamerika w’imyaka 46 yarashwe n’imbwa ye mu kuboko kw’ibumoso bimuviramo kujya mu bitaro, ku bw’amahirwe ntiyakomereka bikabije.
Mu gihugu cya Irlande umugore usa n’uwapfuye kubera ko ubwonko bwe butagikora, abaganga biyemeje kumufasha gukomeza kubaho kubera ko atwite n’ubwo ababeyi b’uwo mugore batabyemera.
Abantu babarirwa mu bihumbi icumi mu Mujyi wa Berlin mu gihugu cy’Ubudage bakuwe mu byabo, mu gitondo cyo ku wa 18 Ukuboza 2014, nyuma y’aho bavumburiye ikibombe gipima ibiro 250 ahakorerwaga imirimo y’ubwubatsi bivugwa ko cyaba cyaratewe n’Abongereza mu ntambara ya kabiri y’isi.
Umuryango wa Ngendahimana Vincent n’umugore we Marisiyana Nyirabanguka, bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu bari bamaze imyaka 18 babana batarabona urubyaro.
Mu mujyi wa Nyanza mu Karere ka Nyanza mu gace k’ahitwa kuri 40 hazwiho kubera uburaya n’ubusinzi bw’ibiyobyabwenge bitandukanye, hagaragaye umukobwa wuzuraga umwuka akabwiriza abasinzi n’indaya yari asanze ku tubari twaho banywa kuri ayo manywa, ku isaha ya saa kumi z’umugoroba wo ku wa 15/12/2014.
Umusore witwa Kagabo Jacques utuye mu Kagari ka Susa mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke uri mu kigero cy’imyaka 25, aratangaza ko agiye gusaba gatanya nyuma y’uko yihakanye umukobwa bakundanaga bagiye kurushinga.