Umurenge wa Kibangu uherereye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, ni wo Murenge wari usigaye mu Rwanda utaragerwamo n’amashanyarazi mu Rwanda, uyu Murenge ukaba umaze igihe gito na wo ubonye amashanyarazi.
Abaturage bo muri Repubulika ya Santarafurika by’umwihariko abo mu murwa mukuru w’iki gihugu Bangui baravuga imyato abapolisi b’u Rwanda bari muri iki gihugu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro, ku bikorwa bitandukanye bagenda babagezaho.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 01 Mutarama 2021, mu Rwanda abandi bantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yafashe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Karegeya Jean Marie Vianney, akaba akekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30 yari ateganyirijwe kubaka ibyumba by’amashuri.
Mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare, ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’izindi nzego z’umutekano bafashe Mugiraneza Japhet w’imyaka 18, Twagirayezu Joseph w’imyaka 23 na Niyokwizerwa Emmanuel. Barakekwaho kwiba Sentetiseur (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 31 Ukuboza 2020, mu Rwanda abantu batandatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Banyarwanda, Baturarwanda mwese, nshuti z’u Rwanda, Dutangiye uyu mwaka mushya dufite icyizere ko u Rwanda rwageze kuri byinshi nubwo twahuye n’ibibazo bidasanzwe mu mwaka wa 2020.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020, mu Rwanda abantu barindwi bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 29 Ukuboza 2020, mu Rwanda abantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Urwego rw’Igihugu rw’Igihugu rw’Iperereza (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Tumusifu Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukubita Musabyemahoro Etienne w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 28 Ukuboza 2020, mu Rwanda umuntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19.
Lt Col Ronald Rwivanga yagizwe umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), akaba asimbuye Lt Col Innocent Munyengango wari usanzwe muri uyu mwanya.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza 2020, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukuboza 2020, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko igikorwa cyo kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere cyari giteganyijwe guhera tariki 28 Ukuboza 2020 cyasubitswe.
Umujyi wa Kigali uratangaza ko mu rwego kugabanya ubucucike muri Gare ya Nyabugogo ahategerwa imodoka, aberekeza mu Ntara y’Amajyepfo bose n’abarekeza mu Burengerazuba mu turere twa Rusizi, Karongi, Nyamasheke na Ngororero barimo kujya gufatira imodoka i Nyamirambo kuri stade, naho abasigaye bose ngo barakomeza gutegera (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije mugenzi we w’u Bufaransa, Perezida Emmanuel Macron, gukira vuba icyorezo cya COVID-19 giherutse kumwibasira.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukuboza 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 87 ba COVID-19, ni mu gihe mu bari barwaye ntawakize.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Musheri ku wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020 yafashe uwitwa Muhirwanake Lazare w’imyaka 34 arimo kugerageza guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400.
StarTimes ifatanyije na MTN MoMo byifuje guha abakiriya Noheli n’Ubunani. Muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, StarTimes na MTN MoMo bigiye kuremera abakiriya aho ugura abonema ya StarTimes y’amezi abiri ukoresheje MTN MoMo ugahabwa amezi 2 yisumbuyeho cyangwa ukongezwa iminsi 10 ku buntu bityo bikanaguhesha amahirwe (…)
Ambasaderi w’u Rwanda mu Gihugu cya Senegal, Jean Pierre Karabaranga, yashyikirije Perezida Macky Sall w’Igihugu cya Senegal impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira Igihugu cy’u Rwanda muri Senegal, uyu muhango ukaba wabaye ku wa Kabiri tariki 22 Ukuboza 2020.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 18 Ukuboza 2020 bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu umuntu utatangajwe amazina ariko bivugwa ko ari umusore w’imyaka 19 y’amavuko kubera icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya abana b’abahungu 17 mu bihe bitandukanye abashukishije ibikinisho yakoraga.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 22 Ukuboza 2020, mu Rwanda undi muntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19.
Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 19 na 20 Ukuboza 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze, bafatiye mu tubari tubiri abantu 50 barimo kunywa inzoga. Bamwe muri aba bantu bafatiwe mu Murenge wa Jenda mu tugari twa Nyirakigugu n’Akagari ka Kabatezi (…)
Banki ya Kigali (BK) iri gutanga impano za Noheli n’Ubunani ku bacuruzi bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga kurusha abandi by’umwihariko abakoresha imashini zayo za POS mu gufasha abakiliya kwishyura ibicuruzwa, hakoreshejwe ikarita ya Visa cyangwa Mastercard n’izindi mu kwishyura service cyangwa ibicuruzwa bitabaye ngombwa (…)
Irere Network yateguye igitaramo cy’amashimwe y’umuryango (Famly Thanks Giving), kizaba kuri Noheli ku wa 25 Ukuboza 2020, kikazatambuka kuri televiziyo KC2, Authentic TV ndetse na shene ya Youtube ya Irere TV, guhera saa mbili z’umugoroba.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, yandikiye ibaruwa Abepisikopi, Abasaseridoti, Abihayimana, Abakirisitu b’abalayiki, inshuti za Kibeho n’abandi bantu bose b’umutima mwiza, abasaba inkunga yo kwagura ubutaka bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.
Mu gihe Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020 agirana ikiganiro n’abaturage n’abanyamakuru ndetse akageza no ku baturarwanda ijambo rivuga uko igihugu gihagaze, hari umuturage wifuje ko muri iki kiganiro Perezida Kagame yaza kugira icyo avuga ku kibazo cy’imisoro ku mitungo itimukanwa kuko ngo iri (…)