Mu gitondo cyo ku itariki 12 Gicurasi 2023, umwana w’umukobwa witwa Umuhire Ange Cecile, wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri Ecole des Sciences de Musanze nibwo yitabye Imana.
Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda 80 bagize icyiciro cya Gatandatu basoje igikorwa cyo kujya gusimbura bagenzi babo bo mu cyiciro cya gatanu bamaze Umwaka muri Sudani y’Epfo, mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu bwiswe UNMISS.
Abaturage batuye mu Murenge wa Niboye wo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, barishimira ko nyuma yo gucengerwa n’ubumwe n’ubwiyunge, bakimika ibibahuza kuruta ibibatanya, bamaze gufatanya kugeza umurenge wabo ku bikorwa by’iterambere bifatika.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 18 Mata 2021, mu Rwanda abantu batatu bishwe na Covid-19. Abayikize ni 159 bituma umubare w’abamaze gukira bose hamwe baba 22,241. Abanduye bashya ni 22, abakirwaye bose hamwe ari 1,322.
Leta ya Zimbabwe yafashe icyemezo cyo kurekura imfungwa 3,000 ndetse zimwe zikaba zaratashye ku wa Gatandatu tariki 17 Mata 2021, bikaba biri muri gahunda yo kugabanya ubwandu bwa Covid-19 mu magereza y’icyo gihugu kuko harimo ubucucike.
Igikomangoma Philip witabye Imana ku ya 9 Mata 2021 ku myaka 99, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Mata 2021 ari nabwo yashyinguwe, akaba yari umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Gtandatu tariki 17 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abantu 54 bashya banduye Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyandura bose hamwe wa 23,866. Abakize icyo cyorezo kuri uwo munsi ni 67, abakirimo kuvurwa ni 1,462.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Munyenyezi Beatrice woherejwe mu Rwanda tariki ya 15 Mata 2021 akuwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 10 yari yarakatiwe n’urukiko rwasanze yarabeshye ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yihanganishije umuryango w’umwana w’umukobwa w’amezi 5 witabye Imana mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kwiyandikisha gukorera uruhushya rw’agateganyo n’urwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga bisubukurwa ku wa Mbere tariki ya 19 Mata 2021.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Polisi yeretse Itangazamakuru abagabo icyenda bacuraga Perimi z’impimbano bakanazigurisha mu baturage bo mu karere ka Gicumbi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 15 Mata 2021, mu Rwanda abantu bane bishwe na Covid-19. Abayikize ni 211 bituma umubare w’abamaze gukira bose hamwe baba 21,805. Abanduye bashya ni 72, abakirwaye bose hamwe ari 1,618.
Munyankindi François w’imyaka 44 y’amavuko, utuye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyamugari, yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku itariki ya 12 Mata 2021, akurikiranyweho guhoza ku nkeke umugore we.
Ku itariki ya 12/04/2021, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Nsabimana Ephron w’imyaka 29 afunzwe, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha umugore ufite ubumuga bwo mu mutwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, mu Rwanda umuntu umwe yishwe na Covid-19. Abayikize ni 199 bituma umubare w’abamaze gukira bose hamwe baba 21,594. Abanduye bashya ni 69, abakirwaye bose hamwe ari 1,761.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 14 Mata 2021 yayoboye Inama y’Abaminirisitiri, ikaba yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021 ayoboye Inama y’Abaminirisitiri, irimo kwiga ku buryo bwo gukemura ibibazo bitandukanye by’Igihugu.
Ku wa 13 Mata 2021 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje mu Karere ka Rusizi hafungiye abantu 12 bakekwaho kwiyitirira inzego z’umutekano, kwica babigambiriye no gukoresha intwaro n’imyenda ya gisirikare.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Mushishiro, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere w’iki cyumweru, ku bufatanye n’izindi nzego bafatiye mu kabari ka Gashirabake Christophe w’imyaka 44 abantu 22 barimo banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bikaba byakozwe mu rwego rwo gukomeza (...)
Ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu bihe bitandukanye, Polisi y’u Rwanda yafashe bamwe mu bacyekwaho ubujura bwari bumaze iminsi buvugwa mu Mirenge ya Shyogwe na Nyamabuye yo mu Karere ka Muhanga.
Padiri Uwimana Chrisostome ku itariki ya 13/04/1994 yarimo asomera Misa Abatutsi bari bahungiye mu Kigo cya Mutagatifu Andereya (Saint Andre) bari kumwe n’abari mu Kiliziya ya Karoli Lwanga iherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Iyi Misa ntiyasojwe kuko barashweho igisasu bakwira imishwaro.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 13 Mata 2021, mu Rwanda abantu 123 bakize Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyikira bose hamwe wa 21,395. Abanduye icyo cyorezo kuri uwo munsi ni 68, abakirimo kuvurwa ni 1,892.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko hari abahanga mu gukora imiti n’inkingo aherutse kuganira na bo, bamugaragariza ubushake bafite bwo kuza kubikorera ku mugabane wa Afurika.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 12 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abantu 109 bashya banduye Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyandura bose hamwe wa 23,535. Abakize icyo cyorezo kuri uwo munsi ni 29, abakirimo kuvurwa ni 1,947.
Mu rwego rwo gukomeza kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mata 2021 Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata bakoze igikorwa cyo kugenzura uko amabwiriza yubahirizwa. Muri icyo (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 11 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abantu 83 bashya banduye Covid-19, buzuza umubare w’abamaze kuyandura bose hamwe wa 23,426. Abakize icyo cyorezo kuri uwo munsi ni 171, abakirimo kuvurwa ni 1,868.
Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe, ku wa Kane tariki ya 08 Mata 2021, bwashyikirijwe dosiye y’umugabo ucyekwaho icyaha cyo gusambanya abana batatu b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka itandatu y’amavuko.
Abacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashakaga ko nta n’umwe uzarokoka wo kubara inkuru. Nubwo hari imiryango yazimye, ariko umugambi wabo ntiwagezweho.
Dusengiyumva Samuel akomoka mu cyahoze ari Komini Ntongwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, afite imyaka 13 gusa.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abantu 12, bacyekwaho kwiba bakoresheje intwaro mu bihe bitandukanye mu Karere ka Rusizi.