Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Rtd Col Ruhunga Jeannot, yatangaje ko hari impamvu zitandukanye zituma abantu bashobora kuburirwa irengero ariko ashimangira ko nta sano zifitanye na politiki.
Ubushakashatsi bwiswe ‘FinScope’ bwakozwe muri 2019/2020 n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) hamwe n’abafatanyabikorwa, bugaragaza ko u Rwanda rutuwe n’abafite nibura imyaka 16 y’ubukure barenga miliyoni zirindwi n’ibihumbi 100 (7.1millions).
Mu ijoro ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2020, abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi bafatanyije n’abapolisi bo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bafashe bamwe mu basore bagize itsinda rikekwaho icyaha cyo kwiba, gukubita no gukomeretsa abarobyi bakorera mu kiyaga cya (...)
Mu Rwanda inkuru y’incamugongo yakomeje kuvugwa guhera ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020 ni urupfu rwa Prof. Pierre Claver Kayumba wari umuhanga mu bijyanye n’imiti (Pharmacy).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 61 bashya banduye COVID-19, mu gihe abakize ari abantu 33.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru mu ijoro ryo ku itariki ya 21 Ugushyingo 2020 babashije gutabara umugabo n’umugore bari batezwe igico n’abantu batatu bashaka kubambura ibyo bari bafite.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze zo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore mu Kagari ka Simbwa, ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020 bafashe abantu 39 barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Birababaje kubaka inzu nziza ikomeye, kugura imodoka cyangwa kurangura ibicuruzwa ukabitangaho akayabo, ariko mu kanya gato nk’ako guhumbya ukabona inkongi y’umuriro ibihinduye umuyonga.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 45 bashya banduye COVID-19, mu gihe uwakize ari umuntu umwe.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Gihonga yafashe Umulisa Josiane w’imyaka 25. Abapolisi bamufashe tariki ya 19 Ugushyingo 2020 yambaye umwambaro w’ishuri ndetse afite igikapu kirimo ibitabo n’udupfunyika 1000 tw’urumogi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 34 bashya banduye COVID-19, naho abakize ni bane (4).
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama ihuza ibihugu 20 bikize ku isi. Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Iyo nama yibanze ku buryo bwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 no kurebera hamwe uko ubukungu bwazahajwe n’icyo cyorezo (...)
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwakiriye imashini yangiza imbunda zishaje. Ni imashini yatanzwe n’umuryango wo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ushinzwe kurwanya ikwirakwira ry’intwaro ntoya n’iziciriritse mu Karere (RECSA), ni imashini izajya yifashishwa mu kwangiza imbunda zishaje n’ibiturika.
Shema Gaz Methane Power Plant ni urugomero rw’amashanyarazi ruzabyaza umusaruro Gaz Methane iri mu kiyaga cya Kivu, uru rugomero rukaba ruri kubakwa na sosiyete y’Abongereza yitwa Shema Power Lake Kivu Ltd, uru rugomero rukaba ruri kubakwa mu Kagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu.
Perezida Kagame yavuze ko ibimaze kugerwaho mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari bishimishije, ariko agaragaza ko hakiri byinshi byo gukorwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 14 bashya banduye COVID-19, naho abakize ni makumyabiri na babiri (22).
Polisi yo muri Suwede ku wa kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020 yataye muri yombi Jean Paul Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Butare.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Niyonzima Janvier ukekwaho icyaha cyo kwica Nsengumurenyi Fabrice agahita acika.
Impunzi n’abasaba ubuhungiro 79 bavuye muri Libya bageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 29 bashya banduye COVID-19, naho abakize ni mirongo itanu (50).
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko hari umuntu wataye amafaranga ku wa kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020, mu muhanda Kigali Convention Centre – Remera, hagati ya saa tatu na saa yine za mu gitondo, ikaba isaba uwayataye kuza kuyafata ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru.
Uwitwa Dr. Mbonigaba Celestin yashimiye Banki ya Kigali (BK) yamufashije kubona amafaranga yari yataye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ku wa gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, rwafunze Harerimana Adrien Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sovu; Umubyeyi Ildegonde, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kavumu na Ntashamaje Eliazar Umucungamari w’Umurenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero.
Indirimbo ‘In Da Club’ y’umuhanzi Curtis James Jackson III wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya 50 Cent yinjiye mu mubare w’indirimbo zimaze kurebwa inshuro nyinshi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu mirongo itatu na batandatu (36) bashya banduye COVID-19, naho abakize ni mirongo irindwi n’icyenda (79).
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ugushyingo 2020, yakiriye intumwa ziturutse muri Ethiopia ziyobowe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ethiopia akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Demeke Mekonnen, baganira ku biri kubera muri icyo gihugu birimo imirwano ihanganishije Leta ya Ethiopia (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu cumi na batandatu (16) bashya banduye COVID-19, naho abakize ni bane (4).
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020, inyubako ya Kigali Convention Centre, imwe mu zigaragara cyane mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko mu masaha ya nijoro yagaragaye yaka mu ibara ryari rifite igisobanuro cyihariye.
Banki ya Kigali (BK) yatangaje ko mu minsi ibiri ishize muri iyo Banki habaye ibibazo bya tekinike byagize ingaruka kuri serivise iyo Banki iha abakiriya bayo.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 16 Ugushyingo 2020, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera ahazwi nko kuri Metropolitan, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru itsinda ry’abantu batanu bakekwaho ubufatanye mu kwiba abaturage amafaranga bakoresheje imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai/Santafe RAD 995 Y.