Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 36 bashya banduye COVID-19, naho abakize ni icyenda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 61 bashya banduye COVID-19, naho kuri uyu munsi uwakize ni umwe.
Rutahizamu Sugira Ernest yahamagawe n’umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Mashami Vincent, jugira ngo afatanye n’abandi bakinnyi kwitegura umukino u Rwanda rufitanye na Cap-Vert ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze, ku mugoroba wo ku itariki ya 13 Ugushyingo 2020 yafashe Simuhuga Elam w’imyaka 50, afite ibiro 3 by’urumogi yakwirakwizaga mu baturage bo mu turere twa Muhanga na Ruhango. Abapolisi bamufatiye iwe mu rugo mu karere ka Ruhango, umurenge wa Ruhango, akagari ka Munini, (…)
N’ubwo hari byinshi byahindutse muri uyu mwaka, abantu bongeye kwishimira kuba ubuzima buri gusubira mu buryo n’ubwo butarasubira nk’uko bwahoze mbere, kuko kugeza ubu ibyahuzaga abantu mu kwidagadura harimo ibitaramo, siporo n’ibindi birori bitandukanye biracyakurikiranwa hifashishijwe ikoranabuhanga nka televiziyo cyangwa (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 32 bashya banduye COVID-19, naho kuri uyu munsi uwakize ni umwe.
Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku itariki ya 13 Ugushyingo 2020, rwafunze Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, Niyonshuti Jean Damascene (DASSO) na Habyarimana Jean Marie Vianney ushinzwe Inkeragutabara (Reserve Force) muri uwo murenge.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 43 bashya banduye COVID-19, naho abandi 19 mu bari barwaye bakize.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha abitwa Shumbusho Emmanuel na Ndayisaba Charles. Barakekwaho icyaha cyo kwica Uwimana Boniface bagahita bacika.
Umugabo witwa Gandika Jean Bosco utuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Kanyefurwe mu Mudugudu wa Kiyovu, yagejeje ikirego kuri Polisi y’igihugu ayisaba ko yamufasha gukoresha imodoka ye, yagushijwe n’umupolisi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu barindwi bashya banduye COVID-19, naho mu bari barwaye ntawakize.
Jerry John Rawlings wigeze kuba Perezida wa Ghana, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, azize uburwayi, akaba yaguye mu bitaro bya Korle Bu Teaching Hospital, biherereye i Acrra mu murwa mukuru wa Ghana.
Ku wa Kabiri tariki ya 10 Ugushyingo 2020, abapolisi bakorera mu Karere ka Huye bafashe Nteziryayo Charles w’imyaka 40 na Mugiraneza Gregoire w’imyaka 34, bafatanywe imishandiko y’impapuro bagiye kuziha umuturage bamwizeza ko bagiye kumuvunjira mu madorali ya Amerika.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, yashyize Nirere Madeleine ku mwanya w’Umuvunyi Mukuru (Ombudsman).
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 50 bashya banduye COVID-19, abakize ni baridwi, naho uwapfuye ni umwe.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ruri gushakisha uwitwa Izabayo Théodore, ukekwaho icyaha cyo kwica umwana w’imyaka 10 agahita acika.
Kabuga Felicien, ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aritaba Urukiko rw’i Lahaye mu Buholandi ku nshuro ya mbere, nyuma y’uko agejejwe muri gereza y’urwo rukiko.
Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere n’abiga mu mwaka wa kabiri bazasubira ku ishuri tariki 30 Ugushyingo 2020.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 20 bashya banduye COVID-19, ni mu gihe mu bari barwaye ntawakize.
Ibyashyizwe ahagaragara ku bushakashatsi bwakozwe ku rukingo rwa COVID-19 byagaragaje ko habonetse urukingo rwa mbere rufite ubushobozi bwo kurinda umuntu kwandura Covid-19 ku kigero cya 90%.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 20 bashya banduye COVID-19, naho barindwi mu bari barwaye bakaba bakize.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 08 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu icyenda bashya banduye COVID-19, naho barindwi mu bari barwaye bakaba bakize.
Nyuma y’uko Joe Biden atsindiye kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yamwifurije ishya n’ihirwe, we na Kamala Harris, uzaba ari Visi Perezida wa Biden.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu batanu bashya banduye COVID-19.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ugushyingo 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye intumwa ziturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, zamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Kongo Felix Antoine Tshisekedi, ku bijyanye n’umubano w’igihugu byombi.
Joe Biden uhanganye na Donald Trump mu guhatanira kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, yongeye kuvuga ko yizeye intsinzi mu gihe bigaragara ko ari kwegereza gutsinda Donald Trump mu matora ya Perezida wa USA.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangaje ko hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo yatangajwe, ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020, hateganyijwe gusubukura amasomo ku banyeshuri bari mu cyiciro cya kabiri.
Umwiherero w’Intwararumuri ni umwanya wo kwibukiranya inshingano n’imyitwarire iranga Intwararumuri. Ni igihe abanyamuryango ba Unity Club basubiza amaso inyuma bakisuzuma kugira ngo barebe ko urumuri batwaye rucyaka.