Koperative Tuzamurane yo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara ifite umwihariko wo kumisha inanasi z’umwimerere (Organic). Buri kwezi itunganya toni ebyiri z’inanasi zumye zivuye muri toni 40 z’inanasi mbisi, zikagurishwa mu Bufaransa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 16 bashya banduye COVID-19, naho abandi 13 mu bari barwaye bakaba bakize.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ruratangaza ko Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 23 ryari riteganyijwe kubera i Gikondo kuva tariki ya 21/07/2020 kugeza ku ya 10/08/2020 ryimuriwe kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 31/12/2020.
Kubarura amajwi mu matora yo guhatanira umwanya wa perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika biragana ku musozo, aho hasigaye kubarura muri leta enye hakamenyekana utsinda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 18 bashya banduye COVID-19, naho abandi 10 mu bari barwaye bakaba bakize.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Rukundo Emmanuel. Arakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko ahantu hakorerwa massage mu Rwanda hemerewe gufungura imiryango no gusubukura imirimo ihakorerwa, ariko hubahirizwa amabwiriza yo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bari mu munsi wa kabiri wo kubarura amajwi. Umukandida w’Abademokarate, Joe Biden, akomeje kuza imbere aho muri iki gitondo cyo ku wa Kane tariki 05 Ugushyingo 2020 ageze ku majwi 264 mu gihe uwo bahanganye Donald Trump we afite amajwi 214.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 12 bashya banduye COVID-19, mu bari barwaye ntawakize.
Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc), yashyiriyeho abakiriya bayo inguzanyo yise ‘BPR Home Loan’, igamije kubafasha gutunga inzu zabo bwite.
Nsengiyumva Jean Claude washakishwaga kubera icyaha akekwaho cyo kwica umugore we witwa Benimana Angelique w’imyaka 38 y’amavuko ku itariki ya 31/10/2020 agahita atoroka, yafashwe mu gitondo cyo ku wa 04/11/2020.
“Guharanira kuba indashyikirwa, kuba umuyobozi utanga urugero rwiza, kuba umufashamyumvire n’icyitegererezo cyiza, kuba mwiza mu buryo bwose, kumenya kwirenga”. Ngibyo bimwe mu bisubizo uzahabwa nugira uwo ubaza iki ikibazo: ‘Kuba warahembwe nk’umukobwa watsinze neza cyangwa kuba Inkubito y’Icyeza bivuze iki kuri wowe’? – (…)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Nsengiyumva Jean Claude w’imyaka 40 y’amavuko wabyawe na se witwa Bingiwiki na nyina witwa Nyirabakarani.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu barindwi bashya banduye COVID-19, naho umunani bakaba bakize.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko guhera ku wa gatatu tariki 04 Ugushyingo, igiciro cya Lisansi na Mazutu cyahindutse.
Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, avuga ko kuba hari abayobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), bahagaritswe ku kazi, nta gitangaza kibirimo kuko ari gahunda isanzwe yo kubaza abayobozi ibyo bakora.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Ugushyingo 2020, impunzi 620 z’Abanyekongo zari zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, zimuriwe mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko abayobozi batatu bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye:
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu icyenda bashya banduye COVID-19, naho umwe akaba ari we wakize.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe Ngenzi Damascene, Mutabaruka Vedaste na Niyitegeka Janvier.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 01 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu icyenda bashya banduye COVID-19, naho abandi 42 mu bari barwaye bakaba bakize.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2020, ku cyicaro cya Polisi yo mu Mujyi wa Kigali i Remera, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru itsinda ry’abantu barindwi bakekwaho ubufatanye mu kwiba Moto y’umumotari.
Mu rugamba rwo gushaka igisubizo kirambye mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda ni kimwe mu bihangayikishije inzego z’ubuyobozi mu ngeri zitandukanye. Ubwo bari bateraniye mu mahugurwa y’umunsi umwe yaberaga mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyarugenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose n’utugari twose tugize akarere (…)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu batatu bashya banduye COVID-19, naho undi umwe mu bari barwaye akaba yakize.
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo kuri “Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo-ngenga cy’Ukubaho kwacu”, Patrick Kurumvune wari uhagarariye urubyiruko yagaragaje ko nubwo ibihe bitari byoroshye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, uyu munsi hari aho urubyiruko rugeze.
Akarere ka Nyaruguru kaje ku isonga mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019/2020 n’amanota 84% gakurikiwe n’aka Huye na Rwamagana nka dutatu twa mbere mu gihe Nyabihu, Karongi na Rusizi ari two twa nyuma.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwishingizi (Rwanda Social Security Board -RSSB), kiratangaza ko kugeza tariki ya 30 Ukwakira 2020, ubwitabire bwo kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuweli) umwaka wa 2020/2021, ku rwego rw’igihugu bwari bugeze ku ijanisha rya 81.1%.
Komisiyo y’amatora muri Tanzaniya yamaze gutangaza ku mugaragaro ko Perezida John Pombe Magufuli wo mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM), ari we wegukanye intsinzi mu matora y’umukuru w’igihugu, n’amajwi 84%.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 30 mu Rwanda habonetse abantu baatu bashya banduye COVID-19, naho abandi 27 mu bari barwaye bakaba bakize.