Dan Perino, Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amaerika wo mu kigero cy’imyaka nka 50, ngo amaze kurambirwa imbuza za internet zihurirwaho n’ababa bifuza urukundo none yiyemeje gukoresha ubwe buryo amanika hirya no hino mu Mujyi wa New York amafoto ariho na nimero za telephone ze amenyekanisha ko yifuza umukunzi bashakana.
Mu rwego rwo kwibuka uwari umukuru w’igihugu cyabo, Hugo Rafael Chávez Frías, witabye Imana ku itariki 5/3/2013, Abanyavenezuwela bahimbye ubwoko bw’inyuguti bwifashishwa muri mudasobwa bwigana umukono we. Ubu bwoko bw’inyuguti babwise ChávezPro.
Ku bitaro Sir J. J. ry’i Bombay ho mu Buhinde, batangajwe no gukura umwana witwa Ashik Gavai, w’imyaka 17, amenyo 232.
Umunyamerikakazi Danielle Saxton w’imyaka 27 yakoze ikosa ryo gushyira kuri Facebook amafoto yifotoje yambaye ikanzu yari amaze kwiba maze bimuviramo gufatwa na polisi.
Umwarimu wo muri Kaminuza y’i Leeds ho mu Bwongereza witwa Ian Lamond, aherutse gukora agashya ko kwiyambura imyenda imbere y’abanyeshuri agamije ko bamukurikira, kuko yabonaga basinziriye, batamukurikiye.
Helen Smith w’imyaka 42 y’amavuko ukomoka ahitwa Prestatyn mu Burengerazuba bwa Wales, yahuye n’igitangaza nyuma yo gukora ikanzu muri lasitike (élastiques) mu ibara ry’umukororombya akayishyira ku isoko maze ikagurwa akayabo k’amayero 215000 bishatse kuvuga arenga miliyoni magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Bijya bibaho ko izina rimenyekana cyane ariko abantu benshi ntibamenye inkomoko yaryo. Ibi birashoboka ko ari ko bimeze ku izina “akabenzi” ryitirirwa ingurube cyangwa ifunguro rikoze mu nyama zayo.
Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Mukarange hari umugabo witwa Katabarwa Martin ufite abana 46 yabyaye ku bagore umunani yashakanye nabo. Kera uwabaga afite abana yafatwaga nk’umuntu ukomeye, kandi ngo gushaka abagore benshi byatumaga abona ibiryo arya bitandukanye yagaburirwaga n’abagore be akarenzaho n’amayoga babaga (...)
Nduwamungu Claude atuye mu mudugudu wa Makoko mu kagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke avuga ko igihe kigeze kuri we ngo ajye kwaka gatanya n’umugore yishakiye nyuma y’uko amwambuwe n’uwari wamumushyingiye muri 2003.
Polisi yo mu gihugu cy’Ubushinwa iherutse gufata umugabo wari witwaye mu modoka ye, atagira uruhushya rwo gutwara imodoka (perimi) kandi nta n’amaboko agira. Yari ayitwarishije amaguru: ukuguru kumwe kuri za feri ukundi kuri diregisiyo.
Ntibisanzwe ko abantu bavukana bashobora gukundana bagashimana bakageza ubwo bafata icyemezo cyo gugashakana nk’umugore n’umugabo; amategeko y’u Rwanda ntabyemera kuko avuga ko abashakana bagomba kuba nibura badahuje amasano kugera ku gisekuru cya karindwi.
Mu gihe Abanyakanada biteguraga kwizihiza umunsi w’igihugu cyabo uba ku itariki ya 1 Nyakanga, hashyizweho uburyo bwo gutuma bose bamenya indirimbo yubahiriza igihugu cyabo.
Mu gihe henshi ku isi ababyeyi bahitamo amazina bita abana babo bashingiye ku myemerere cyangwa izindi mpamvu, mu gihugu cya Islande ho, ababyeyi basabwa kwitonda ndetse no kugisha inama ku bategetsi n’abandi babisobanukiwe mbere yo kwita amazina abana babo.
Mukamusoni Evelyn yabyariye mu modoka itwara abagenzi ya Volcano atararenga mu karere ka Nyanza atuyemo ubwo yari amaze guhaguruka iwe agiye kubyarira i Butare, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 27/6/2014.
Cheng Cheng umwana w’imyaka ibiri w’Umushinwa, bamuha amata ndetse n’ibindi biyobwa bidasindisha akabyanga ngo yishakira agatama.
