Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) n’Ikigo mpuzamahanga cy’Abanyakoreya gishinzwe ubutwererane (KOICA), tariki ya 29/10/2020, batangije ku mugaragaro ikigega cya miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, kigamije gushyigikira imishinga y’Urubyiruko yazahajwe (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yanenze abayobozi badakora ibiri mu nshingano zabo, kandi ubushobozi bwo kubikora butabuze, abereka ko ibyo bitazakomeza kwihanganirwa kuko bitwara igihe kitari ngombwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukwakira 2020, abayobozi mu nzego zitandukanye bahagukuriye i Kigali mu buryo bwa rusange, mu mvura nyinshi yaramukiye i Kigali, berekeza i Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga mu Kagari ka Remera habereye impanuka y’imodoka nto y’ivatiri yavaga mu Karere ka Ngororero yerekeza i Muhanga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 29 mu Rwanda habonetse abantu 2 bashya banduye COVID-19, kuri uwo munsi mu bari barwaye ntawakize.
Mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba ni ho habera iki gikorwa cyari kimaze igihe gitegerejwe na benshi.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Jean Bosco Kazura, bahuye n’abasirikare bari ku masomo ‘Cadet’ mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako, mu Karere ka Bugesera.
Kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri batangiye gusubira ku mashuri, nyuma y’amezi arindwi bari mu ngo kubera icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 28 mu Rwanda habonetse abantu 45 bashya banduye COVID-19, kuri uwo munsi mu bari barwaye ntawakize.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi mu Kagari ka Rusiza yafashe Mutuyimana David wiyitaga komanda wa sitasiyo ya Bugeshi akambura abamotari.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafatiwemo imyanzuro itandukanye harimo umwanzuro uvuga ko ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungura mu byiciro, nyuma yo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa (…)
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Kabiri tariki ya 27 Ukwakira 2020, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020, mu Rwanda umuntu wa 35 yishwe na COVID-19.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko guhera tariki 02 Ugushyingo 2020, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizasubukura ikoreshwa ry’ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukwakira 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko 90% by’abantu bapfuye bazize icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda, bari basanzwe barwaye indwara zitandura, ikaba ari yo mpamvu hakenewe kongerwa ingufu mu kuzirwanya.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu 7 bashya banduye COVID-19, kuri uyu munsi abakize bakaba ari 18.
Umunyarwanda Félicien Kabuga ushinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yavanywe mu Bufaransa ajya gufugirwa muri Gereza y’Urukiko ruzamuburanisha i La Haye mu Buholandi.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyarwa, yafashe Nshimiyimana Olivier bakunze kwita Major w’imyaka 22 na Sadamu abdoul w’imyaka 27, bafatanywe udupfunyika tune turimo ifu y’ikiyobyabwenge gihambaye cya Heroyine (Héroine), (…)
Musenyeri Antoine Kambanda watangajwe ku rutonde rw’abo Papa Francis yazamuye mu cyiciro cy’aba Karidinali, yavuze ko ari ibintu byamutunguye kuko atari abizi, ndetse ngo atanabitekerezaga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu 6 bashya banduye COVID-19, kuri uyu munsi abakize bakaba ari 24.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Murunda, tariki ya 22 Ukwakira 2020, yafashe Ndayambaje w’imyaka 26 na Munyakinyaga Samuel w’imyaka 33, bombi bafatanwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 42 y’amiganano.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatangaje ko Arkiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda yazamuwe mu ntera akaba yatorewe kuba Karidinali.
Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rivuguruza amakuru yitiriwe Papa Francis, aho bimwe mu bitangazamakuru ngo byamubeshyeye bivuga ko yagaragaje ko ashyigikiye kubana nk’umugabo n’umugore kw’abahuje imiterere y’ibitsina (ubutinganyi).
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu 8 bashya banduye COVID-19, kuri uyu munsi hakaba ntawakize mu bari barwaye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakurikiranye umukino wa nyuma wa shampiyona ya Basketball, umukino wabereye mu nyubako ya Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2020.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yanditse kuri Twitter, ashimira umuntu wese wamwoherereje ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rufatanyije n’izindi nzego mu Karere ka Rusizi rwafashe abagabo 10 bakekwaho gusambanya abangavu bakabatera inda.
Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2020, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yujuje imyaka 63 y’amavuko.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 22 Ukwakira 2020 rwashyize ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.