Bamutetseho umutwe bamwiba amafaranga ayoberwa aho barengeye
Abasore babiri bivugwa ko bari bambaye nk’abasirimu bakoresheje amayeri biba ibihumbi 75RWf umukobwa ukorera mu mujyi wa Musanze, bahita baburirwa irengero.
Iby’ubu bujura byabereye kuri imwe mu nzu zikorana na Banki mu kubitsa no kubikuza ziri ahitwa i Nyamagumba mu mujyi wa Musanze; kuri uyu wa kane tariki ya 05 Mutarama 2017.
Umukobwa wibwe ayo mafaranga, utifuje ko izina rye ritangazwa, yabwiye Kigali Today ko yabonye abasore babiri bari mu modoka, baje baparika imbere y’inzu akoreramo.
Agira ati “Kimwe n’abandi bakiriya bose nakira nabo baje barampamagara ndasohoka batangira kumbaza niba babitsa bakanabikuza ndabibemerera.
Mu gihe narimo mbasobanurira sinamenyeye igihe umwe muri bo wari ufitanye isiri nabo yinjiriye mu nzu nuko aranyiba.
Maze kubasezera ariko batabikuje cyangwa ngo babitse ninjiye mu nzu nsanga banyibye ndebye aho bari baparitse nabwo nsanga imodoka yabo barayirukankanye.
Nahise mbara nsanga banyibye ibihumbi 75 by’u Rwanda ari nabyo nari mfite hamwe na telefone nifashisha mu kazi.”
Uyu mukobwa akimara kwibwa n’abo basore, avuga ko bari abasirimu, ntiyigeze atabaza cyangwa ngo atange ikirego cy’uko yibwe kuko kuko ngo nta birango yabashije kufata by’iyo modoka yakoreshejwe n’abo bajura.
Sibomana Japhet, umwe mu bari aho ubwo bujura bwabereye avuga ko icyatumye uwo mukobwa yibwa ari uko yabonye abo basore akabibeshyaho kandi ari abatekamutwe.
Agira ati “Isomo rikwiye kuva muri ubu bujura bwabaye ni iryo kutizera abantu ngo umuntu wese uwo abonye umufatemo inyangamugayo ngo nuko yambaye neza cyangwa ari mu modoka ihenze.
Kuko hari ubwo byaba ari ibikoresho yifasha ku kwiba abantu ibyabo nk’uko uriya mukobwa byamubayeho.”
Ubujura nk’ubu bwo kwiba abantu amafaranga yabo ntibwaherukaga mu mujyi wa Musanze by’umwihariko muri ako gace ka Nyamagumba kibiwemo uwo mukobwa nk’uko bamwe mu bahatuye babivuga.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
iminsi ni 41 bagashirwa kukarubanda
suko x buriya
ubujura nku bwo ntiburamba ntanicyo bumaze
abo basore bakure amaboko mumifuka
njyewe igitekerezo cyanjye nuko abo basore bareka ubwo bujura bagakura amaboko mu mifuka