Kuri uyu wa 14 Gicurasi 2015, umugabo w’imyaka 45 y’amavuko witwa Ndirerere Samuel wari utuye my Kagari ka Mberi mu Murenge wa Rusebeya ho mu karere ka Rutsiro yibye inyama itogosheje ayimize bunguri imuhagama mu muhogo yitaba Imana.
Nubwo bitoroshye kwemeza ko Umunyamerikakazi, Adrianne Lewis ari we ufite ururimi rurerure ku isi, we avuga ko yumva ku isi nta wa muhiga mu kugira ururimi rurerure.
Nyirampogoza Donathile, ni umubyeyi utuye mu Mudugudu wa Muhe, Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu gace k’Umujyi wa Musanze kazwi nko mu Kizungu kubera amagorofa n’amazu meza atagerakeranye abamo imiryango yifite yo mu Mujyi wa Musanze.
Ku gicamunsi cyo ku wa 10 Gicurasi 2015, ubwo hasozwaga ikiriyo cy’umucuruzi Twagirayezu Michel wari uzwi ku izina rya Ragadi, nyiri Motel IDEAL iri mu Mujyi wa Nyanza uherutse gupfa mu minsi ishize, mu rugo rwe habereye imidugararo ituma habaho ubushyamiranye bwatumye ab’iwabo w’umugore n’ab’iwabo w’umugabo bahangana mu (...)
Umushinwa witwa Li Peng wamaze no gufata izina ry’ikinyarwanda rya “Irakiza” ukora mu ruganda rukora rwa CIMERWA rubarizwa mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, nyuma yo gukunda igihugu cy’u Rwanda n’imico y’abagituye, yahisemo gukorera ubukwe bwe mu Rwanda.
Ku cyumweru tariki ya 26 Mata 2015, inka y’uwitwa Karani Jean Damascène wo mu Mudugudu wa Benishyaka, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Rukomo, Akarere ka Nyagatare yabyaye ikimasa gifite amaguru 6 gihita gipfa.
Ku wa gatanu tariki ya 24 Mata 2015, abanyeshuri 12 (abahungu batandatu n’abakobwa batandatu) biga ku ishuri ryisumbuye rya Collège de La Paix riri mu Kagari ka Congo-Nil mu Murenge wa Gihango ho mu Karere ka Rutsiro batumwe ababyeyi, kubera ko hari babiri basanze bambaye ubusa mu ishuri bazimije amatara.
Mu gihe bamwe mu baturage bambika amatungo yabo, cyane ihene, ibihoho ku munwa kugira ngo atona mu nzira bayatwaye cyangwa bava ku masambu yabo, abashinzwe ubworozi mu karere ka Nyagatare bavuga ko ari ukuyabangamira kandi bishobora kuyagira ho ingaruka zirimo ibikomere.
Umugabo witwa Rwigema Samson ukomoka mu Kagari ka Rwesero ahitwa mu Kidaturwa mu Karere ka Nyanza avuga ko imibereho mibi y’ubuzima yatumye yibera mu giti nk’inyoni ariko ubu yibera mu kazu k’amazi ari na ko amaze ukwezi acumbitsemo mu Mujyi wa Nyanza.
Emily Philips, umwarimu wacyuye igihe muri Florida, USA yiyanditse ubutumwa bw’akababaro bwagombaga gusomwa ku rupfu rwe, ariko abwandika mbere gato y’uko yitaba Imana azize canseri y’urwagashya.
Abashakashatsi bo muri Queen’s University y’i Belfast ho mu gihugu cy’Ubwongereza, bavuga ko bavumbuye umubavu (parfum) udasanzwe, kuko wo uzajya awitera azajya arushaho guhumura uko agenda abira ibyuya.
Umugabo wo muri leta ya Alabama, USA, yagizwe umwere nyuma y’imyaka 30 yari amaze mu buroko, ku cyaha cy’ubwicanyi ashinjwa ariko we atemera. Ubucamanza bwamwemereye kongera kuburana ngo arebe ko yasimbuka igihano cyo kwicwa.
Mu misarane yagenewe abagabo yo muri resitora imwe y’i Taiyuanho mu Bushinwa, inyuma y’ibyagenewe kwihagarikamo (urinoir) hari ibipupe by’abakobwa beza bambaye utwenda tworohereye.
Umugabo witwa Dusabamahoro Donath utuye mu Murenge wa Muhanga, Akarere ka Muhanga afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Muhanga kubera kwigomeka ku myanzuro y’Inkiko no guhungabanya umutekano.
