Ku wa Mbere tariki 30 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yagendereye Akarere ka Rusizi, asura by’umwihariko Imirenge wa Bweyeye na Gikundamvura ihana imbibi n’u Burundi n’uwa Nzahaha uhana imbibi na Rrpubulika ya Demukarasi ya Kongo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ugushyingo 2020, mu Rwanda umugore w’imyaka 40 yishwe na Covid-19 i Kigali.
Mu rwego rw’ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu umuryango Ibuka-Italia umaze ushinzwe mu gihugu cy’u Butaliyani, mu mpera z’icyumweru gishize hatanzwe ikiganiro kivuga ku nsanganyamatsiko yo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri yo mu gihugu cy’u Butaliyani.
Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020, Nyiricyubahiro Karidinali Antoni Kambanda yashyizwe mu rwego rwa Karidinali na Nyirubutungane Papa Francis, mu muhango wa Liturujiya wabugenewe (Consistoire ordinaire public).
Ministre w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya kuwa 29/11/2020 yayoboye umuhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako n’ibikorwa remezo bishya by’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro riherereye mu Karere ka Ngoma ( IPRC Ngoma ), ibyatashywe bikaba byaratwaye amafaranga y’uRwanda arenga miliyari.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020, yitabiriye umukino basketball wahuje u Rwanda na Sudani y’Epfo, muri Kigali Arena.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020, mu Rwanda umugore w’imyaka 25 yishwe na Covid-19 i Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu rwego kurushaho kunoza serivisi zihabwa abagana amavuriro ya Leta no guha ayo mavuriro ubushobozi bwo gukomeza gukoresha abaganga n’abaganga b’emenyo bafite ubumenyi bukenewe ku isoko, yashyizeho amabwiriza yemerera abaganga n’abaganga b’amenyo gukorera mu mavuriro arenze rimwe, no gukora (…)
Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), batangije umushinga uzafasha igihugu kubaka ubushobozi bwo gukora igenamigambi rifasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Turere twa Kirehe na Nyabihu yafashe ibiro 102 by’urumogi mu bihe bitandukanye. Mu Karere ka Nyabihu hafatiwe ibiro 30 ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo, naho tariki ya 26 Ugushyingo, mu Karere ka Kirehe hafatirwa imifuka ibiri irimo ibiro 72 by’urumogi.
Icyiciro cya mbere cy’abaturage bagize imiryango 48bari batuye muri Kangondo ya Mbere n’iya kabiri ndetse na Kibiraro ya mbere n’iya kabiri mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, kuri iki cyumweru bimukiye mu nzu nshyashya bubakiwe mu Busanza ho muri Kicukiro.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr Abiy Ahmed, avuga ko ingabo za Leta y’iki gihugu ubu ari zo zigenzura umurwa mukuru wa Leta ya Tigray iri mu majyaruguru.
Mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 iri kubera muri Kigali Arena, ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, u Rwanda rwakinaga umukino warwo wa kabiri.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 19 bashya banduye COVID-19, mu gihe abakize ari abantu 83.
Muri iki cyumweru, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzindi nzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Gishubi yafashe abantu 42 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, yatangaje ko yafashe umugabo witwa Rwakayiro Cesar, ukekwaho gukubita no gukomeretsa mu mutwe mugenzi we witwa Ndungutse Emmanuel.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2020, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 21 bashya banduye COVID-19, mu gihe abakize ari abantu 52.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.
Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu Karere ka Rubavu, ryafashe itsinda ry’abantu bane bakurikiranyweho gukwirakwiza urumogi ahantu hatandukanye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 72 bashya banduye COVID-19, mu gihe abakize ari abantu 28.
Kuri uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020, ahagana 14h20 z’amanywa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, indege ya Kompanyi yitwa ISRAIR yo muri Israel, yageze ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, aho izanye ba mukerarugendo basaga 80 baje gusura u Rwanda.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adam, yatangaje ko bwa mbere mu mateka, indege ya Kompanyi ya Israel itwara abagenzi mu ndege (Israir), iza kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 29 bashya banduye COVID-19, mu gihe abakize ari abantu 76.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, yashyikirije umwami w’u Buholandi, Willem-Alexander, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Leta y’u Rwanda yemeye kwishyura abarimu bigisha mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro, ibirarane by’imishahara hariho n’inyongera ya 10% batahawe kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2020.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Ikuzwe Nikombabona Innocent, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 24 bashya banduye COVID-19, mu gihe abakize ari abantu 44.
Umuryango Imbuto Foundation wasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi HIS Rwanda Limited, agamije gufasha kwishyurira amashuri abana b’abahanga bavuka mu miryango itishoboye.