Umuyobozi w’inzu y’itangazamakuru ritandukanye rya Leta ririmo na televiziyo muri Afurika y’Epfo yitwa SABC yatangiye gukorwaho iperereza ku makuru amuvugwaho ko yahawe umugore nk’impano.
Mukamurara Blandine yaramukiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera asaba ko umugabo we witwa Sebatari Innocent wafunzwe azira kumukubita akamukomeretsa yafungurwa kugirango abashe kumufasha kurera abana babiri babyaranye.
Umugabo w’abana batatu utuye mu mu Kagali ka Rurengeri mu Murenge wa Mukamira ho mu Karere ka Nyabihu atangaza ko agiye gutangira amashuri yisumbuye mu mwaka utaha nyuma yo gupima agasanga yabishora.
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Musanze baratungwa urutoki mu gukurura isuku nke kubera kwambarira ku ngutiya zitameshe, ngo ibi biterwa n’imyumvire bafite muri rusange ishingiye no ku muco.
Nyuma y’imyaka ibiri asezeranye n’umugore we kubana akaramata, Umunya-Ositarariya yavumbuye ko umugore we amuca inyuma maze amwihimuraho ashyira ku isoko ikanzu yambaye ubwo bakoraga ubukwe.
Umugabo witwa Gregory S. Hale w’imyaka 37 utuye mu mugi wa Summitville muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yafatiwe iwe mu rugo kuri uyu wa kabiri taliki 10 kamena 2014 ashinjwa kuba yarishe akanakorera ibikorwa by’iyica rubozo umurambo w’umugore we.
Ubukwe bwa Shona Carter na Johnathon Brooks bwabaye ku itariki ya 28/5/2014, bwaranzwe n’agashya k’uko umukobwa wabo w’ukwezi kumwe na we yabutashye aziritse ku gice kigenda cyikurura inyuma ku ikanzu y’abageni (traîne) mama we yari yambaye.
Habimana Jean Bosco, utuye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, nubwo abana n’ubumuga bwo kutagira akaguru k’ibumoso, abasha gukina umukino wa Karate nk’abandi bafite amaguru yombi kandi nta nsimburangingo y’uko kuguru afite.
Perezida w’u Bufaransa, François Hollande, ku cyumweru tariki 25 Gicurase 2014, ubwo yari mu mudoka yerekeza mu gace ka Tulles ajya mu matora yatunguye abo bari kumwe ndetse n’abandi bagenzi ubwo babonaga ahagaritse imodoka ngo ajye kwihagarika, ibyo Abafaransa bise “Pause pipi,” ahantu abagenzi bakora ingendo ndende mu (...)
Umwana w’umunyeshuri mu mashuri yisumbuye mu gihugu cya Bresil yaciye agahigo ku rwego rw’isi ko kugira umuvuduko munini mu kwandika ubutumwa bugufu (sms) kuri telefone akoresheje amasegonda 18 n’amatiyerise 19 yandika sms igizwe n’amagambo 25.
Umukozi wa Leta y’Ubushinwa wari ufite mu nshingano ze gutanga impushya zo kubaka amasantarari y’umuriro w’amashanyarazi, aherutse gufatanwa miriyoni 100 z’amayiwani (ayinga miriyoni 11,8 y’amayero) yari yarahishe mu rugo iwe.
Igor Cesar wavukiye mu gihugu cya Canada, akaba afite papa we umubyara w’umunyarwanda, avuga ko amaze ibyumweru bibiri gusa mu Rwanda ariko avuga ikinyarwanda adategwa ukagirango yakuriye mu Rwanda.
Umukobwa utuye mu kagari ka Bumba mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro yabyariye iwabo umwana w’umuhungu tariki 13/05/2014, ariko ntibyamubuza gushyingirwa ku munsi ukurikiyeho nk’uko byari bimaze iminsi biri muri gahunda.
Umucamanza wo muri Australie yasabye ko Chamindu Amarsinghe, umunyeshuri ukomoka muri Nouvelle Zélande, kitwarira amadorari yo muri iki gihugu 81.597 (angana n’ibihumbi 55 by’amayero) yatoraguye mu musarane wa shene (chaîne) ya televiziyo Channel 9 y’i Melbourne, mu myaka itatu ishize.
Abajura binjiye mu nzu y’uwitwa Emriye Celebi utuye i Istanbul mu gihugu cya Turquie bamwiba mudasobwa, kamera (camera) ndetse na apareye (appareil) ifotora, ariko aho bamenyeye ko bari bibye ufite ubumuga barabigarura ndetse basiga banamwandikiye.