Kuri iki cyumweru tariki 22 Werurwe 2015, Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Francis, kuri Katederali ya Naples ababikira ngo bari bamuriye bunguri kubera kumwishimira nk’umuntu bemera byarenze igipimo.
Mu cyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho agaragaza abantu bo mu gihugu cy’Ubuhinde bari mu madirishya y’ibyumba by’ikigo kimwe cy’amashuri cyo muri Leta ya Bihar cyarimo gukorerwamo ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, bari gukopeza abakoraga ibizamini.
Abageni bo mu Karere ka Rubavu batandukanye k’umunsi w’ubukwe bwo gusaba no gukwa nyuma yo kwipimisha Virusi itera Sida bagasanga umuhungu yaranduye umukobwa agahita amuta nta n’uwo abwiye.
Nick Hess, Umwongereza w’imyaka 34, igihe cyose yariye ifiriti arasinda ngo bitewe n’uko igifu cye gihera kuri ubu bwoko bw’amafunguro kigakora ibisindisha (alcool/alcohol).
Umusore witwa Kwihangana Fils uri mu kigero cy’imyaka 19 utuye mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Mukura ho mu Karere ka Rutsiro mwene Nyirinkindi Callixte na Murekatete Odette yahisemo kwikata igitsina no kwitema amaguru nyuma y’uko ngo bamubeshyeye ko yasambanyije abana bari mu kigero cy’imyaka 3.
Abagore bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi baravuga ko mu rwego rwo kubahisha abagabo babo biturutse ku rukundo n’umuco bavutse basangaho, babakorera ibikorwa bimwe n’ibikorerwa umwana w’uruhinja birimo kubuhagira no kubasiga amavuta, ndetse no kubaheka mu mugongo bajya kubaryamisha mu masaha ya ninjoro.
Muri Leta ya Floride, imwe mu zigize Leta zunze ubumwe za Amerika, umugore n’umukobwa we bishimiye ko babyariye igihe kimwe batandukanyijwe n’iminota 34 gusa kandi bose bibatunguye.
Abaturage b’ahitwa Rilima muri Bugesera bataye muri yombi umugabo bashinjaga kubakururira ibyago ngo kuko yaryaga inyama z’imbwa ye yari yapfuye aho kuyihamba agahitamo kuyirya ndetse akanagaburiraho n’abaturanyi be.
Umukambwe Floyd Hartwig w’imyaka 90 n’umugore we Violet w’imyaka 89 bari batuye muri leta ya California, USA bashizemo umwuka mu ntangiriro z’iki cyumweru bari ku gitanda mu nzu yabo umwe afashe undi mu kiganza.
Nyuma y’uko ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda bitangaje ko muri Kamonyi hari umugore wabyaye igikeri, ubuyobozi n’inzego z’umutekano zarabikurikiranye, maze abaganga na nyir’ubwite bemeza ko atigeze atwita cyangwa ngo abyare.
Uko ikinyobwa cya Coca Cola gikoze, biri ku rutonde rw’ibirungo birindwi bita, ‘7X’ bikomoka ku byatsi bituma Coca Cola igira uburyohe bwihariye. Ni ibanga ryabitswe imyaka ijana yose na sosiyete ya Coca Cola.
Umusore wamenyekanye ku izina rya Christian ariko ngo ukunze kwiyita François mu Mujyi wa Nyanza, yateshejwe na Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza ari mu biciro n’umukiriya ashaka kugurisha ishyamba rya Leta.
Abasaza babiri bari mu bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke nyuma yo gukubitwa bikomeye n’abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Muraza mu Mudugudu wa Ruganzu mu Kagari ka Kigoya mu Murenge wa Kanjongo, babakekaho ubucuraguzi no kuroga abanyeshuri baturiye icyo kigo.
Mu rwego rwo korohereza abakunda korora injangwe kuvugana na zo, isosiyete yo mu gihugu cy’Ubuyapani yakoze akamashini yise Meowlinual gafasha umuntu kumenya ibyo injangwe ivuga ahereye ku myitwarire yayo.
Nyima y’imyaka ine, impuguke mu gihugu cy’Ubushinwa, zatahuye ko umwana w’umukobwa wavuwe yavukanye ibibyimba bibiri mu nda abaganga bakabimukuramo, ngo bitari ibibyima ahubwo uwo mwana yari atwite impanga.
Umusore Dusenge Saidi uzwi ku izina rya The Black atangaza ko ubufindo bwe bwo kwitobagura ibice by’umubiri bitandukanye birimo amatwi, amaso, mu ijosi, akanahuza umunwa w’epfo n’uwa ruguru akoresheje igikwasi ntaho buhuriye n’imbaraga za Shitani.